• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Burundi: Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Burundi: Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Ubwanditsi 14 Feb 2017 Mu Rwanda

Mu gihe ku rutonde rw’abatumiwe n’umuhuza Benjamin Mkapa mu biganiro byo guhuza Leta y’u Burundi n’abayirwanya hariho n’abashakishwa na Leta, pariki nkuru ya Repubulika y’u Burundi yasabye ko abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bafatwa.

Agnès Bangiricenge, umuvugizi wa pariki nkuru atangaza ko bifuza ko bafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Bose hamwe bakaba ari 34, barimo abasirikare n’abapolisi 12 n’abanyapolitiki bagera kuru 21 hakiyongeraho abanyamakuru n’abandi bahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Uyu mugore uvugira pariki nkuru, akomeza asaba ibihugu bicumbikiye aba bantu bari ku rutonde rw’abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi kubafata bakabashyikiriza Leta y’u Burundi.

Kuva ku itariki ya 13 Gicurasi 2015, ubwo Coup d’Etat yari yateguye yapfubaga, Gen Niyombare ntabwo yongeye kwigaragaza, kugeza n’ubu bishidikanywaho aho yaba aherereye.

Uretse no kuba Leta y’u Burundi ishakisha Gen Niyombare, uyu musirikare waburiwe irengero na Leta zunze ubumwe za Amerika zamufatiye ibihano hamwe n’abandi basirikare barimo na Alain Guillaume Bunyoni, Minisitiri w’Umutekano, Leta ya USA ivuga ko ku buyobozi bwa Bunyoni, polisi n’insoresore z’Imbonerakure bafatanyije mu kwica no gufunga umunwa abatavuga rumwe na Leta.

Undi Godefroid Bizimana: Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Burundi, ibyo Leta ya USA imushinja ntaho bitaniye n’ibya Bunyoni.

-5737.jpg

Gen Niyombare

Naho Gen Niyombare we wahoze ashinzwe ubutasi bw’u Burundi, shinjwa ibikorwa bo guhungabanya amahoro, umutekano n’umudendezo mu Burundi, kuyobora agatsiko kagerageje guhirika Leta ya Nkurunziza ku wa 13 Gicurasi 2015,…

Undi ni Gen Cyrille Ndayirukiye wahoze ari Minisitiri w’ingabo, ubu we arafunze, yafashwe na Leta ubwo abandi bahungaga nyuma yo gupfuba kwa kudeta.

Leta ya USA yo ijya gufata ibihano ntabwo yarobanuye, bafashe ku ruhande rw’abakiri kuri Leta n’abitandukanyije nayo, ariko Abo Leta y’u Burundi ishaka ntabwo Bunyoni na Godefroid Bizimana barimo kuko n’ubundi ni abayobozi ndetse n’ibyo bashinjwa irabihakana.

2017-02-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibuka  irasaba  LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibuka irasaba LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Jul 2017
Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Ubwanditsi 16 Oct 2017
30 Mata 1994, RTLM yatangaje ko Abatutsi bose bazaba bishwe mbere y’uko Perezida Habyarimana ashyingurwa

30 Mata 1994, RTLM yatangaje ko Abatutsi bose bazaba bishwe mbere y’uko Perezida Habyarimana ashyingurwa

Ubwanditsi 30 Apr 2018
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi

Ubwanditsi 28 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ange Kagame mu bayoboye tombola y’uko amakipe ya Basketball azahura
Mu Mahanga

Ange Kagame mu bayoboye tombola y’uko amakipe ya Basketball azahura

Ubwanditsi 22 Jul 2016
Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!
Amakuru

Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Ubwanditsi 04 Aug 2025
Amwe mu mafoto Miss wema Sepetu yifotoreje mu Rwanda yatumye benshi bacika uruhondogoro
SHOWBIZ

Amwe mu mafoto Miss wema Sepetu yifotoreje mu Rwanda yatumye benshi bacika uruhondogoro

Ubwanditsi 01 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru