• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ali Kiba uherutse kurushinga yagejejwe mu rukiko
Ali Kiba aherutse kwambikana impeta n'umukunzi we

Ali Kiba uherutse kurushinga yagejejwe mu rukiko

Ubwanditsi 07 May 2018 Mu Mahanga

Ali Kiba uherutse gusezerana n’umukobwa witwa Aminah Rikesh Ahmed yagejejwe mu rukiko n’umwe mu bagore babyaranye amushinja kwirengagiza gutanga indezo nkana.

Ali Kiba yambikanye impeta na Aminah Rikesh Ahmed kuri Serena Hotel i Dar es Salaam ku Cyumweru tariki ya 29 Mata 2018, ibi birori byabanjirijwe n’ibindi byabareye mu Mujyi wa Mombasa.

Nyuma yo kurushinga mu buryo bwemewe, Ali Kiba yarezwe n’umugore witwa Hadija amushinja ko babyaranye umwana aramutererana yanga kumufasha mu kumurera no kumwitaho.

Umwana wa Hadija na Ali Kiba afite imyaka itanu y’amavuko nk’uko Bongo5 yabitangaje ndetse ageze mu mwaka wa kabiri mu ishuri ry’incuke. Imyaka ishize yose avutse, ngo Ali Kiba yitwaye nabi mu burere bw’umwana we ari nacyo cyatumye nyina agana inkiko.

Hadija, ni umucuruzi uciriritse ukora ubushabitsi mu bucuruzi bw’imyenda ya caguwa. Yatanze ikirego mu Rukiko rwa Kisutu asaba ko rwakwishyuza Ali Kiba amashilingi 950,000[kuri buri gihembwe] nk’amafaranga y’ishuri ry’umwana akanishyura tsh 460,000 ya buri kwezi nk’indezo y’umwana.

Mu gusobanura igiteranyo cy’amafaranga yifuza kuri Ali Kiba, yavuze ko kuva yabyara uyu mwana muri Mutarama 2013[mu bitaro bya Mikocheni i Dar es salaam] Ali Kiba atigeze amufasha kumwitaho bityo akifuza ko ibyo yamutanzeho byose se yabyishyura ndetse agacibwa n’amande.

Mu byo asaba mu kirego cye, yavuze ko yagendeye ku “itegeko rirengera umwana ryo mu 2009, aho se w’umwana asabwa kwishyura amafaranga yo kumurera buri kwezi. Ibyo kurya tsh 150,000, imbuto 50,000, imikino y’abana 100,000, imyambaro tsh 60,000, ibyo umwana akenera kurya ku ruhande atari mu rugo tsh 50,000, kwivuza tsh 50,000; yose hamwe akaba tsh 460,000″.

Uyu mugore yavuze ko mbere y’umwaka wa 2017 Ali Kiba yacishagamo akamuha udufaranga duke two kumwikiza mu gufatanya kurera umwana babyaranye, ngo bigeze muri Gashyantare 2017 ntiyongeye kumureba n’ir’humye.

Yasabye urukiko ko rwamuca amashilingi 460,000 ya buri kwezi guhera muri Gashyantare 2017 ndetse agatanga amafaranga y’ishuri tsh 950,000 kuri buri gihembwe.

Ali Kiba n’umugore we Aminah Rikesh Ahmed

2018-05-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abaturage  bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo

Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa

RUSHYASHYA 15 Oct 2025
TUMENYE ISHAMI RYA POLISI Y’U RWANDA RISHINZWE IPEREREZA KU MARI

TUMENYE ISHAMI RYA POLISI Y’U RWANDA RISHINZWE IPEREREZA KU MARI

Ubwanditsi 15 Jan 2016
PSD yirukanye  Professeur Ndayishimiye Eric  kubera imyitwarire idahwitse

PSD yirukanye Professeur Ndayishimiye Eric kubera imyitwarire idahwitse

Ubwanditsi 13 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwigarurira uduce twari twaragizwe ingwate n’Ibyihebe, Agace ka Mbau kaguyemo ibyihebe 11
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwigarurira uduce twari twaragizwe ingwate n’Ibyihebe, Agace ka Mbau kaguyemo ibyihebe 11

Ubwanditsi 21 Aug 2021
Philemon Mateke yahamagajwe mu rubanza rwa Bazeye Laforges na Nsekanabo ba FDLR
INKURU NYAMUKURU

Philemon Mateke yahamagajwe mu rubanza rwa Bazeye Laforges na Nsekanabo ba FDLR

Ubwanditsi 12 Mar 2020
America Shouldn’t Enable Presidents-for-Life
POLITIKI

America Shouldn’t Enable Presidents-for-Life

Ubwanditsi 25 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru