• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo

Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo

Ubwanditsi 21 Jan 2016 Mu Mahanga

​Abaturage batandukanye bo mu karere ka Gatsibo biganjemo urubyiruko bahuriye mu kigo cy’Ishuri ryigisha ibijyanye n’uburezi mu murenge wa Kabarore, bakaba bari bahaje mu rwego rwo kugezwaho ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihe hangizwaga bimwe muri byo byagiye bifatwa.

Icyo gikorwa cyabaye tariki ya 19 Mutarama, cyitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Richard Gasana n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo Superintendent of Police (SP) Eric Kabera n’umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, Rukundo Innocent. Hari kandi n’urubyiruko rugera kuri 365 rurangije amashuri yisumbuye rwo mu mirenge ya Kabarore na Rwimbogo rwari mu itorero ry’igihugu, ndetse n’abatuye muri kariya gace cyabereyemo.

Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe n’amakarito 175 ya Zebra Warage,litiro 102 za Kanyanga, n’ibiro 3 by’urumogi, ibi byose bikaba byarafatiwe mu mikwabu yakozwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere mu mezi atatu ashize.

Gasana yabwiye abacyitabiriye ati:” Ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge ni nyinshi. Bitera ababinyoye gukora ibyaha bitandukanye, kandi amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa.”

Yababwiye ko bitesha ubwenge uwabinyoye ku buryo bishobora kumushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda zitateganyijwe.

Yababwiye kandi ati:”Mukwiriye kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko. Ibiyobyabwenge bigomba kuza ku isonga mu byo mugomba kwirinda no kurwanya.”
SP Kabera yashimiye abaturage ku makuru batanze yatumye biriya biyobyabwenge byangijwe bifatwa.

Yasobanuriye abari aho ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha bitandukanye nko gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati:”Ibyo bikorwa byabo bihungabanya ituze ry’abantu, akaba ari yo mpamvu buri wese agomba kutanywa, kudatunda, no kudacuruza ibiyobyabwenge aho biva bikagera, kandi agaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.”

SP Kabera yagiriye abantu inama yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko, kandi abasaba gukaza amarondo kugira ngo barwanye ibiyobyabwenge ndetse n’ikindi kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare we yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ibihano bihabwa umuntu ufatanywe ibiyobyabwenge, kandi na we abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Mu rwego rwo kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe ku buryo bw’umwihariko kubirwanya (Anti-narcotics Unit).

RNP

2016-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi bo muri Malawi baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda gahunda zo kurwanya ruswa

Abayobozi bo muri Malawi baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda gahunda zo kurwanya ruswa

Ubwanditsi 10 Nov 2016
Rubavu: Abaturage b’umurenge wa Gisenyi bakanguriwe kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana n’icuruzwa ry’abantu

Rubavu: Abaturage b’umurenge wa Gisenyi bakanguriwe kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana n’icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 03 Jun 2016
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU

RUSHYASHYA 19 Feb 2026
Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 25 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda – Uganda :  Nta banyarwanda bahawe rugari ngo bajye muri Uganda nkuko biherutse gutangazwa
INKURU NYAMUKURU

Rwanda – Uganda :  Nta banyarwanda bahawe rugari ngo bajye muri Uganda nkuko biherutse gutangazwa

Ubwanditsi 22 Apr 2019
Abashinyaguzi ntibagira ikiruhuko, Umukobwa wa Nsekarije yakamejeje
ITOHOZA

Abashinyaguzi ntibagira ikiruhuko, Umukobwa wa Nsekarije yakamejeje

Ubwanditsi 12 Apr 2016
Amateka yacu ntatwemerera kwirara – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Amateka yacu ntatwemerera kwirara – Perezida Kagame

Ubwanditsi 10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru