• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Philemon Mateke yahamagajwe mu rubanza rwa Bazeye Laforges na Nsekanabo ba FDLR

Philemon Mateke yahamagajwe mu rubanza rwa Bazeye Laforges na Nsekanabo ba FDLR

Ubwanditsi 12 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Murubanza ruri kubera mu karere ka Nyanza m’Urukiko rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka , rwasubukuye urubanza rw’abagabo babiri bahoze mu buyobozi bwa FDLR, Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi na Nsekanabo Jean Pierre wamenyekanye nka Abega, wari ushinzwe iperereza.

Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ubutwererane n’akarere, Philemon Mateke, atungwa agatoki ku ruhare yagize mu gufasha FDLR no mu gitero cyagabwe mu Kinigi mu mwaka ushize, kigahitana abasivili 14 ndetse abandi benshi bagakomereka.

Nsekanabo yahuye na Minisitiri Mateke inshuro eshatu ahitwa i Kisoro bareba uko yazabahuza na RNC. Ubwo bafatwaga ngo bari bahawe ubutumwa na Jenerali witwa Umega, wabatumye guhura na RNC, bageze Kisoro bakirwa n’uwitwa Tito wabajyanye i Kampala bagahurira muri hoteli bahujwe na Minisitiri Mateke.

Bazeye na Lt.Col Abega, bakekwaho kuba mu mitwe y’iterabwoba ikaba yaragabye ibitero mu Rwanda na RDC, byaguyemo ndetse bikomerekeramo benshi, igira uruhare mu gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gusahura n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu; ibikorwa byose byatumye FDLR ishyirwa mu mitwe y’iterabwoba.

Aba bombi kandi mu mpera za Mutarama bari mu itsinda ryagiye i Kampala guhura na RNC, babifashijwemo n’umwe muri Guverinoma ya Uganda, Philemon Mateke, ngo bumvikane ku bufatanye bwo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bazeye yavuze ko ’muri iyi nama bumvikanye uko iyi mitwe yombi igiye gukorana nta mananiza umwe ku wundi’.

Undi ushinja Mateke ni Seleman Kabayija wari mu buyobozi bw’igitero cya RUD-Urunana, cyagabwe mu Kinigi mu majyaruguru y’u Rwanda. Kabayija yemeza bidasubirwaho uruhare rwa Mateke ni umwe mu banyarwanda bari bacumbikiwe muri Uganda birukanweyo ngo bagezwe imbere y’ubutabera bw’u Rwanda, kubera ibyaha bakekwaho.

Kabayija yagarutsweho cyane nk’umwe mu bantu bane barokotse umuriro w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ubwo zahindukiranaga abagabye igitero mu Kinigi, mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2019.

“Igitero cyacu cyabayeho ku myiteguro n’ubufasha bwa Minisitiri Philemon Mateke”.- Kabayija

Kugeza ubu abantu u Rwanda rutunga agatoki barimo Umuyobozi w’Urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI), Brig. Gen Abel Kandiho, Minisitiri Mateke Philemon, Umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu gihugu, Kaka Bagyenda n’abarwanashyaka ba RNC, Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya n’abandi.

Niba koko Uganda na Museveni badafasha imitwe yiterabwoba ishaka guhungabanya u Rwanda niyohereze Mateke aze yisobanure ibyaha ashinjwa n’aba bagabo.

2020-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Ubwanditsi 27 Aug 2025
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Ubwanditsi 18 Jun 2024
Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Ubwanditsi 23 Apr 2025
Interahamwe nka Ndereyehe Charles zasanze inzira zaraharuwe mu Buholandi, menya Frans Van Hoof wabigizemo uruhare nyuma yo kumarana imyaka 10 n’abateguye umugambi wa Jenoside

Interahamwe nka Ndereyehe Charles zasanze inzira zaraharuwe mu Buholandi, menya Frans Van Hoof wabigizemo uruhare nyuma yo kumarana imyaka 10 n’abateguye umugambi wa Jenoside

Ubwanditsi 23 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Center
Mu Mahanga

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Center

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Jenerali Kayumba Faustin Nyamwasa ngo yaba  yarikundiraga Perezida Habyalimana
ITOHOZA

Jenerali Kayumba Faustin Nyamwasa ngo yaba yarikundiraga Perezida Habyalimana

Ubwanditsi 03 Feb 2017
Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency
Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency

Ubwanditsi 23 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru