• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Dore bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza umuhungu wakunze, n’utangira kubyibonaho uzamenye ko uri mu rukundo

Dore bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza umuhungu wakunze, n’utangira kubyibonaho uzamenye ko uri mu rukundo

Ubwanditsi 28 Feb 2017 HIRYA NO HINO

Muri iyi nkuru, uraza kubonamo bimwe mu bimenyetso byerekana umusore wakunze koko, ni ukuvuga umwe wumva urukundo afitiye umukobwa runaka rumugurumanamo kandi rukaba ari urwa nyarwo koko. Uyu ni wa musore ugera ahantu ha wenyine, agatangira kugarura ishusho y’umukobwa yakunze cyangwa arimo gutereta mu mutwe no mu bitekerezo bye.

1. Gutekereza umukobwa mu buryo budasanzwe

Ashobora kuba ari umukobwa mwari musanzwe muziranye ariko mbere utarajyaga umutekerezaho cyangwa se ngo isura ye ikugaruke mu mutwe cyane. Nyamara, nutangira kumukunda uzajya uhora ubona isura ye ikugaruka mu bitekerezo ndetse ujye unamutekerezaho kenshi mu buryo butari busanzwe.

2. Atangira gutekereza ejo hazaza he n’ah’umukobwa arimo gutereta

Umuhungu wakunze ngo atangira gutekereza yabanye n’umukobwa runaka yiyumvamo. Ngo iyo abonye umukobwa akumva aramukunze ntamubona nk’umuntu bazamarana igihe gito ahubwo atangira kumubona nk’umuntu bazabana akaramata, maze ibyo bikamutera kwibaza ku mubano wabo mu gihe kirekire gishoboka . Aha ngo atangira gutekereza uburyo azamusohokana n’ibindi bintu byinshi byiza.

3. Ibintu byamutwaraga umwanya munini atangira kubigabanya

Niba umusore yari asanzwe akora ibintu byinshi, cyane cyane nyuma y’akazi, atangira kubigabanya. Mu biza ku isonga harimo nk’iyo yafataga ku gatama n’umwanya yamaraga mu kabari; akagabanya n’utundi tuntu twamutwaraga umwanya, yaba ari mu bitekerezo cyangwa mu bikorwa, ubundi umwanya munini akawuharira uwo mukobwa. Ikindi kandi ngo atangira kumutekerezaho igihe kinini yanabona umwanya w’ikiruhuko akumva ni we bagomba kuba bari kumwe.

4. Hari imico imwe n’imwe igenda ihinduka

Iyo umuntu yinjiye mu rukundo, hari imico igenda imuvaho cyane cyane imibi. Aha abahanga bavuga ko iyo umuntu yagiraga amahane akabona umuntu akunda ngo ya mahane atangira kugabanuka kuko iyo arimo kumutereta cyangwa kumuvugisha agerageza kwitwara neza kugira ngo uwo mukobwa amwumve kandi ikiganiro kibashe kuryoha.Ikindi, iyo umuhungu yari umuntu w’umurakare udakunda guseka no kunezerwa atangira kwibona anezerewe arimo aseka ndetse n’abandi bakabimubwira. Umuhungu nk’uyu atangira kugira impuhwe mu busanzwe ntazo yagiraga.

5. Atangira kumva igihe kinini yakimarana n’uwo mukobwa

Iki ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko umuhungu yakunze: buri mwanya aba yumva yaba ari kumwe n’uwo akunda; ibi bikaba ari ibintu byikora nta mbaraga na nke ashyizemo. Kuba bari kumwe, kumva ijwi rye byibura kabiri ku munsi, gutemberana na we ngo ni byo bimuha amahoro. Iyo amaze igihe atamubona atangira kumva hari icyo abura, rimwe na rimwe akumva ubuzima bugenda nabi.

6. Atangira guha agaciro gake abandi bakobwa cyangwa abagore

Iyo yari umuhungu ukunda kuvugana n’abakobwa cyangwa ukunda kuba ari kumwe na bo, iyo yabonye uwo akunda, ba bandi bose aba yumva nta cyo bamubwiye, akabona uwo bari kumwe ni we ubaruta bose yaba mu bwiza, mu mico no mu myifatire. Niba uri umusore, ikindi kizakwereka ko uri mu rukundo cyangwa wakunze ni uko utazongera kugereranya abakobwa uvuga ngo ubanza uyu ari we tuberanye. Usigara ubona uwo muri kumwe ari we ubaruta bose.

7. Atangira kwiyitaho kurusha uko yabikoraga mbere

Niba yari umusore utarajyaga yiyitaho ngo yambare neza, yisige amavuta meza n’ibindi, uzabona muri icyo gihe asigaye yambara neza , imyenda imeshe kandi inajyanye. Icyo gihe ntuzongera kumubona afite umwera cyangwa umwanda ku muburi kuko na we aba adashaka ko wa mukobwa amubona asa nabi. Ku birebana no gutunga umusatsi cyangwa ubwanwa ngo abyitaho ku buryo utapfa kumubona ubwanwa bwamubanye bwinshi cyangwa se umusatsi wamwereyeho.

-5960.jpg

2017-02-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kutumvikana na Minisitiri w’Intebe byatumye uwari ushinzwe gahunda ya ‘Brexit’ asezera

Kutumvikana na Minisitiri w’Intebe byatumye uwari ushinzwe gahunda ya ‘Brexit’ asezera

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Imbonerakure n’abasirikare bavuye muri Congo basubira i Burundi

Imbonerakure n’abasirikare bavuye muri Congo basubira i Burundi

Ubwanditsi 14 Nov 2018
Christine Uwizera Coleman, umupasitori wanywanye na Sekibi. 

Christine Uwizera Coleman, umupasitori wanywanye na Sekibi. 

Ubwanditsi 20 Sep 2022
2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage  “Impinduka”

2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage “Impinduka”

Ubwanditsi 14 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 23 Feb 2023
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!
Amakuru

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

Ubwanditsi 15 Jul 2024
Interahamwe nka Ndereyehe Charles zasanze inzira zaraharuwe mu Buholandi, menya Frans Van Hoof wabigizemo uruhare nyuma yo kumarana imyaka 10 n’abateguye umugambi wa Jenoside
INKURU NYAMUKURU

Interahamwe nka Ndereyehe Charles zasanze inzira zaraharuwe mu Buholandi, menya Frans Van Hoof wabigizemo uruhare nyuma yo kumarana imyaka 10 n’abateguye umugambi wa Jenoside

Ubwanditsi 23 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru