• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Miss Wema Sepetu yahishuye uburwayi bukomeye butuma adasama

Miss Wema Sepetu yahishuye uburwayi bukomeye butuma adasama

Ubwanditsi 09 Aug 2018 HIRYA NO HINO

Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania umwaka wa 2007 akaba n’umwe mu bakinnyi bakomeye ba filime yahishuye bwa mbere ko impamvu ikomeye ituma atabona urubyaro ari uburwayi afite mu myanya myibarukiro.

Uyu mukobwa amaze imyaka itanu ashakisha uburyo yabyara biranga kugeza ubwo mu minsi ishize yifuje kwikuzamo nyababyeyi kubera umujinya ngo birangirire rimwe ariko ntibyakunda.

Yaherukaga gufotorwa avuye mu bitaro by’inzobere zivura indwara z’abagore by’umwihariko izerekeye imyanya myibarukiro, icyo gihe muri Tanzania hasakaye amakuru yavugaga ko yari yagiye kwibagisha ariko yabihakanye.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Risasi, Wema Sepetu yabajijwe mu buryo bwimbitse ikibazo ubuzima bwe bufite ku buryo atabasha gusama maze avuga ko ari uburwayi busanzwe ku bagore.

Yabajijwe ubwoko bw’indwara arwaye, Wema Sepetu asubiza bwangu ati “Reka mpite nshyira hanze ukuri abantu bamenye impamvu. Njye mfite uburwayi butuma udusabo tw’intanga ngore zanjye tumeneka bigatuma igihe habaye imibonano hataba uburumbuke.”

Wema Sepetu yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ko ubwo aheruka kujya mu Buhinde yari yagiye kwikuzamo nyababyeyi ahubwo ngo ‘byari ukwibagisha mu mwanya ufite ikibazo gituma atabona urubyaro’.

Yagize ati “Urabizi mu minsi ishize nari nagize ikibazo gikomeye cyane ku ruhande rw’inda ibyara, ibi byatumaga ntabasha kubyara mu gihe cyose nabigerageje.”

Nyuma yo kwivuza mu Buhinde akabagwa n’inzobere mu kuvura indwara zifitanye isano n’imyanya myibarukiro, Wema Sepetu yagize ikibazo birimo kutabasha guhumeka neza ndetse n’umuvuduko w’amaraso waragabanutse ari nacyo cyatumye ajya mu bitaro muri Tanzania mu minsi ishize, bitandukanye n’ibyasakajwe ko ‘yari yagiye kwibagisha nyababyeyi’.

Yagize ati “Urabizi, nyuma yo kwibagisha mu Buhinde naragarutse ariko ngira ikibazo simbashe guhumeka neza, ikindi aho bambaze hajemo uburwayi ndetse n’umuvuduko w’amaraso uragabanuka.”

Wema Sepetu yavuze ko bimutera agahinda kuba atabona urubyaro

Umwe mu baganga b’inzobere mu kuvura abagore uzwi nka Dr Chale wo muri Tanzania, yabwiye iki kinyamakuru ko uburwayi Wema Sepetu yagize bukomeye cyane ariko ko kandi bukira ntibunateze ibibazo mu gihe umurwayi akurikije inama z’abaganga.

Gusa, Dr Chale yavuze ko Wema Sepetu atazigera abona urubyaro nubwo yaryamana n’abagabo buri munsi mu gihe yaba arenze ku mategeko yahawe n’abanga.

Miss Wema Sepetu ubwo aheruka kuza mu Rwanda mu mpera za 2017

2018-08-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuririmbyi Radio yasomewe misa yo kumusezeraho (Video +Amafoto)

Umuririmbyi Radio yasomewe misa yo kumusezeraho (Video +Amafoto)

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Abapolisi 160 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Abapolisi 160 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Congo intambara irarimbanije : UPDF yakoresheje ibitwaro biremereye n’ibirasa kure bitungura ADF

Congo intambara irarimbanije : UPDF yakoresheje ibitwaro biremereye n’ibirasa kure bitungura ADF

Ubwanditsi 24 Dec 2017
Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Ubwanditsi 28 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17,  anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye
Mu Rwanda

Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17, anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye

Ubwanditsi 16 Jun 2017
Hari icyo FPR yakoze kihishe abayibanjirije-Tito
POLITIKI

Hari icyo FPR yakoze kihishe abayibanjirije-Tito

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Nyuma y’imyaka hafi ine, Rayon Sports yatsinze APR FC ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona by’agateganyo
Amakuru

Nyuma y’imyaka hafi ine, Rayon Sports yatsinze APR FC ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona by’agateganyo

Ubwanditsi 12 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru