• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Menya impamvu umugi wa Rouen mu Bufaransa wabaye indiri y’Interahamwe aho Ingabire Victoire yanyuze agakorera inama ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009

Menya impamvu umugi wa Rouen mu Bufaransa wabaye indiri y’Interahamwe aho Ingabire Victoire yanyuze agakorera inama ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009

Ubwanditsi 05 Feb 2020 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bahungiye mu bihugu bitandukanye cyane cyane muri Afurika ariko n’iburayi ntibahatanzwe cyane cyane mu gihugu cy’u Bufaransa kubera imikoranire ya Leta y’u Bufaransa na Leta ya Habyarimana.

Nubwo ariko Interahamwe ari nyinshi mu Bufaransa, hari uturere twihariye aho ziganje aho byabaye ibindi mu karere ka Normandie mu mugi wa Rouen nkuko umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye Theo Englebert yabitangaje.

Mu bucukumbuzi Englebert yakoze yasanze  bamwe mu bayobozi ba Guverinoma yiyise Abatabazi yakoze Jenoside barahageze abenshi mu mwaka wa 2000, maze bashinga ishyirahamwe ryitwa  l’Association des Rwandais de Normandie (ARN)

Habanje gutura umugore wa Felicien Kabuga Josephine Mukazitoni ndetse n’umukobwa wa Habyarimana witwa Marie Merci Habyarimana nawe yarahatuye ari umunyeshuri nyuma haba ikoraniro ry’imiryango y’abambari ba Jenoside bari mu manza I Arusha. Nyuma haje gutura Issa Nyabyenda nawe wahunze ubutabera wari Umwanditsi Mukuru wa Kangura. Nyuma kubera gushinga imizi, Rouen yabaye ubuhungiro bw’imiryango yabakekwaho Jenoside bari barahunze ubutabera abenshi babarizwa muri FDLR.

Rouen kandi yakiriye abari baturutse muri FDLR nka Emmanuel Ruzindana wize ibijyanye no kuvura amatungo. Col Augustin Munyakayanza nawe atuye Rouen ariko yahisemo kwihisha no guceceka. Undi utuye muri uwo mugi ni Lt Col Christophe Hakizabera wari uvuye muri FDLR ndetse akaba yarabaye umutangabuhamya wa Bruguiere igihe yakoraga iperereza ku bahanuye indege ya Habyarimana, aho yari yaremeje ko ari FPR ashakisha abatangabuhamya. Abandi bazwi bafite ingebitekerezo ya Jenoside harimo Kabanda Jean Baptiste wabashije kubaka inzira yo gutura Rouen afatanyije na Ruzigana kubantu bose bahuje ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ingabire Victoire nawe ntiyahatanzwe kuko ahisanga. Mu nama yabereye  I Barcelone ihuza Ingabire Victoire na FDLR, Rouen yari ihagarariwe na Ruzigana ndetse na Hakizabera. Ndetse Ingabire yahisemo kunyura Rouen mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009. Mu bakiriye I Rouen harimo na Augustin Munyakayanza wari uzwi nka Col Romeo muri FDLR akaba arinabo bakomeza kwangiza isura ya Leta y’u Rwanda mu izina rya Ingabire no guhakana Jenoside.

Rouen ni umwe mu migi igararagaza uburyo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guhunga ubutabera ndetse bagahishirana, nkuko bigaragara muri Zambiya, Malawi, Mozambike n’ahandi.

2020-02-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC yaburiye Loni ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa uri muri Kivu y’Epfo

RDC yaburiye Loni ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa uri muri Kivu y’Epfo

Ubwanditsi 01 Apr 2019
Perezida Kagame yashimye abashyira imbaraga mu kubungabunga ingagi

Perezida Kagame yashimye abashyira imbaraga mu kubungabunga ingagi

Ubwanditsi 03 Jun 2018
RDC: Abantu batandatu baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Kabila

RDC: Abantu batandatu baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Kabila

Ubwanditsi 22 Jan 2018
“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

Ubwanditsi 31 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sudani y’Epfo irifuza kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyarabu
POLITIKI

Sudani y’Epfo irifuza kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyarabu

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Abatwara ibinyabiziga baratungwa agatoki mu gufasha abacuruza ibiyobyabwenge.
Mu Mahanga

Abatwara ibinyabiziga baratungwa agatoki mu gufasha abacuruza ibiyobyabwenge.

Ubwanditsi 06 Mar 2016
Perezida Museveni akomeje kwiyerurutsa ku bibazo Uganda ifitanye n’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni akomeje kwiyerurutsa ku bibazo Uganda ifitanye n’u Rwanda

Ubwanditsi 18 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru