• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana
Kayumba Faustin Nyamwasa Ngo Yaba Yarikundiraga Perezida Habyalimana

Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Ubwanditsi 31 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Rushyashya imaze igihe kitari gitoya ibagezaho imigambi mibisha icurirwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC. Hashize imyaka irenga ibiri Rushyashya itangaza uburyo Kayumba Nyamwasa ari gushinga umutwe w’iterabwoba ariko bo bakabihakana bivuye inyuma kugeza igihe Itsinda ry’abahanga ba UN babishyiriye ku mugaragaro bavuga n’uruhare rw’u Burundi na Uganda.

Ukuri kwagiye ahagaragara, abisuganyaga muri Kivu y’amajyepfo ngo batere u Rwanda ubu bari imbere y’ubutabera mu Rwanda akaba ari itsinda ryari riyobowe na Maj (Rtd) Mudathiru watumwe na Kayumba Nyamwasa.

RNC nyuma yo gukubitirwa muri Kongo n’ingabo za FARDC, hanyuma n’abanyapolitiki bagashwana, bigaragara ko bari mu minsi ya nyuma. Twabakoreye isesengura rigaragaza ko uwashinze RNC ariwe Kayumba Nyamwasa ameze neza neza nka Perezida Habyarimana mu minsi ye yanyuma muri za 1993-94. Cyane cyane ko Kayumba Nyamwasa yumvikanye ashima cyane Perezida Habyarimana, naho uwo bashinganye ishyaka Patrick Karegeya akaba yarakirwaga nk’umwana mu rugo kwa Agathe Kanziga, umupfakazi wa Juvenal Habyarimana.

Mubyukuri ikintu abo bagabo bombi bahuriyeho nuko bose baranzwe na politiki mbi ishingiye kwivangura, kubeshya kuca abantu utwabo ndetse no kuganzwa bakaba ibikoresho by’abagore babo ndetse na baramu babo .  Kuri ubu uwavuga ko RNC iyoborwa na Frank Ntwali musaza w’umugore wa Kayumba ntiyaba abeshye ndetse akaba ari nawe ucunga ibyacujijwe rubanda babeshya ngo bazabaha imyanya cyangwa bazabitura cyane cyane ngo abahutu bafatanyije nabo. Frank Ntwali twamugereranya na Col Elie Sagatwa, wari muramu wa Habyarimana akaba umujyanama we, ariko mu byukuri ashinzwe gushyira mu bikorwa ibyo mushiki we Kanziga yamubwiye no kujujubya abacururzi. Soma inkuru ivuga uburyo Kayumba Nyamwasa yakeje Habyarimana. 

Mu kurya ayo mafaranga Ntwali akorana na mwene se  uba mubuligi bita Gatete Jean Bosco ariwe ucunga ubucuruzi bwose bwa Kayumba ku mugabane w’iburayi harimo amabutike y’ubucuruzi nubwo amwe yayagurishije mu kwikanga ko yatahurwa akabazwa aho yakuye ayo mafaranga , ubu umuryango wose w’abaramu ba Kayumba bahugiye mu bucuruzi aho ubu bibanze cyane ku mugabane w’Afurika muri Mozambique cyane cyane na Uganda.

Amakuru Rushyashya ikura munda y’isi nuko ubu Rutamiza abiri alias Rosette Kayumba witwara nka Agathe Kanziga wo muri 1990-1994, yafunguye ubucuruzi muri Mozambique . mu gihe musaza we Gatete  akomeje gukusanya imyenda , inkweto , amashakoshi mu Bubiligi abeshya ngo nibyo gufasha abatishiboye akabikubita kontineri akabijyana kubicuruza muri za Mozambique.

Tugarutse kurabo bagabo babiri , nta muntu wabaye mu Rwanda wakwibagirwa imyifatire ya baramu ba Habyara uburyo bamwe bari bakomeye mu bucuruzi abandi bafite ijambo mu gisirikare nka Sagatwa, naho mu bucuruzi uburyo Seraphin Rwabukumba nabandi bashakiraga inote hasi hejuru bisa neza nkibyo baramu ba Kayumba barimo muri iki gihe.

Ushaka kumenya uruhare rwa Agathe Kanziga mu gushyiraho akazu we na basaza be, wasoma igitabo cya Andrew Wallis, umwanditsi w’Umwongereza

Kuberako bazi neza ko bari mu bikorwa bya mafia, bahindura ubucuruzi umunsi ku munsi kandi bagahindura n’abantu babikoramo ariko cyane cyane umuryango w’umugore wa Kayumba Nyamwasa. Mu gihe cy’amashyaka menshi, 1992-1993, Habyarimana yarateruye yemerako abamuba hafi bamurusha imbaraga, aho Elie Sagatwa na Joseph Nzirorera bamubwiraga imbere y’intumwa za Loni muri Hotel Meridien Izuba ku Gisenyi (Serena yubu) ko ayo masezerano atazashyirwa mu bikorwa. Ibikorwa bya Mafia bikiza bamwe abandi bikabahitana cyangwa bikabicaza, aha twavuga uwitwa Mudathiru n’ingabo ze nubwo baramiwe na Leta y’u Rwanda ikabondora, naho Rutabana we ntawe uzi irengero ryaho Kayumba Nyamwasa yamushyize akoresheje agents biwe bo muri CMI. Nyuma yo kubyitegereza, Serge Ndayizeye, Vuvuzela wa Kayumba nawe ati munyongeze n’ubundi ninjye uvuga mwebwe mwibereye mu noti, nimutanyongeza ndagenda.

Hagati aho amakuru agera kuri Rushyashya nuko Frank Ntwali afite undi mushinga wihariye ugeze kure wo gufungura indi Radio yazakurikiranwa ngo n’abanyarwanda batuye mubiyaga bigali ikazaba ifite ikicaro mu bugande igakorwaho na Cassien Ntamuhanga ubu wamaze kugera Uganda akaba arimo no gushakirwa ibyangombwa bigenewe impunzi bitangwa na HCR.  Cassien Ntamuhanga akaba yarasanzeyo umuryango we harimo Nyina umubyara  ariwe Nyirabahashyi Emilienne na mushikiwe , murumuna we ndetse n’urushako rwe.

Abo Frank Ntwali yabashyize mu biganza by’umugore witwa Prossy Bona akaba yari umugore wa Rwema Gendarme wari somambike wa Museveni n’igikoresho cya Uganda mu guhungabanya akarere k’ibiyaga bigali cyane cyane muri Kivu y’amajyepfo muri Kongo-Kinshasa…

2019-10-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakuru atangazwa k’Umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès ni ikinyoma

Amakuru atangazwa k’Umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès ni ikinyoma

Ubwanditsi 30 Aug 2017
Ange Kagame yasabwe

Ange Kagame yasabwe

Ubwanditsi 29 Dec 2018
Umunyakenya akurikiranweho gutanga ibyangombwa bihimbano ku mpunzi z’Abanyarwanda

Umunyakenya akurikiranweho gutanga ibyangombwa bihimbano ku mpunzi z’Abanyarwanda

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe

Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe

Ubwanditsi 18 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Abayobozi Ba FDLR Batwawe Ijoro Ryose Bajyanwa I Kampala N’ubutumwa Museveni Yabahaye
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uko Abayobozi Ba FDLR Batwawe Ijoro Ryose Bajyanwa I Kampala N’ubutumwa Museveni Yabahaye

Ubwanditsi 08 Jan 2019
Guterana ubuse, guhangana no guhiga ubutwari…bimwe mu biranga umwiherero w’abitegura Tour du Rwanda
IMIKINO

Guterana ubuse, guhangana no guhiga ubutwari…bimwe mu biranga umwiherero w’abitegura Tour du Rwanda

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Rugema Kayumba  yabaye mayibobo muri Norvège [ Agahuru k’imbwa karahiye]
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Rugema Kayumba  yabaye mayibobo muri Norvège [ Agahuru k’imbwa karahiye]

Ubwanditsi 26 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru