• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Ubwanditsi 21 Jul 2017 ITOHOZA

Lt Gen Karenzi Karake Emmanuel, Maj Gen Jack Nziza na Brig Gen Gashayija Bagirigomwa bari mu basirikare bakuru basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Nyakanga.

Ni ku nshuro ya gatanu guhera mu 2013 RDF ishyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare hakurikijwe itegeko ryihariye rigenga Ingabo z’u Rwanda. Kuri uyu wa Mbere abagiye mu kiruhuko bose hamwe ni 817 barimo ba Ofisiye na ba Su-ofisiye 369, hakabamo 378 barangije amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF na 70 bakuwe muri RDF kubera impamvu z’uburwayi.

Mu muhango wo kubasezera no guha agaciro umurimo bakoreye igihugu wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yashimiye byimazeyo aba basirikare umusanzu batanze mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

-7274.jpg
Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yashimiye byimazeyo abasirikare basezerewe

Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ndifuza gushimira aba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru uyu munsi ku bwitange bagaragaje ku rugamba rwo kubohora igihugu n’umusanzu wabo mu rugendo rwo gukomeza kubaka igihugu cyabo.”

Yabasabye gukoresha ubunararibonye bafite mu gukomeza gutanga umusanzu mu nzego igihugu kibakeneyemo.

Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye ubuyobozi bwa RDF, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame by’umwihariko, ku nama atahwemye kubaha mu rugendo rwabo nk’abasirikare.

Yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko batananiwe ku buryo batazatanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Yakomeje agira ati “Ni ishema gukorera mu buyobozi buhamye, bufite icyerekezo kandi bwubashywe. Uyu ni umwanya wo gusubiza umwambaro wa gisirikare, tukambara umwambaro mushya ubundi tugatanga umusanzu wacu nk’abaturage beza kandi tuzirikana inshingano dufite zo gutanga umusanzu aho bikenewe.”

-7273.jpg
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba asezera kuri Gen Maj Jack Nziza

Gen Maj Jack Nziza asezerewe mu Ngabo z’u Rwanda yari amaze igihe ashinzwe ibikorwa bihuza Ingabo z’u Rwanda n’abaturage (Chief J9), yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ndetse yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

-7272.jpg
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba asezera kuri Lt Gen Karenzi Karake Emmanuel

Naho Lt Gen Karenzi Karake wamaze igihe kinini ayobora Urwego Rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’igihugu, kuva kuwa 22 Werurwe 2016, Perezida Paul Kagame yamugize umujyanama we mu bya Gisirikare n’Umutekano, mu gihe Brig. Gen. Gashayija Bagirigomwa we amaze igihe ayobora Inkeragutabara mu Ntara y’Iburasirazuba.

Iteka rya Perezida ryo mu Ukwakira 2016 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rigena ko imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ari 55 kuri Ofisiye Jenerali; imyaka 50 kuri Ofisiye Mukuru n’imyaka 45 kuri Ofisiye Muto cyangwa Su-Ofisiye Mukuru.

Ariko kubera impamvu zihariye, mu nyungu z’akazi, umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera ashobora kongerera Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru ariko ntikirenge imyaka itanu.

Umusirikare nawe ubwe ashobora kwisabira kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo gukora imyaka 20 cyangwa mu gihe hasigaye imyaka itanu kugira ngo agere ku myaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga ugiye mu zabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu zabukuru angana n’amezi 24 y’umushahara mbumbe wa gisirikare yari agezeho, ari na yo ahabwa abasezerewe mu kazi kubera impamvu z’uburwayi bo kuri urwo rwego.

Ku basirikare bagengwa n’amasezerano, Su-Ofisiye Muto cyangwa umusirikare muto na we ahabwa amafaranga y’imperekeza igenerwa abarangije amasezerano ingana n’amezi 24 y’umushahara mbumbe wa gisirikare yari agezeho, kimwe n’ usezerewe kubera uburwayi.

Umusirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru agira uburenganzira ku Kigega cyunganira hamwe na Pansiyo y’inyongera bicungwa na Ministeri y’Ingabo.

Inkuru/Igihe

2017-07-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

RUSHYASHYA 27 Jun 2026
Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Ubwanditsi 15 Mar 2021
Inyeshyamba za FDLR zongeye kuvugwa ku butaka bw’u Burundi

Inyeshyamba za FDLR zongeye kuvugwa ku butaka bw’u Burundi

Ubwanditsi 31 Oct 2018
Kenya :   Dyer&Blair  Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro

Kenya : Dyer&Blair Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro

Ubwanditsi 20 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Salomon Nirisarike wifuzwaga n’amakipe yo mu bihugu by’Abarabu yongereye amasezerano muri Urartu FC yo muri Armenia.
Amakuru

Salomon Nirisarike wifuzwaga n’amakipe yo mu bihugu by’Abarabu yongereye amasezerano muri Urartu FC yo muri Armenia.

Ubwanditsi 15 Jun 2021
Bantegetse kuvuga ko FPR yahanuye indege ya Habyarimana – Mugenzi wari maneko
HIRYA NO HINO

Bantegetse kuvuga ko FPR yahanuye indege ya Habyarimana – Mugenzi wari maneko

Ubwanditsi 12 Apr 2019
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016
Mu Mahanga

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016

Ubwanditsi 14 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru