• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Ubwanditsi 21 Jul 2017 ITOHOZA

Lt Gen Karenzi Karake Emmanuel, Maj Gen Jack Nziza na Brig Gen Gashayija Bagirigomwa bari mu basirikare bakuru basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Nyakanga.

Ni ku nshuro ya gatanu guhera mu 2013 RDF ishyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare hakurikijwe itegeko ryihariye rigenga Ingabo z’u Rwanda. Kuri uyu wa Mbere abagiye mu kiruhuko bose hamwe ni 817 barimo ba Ofisiye na ba Su-ofisiye 369, hakabamo 378 barangije amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF na 70 bakuwe muri RDF kubera impamvu z’uburwayi.

Mu muhango wo kubasezera no guha agaciro umurimo bakoreye igihugu wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yashimiye byimazeyo aba basirikare umusanzu batanze mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

-7274.jpg
Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yashimiye byimazeyo abasirikare basezerewe

Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ndifuza gushimira aba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru uyu munsi ku bwitange bagaragaje ku rugamba rwo kubohora igihugu n’umusanzu wabo mu rugendo rwo gukomeza kubaka igihugu cyabo.”

Yabasabye gukoresha ubunararibonye bafite mu gukomeza gutanga umusanzu mu nzego igihugu kibakeneyemo.

Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye ubuyobozi bwa RDF, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame by’umwihariko, ku nama atahwemye kubaha mu rugendo rwabo nk’abasirikare.

Yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko batananiwe ku buryo batazatanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Yakomeje agira ati “Ni ishema gukorera mu buyobozi buhamye, bufite icyerekezo kandi bwubashywe. Uyu ni umwanya wo gusubiza umwambaro wa gisirikare, tukambara umwambaro mushya ubundi tugatanga umusanzu wacu nk’abaturage beza kandi tuzirikana inshingano dufite zo gutanga umusanzu aho bikenewe.”

-7273.jpg
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba asezera kuri Gen Maj Jack Nziza

Gen Maj Jack Nziza asezerewe mu Ngabo z’u Rwanda yari amaze igihe ashinzwe ibikorwa bihuza Ingabo z’u Rwanda n’abaturage (Chief J9), yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ndetse yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

-7272.jpg
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba asezera kuri Lt Gen Karenzi Karake Emmanuel

Naho Lt Gen Karenzi Karake wamaze igihe kinini ayobora Urwego Rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’igihugu, kuva kuwa 22 Werurwe 2016, Perezida Paul Kagame yamugize umujyanama we mu bya Gisirikare n’Umutekano, mu gihe Brig. Gen. Gashayija Bagirigomwa we amaze igihe ayobora Inkeragutabara mu Ntara y’Iburasirazuba.

Iteka rya Perezida ryo mu Ukwakira 2016 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rigena ko imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ari 55 kuri Ofisiye Jenerali; imyaka 50 kuri Ofisiye Mukuru n’imyaka 45 kuri Ofisiye Muto cyangwa Su-Ofisiye Mukuru.

Ariko kubera impamvu zihariye, mu nyungu z’akazi, umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera ashobora kongerera Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru ariko ntikirenge imyaka itanu.

Umusirikare nawe ubwe ashobora kwisabira kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo gukora imyaka 20 cyangwa mu gihe hasigaye imyaka itanu kugira ngo agere ku myaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga ugiye mu zabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu zabukuru angana n’amezi 24 y’umushahara mbumbe wa gisirikare yari agezeho, ari na yo ahabwa abasezerewe mu kazi kubera impamvu z’uburwayi bo kuri urwo rwego.

Ku basirikare bagengwa n’amasezerano, Su-Ofisiye Muto cyangwa umusirikare muto na we ahabwa amafaranga y’imperekeza igenerwa abarangije amasezerano ingana n’amezi 24 y’umushahara mbumbe wa gisirikare yari agezeho, kimwe n’ usezerewe kubera uburwayi.

Umusirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru agira uburenganzira ku Kigega cyunganira hamwe na Pansiyo y’inyongera bicungwa na Ministeri y’Ingabo.

Inkuru/Igihe

2017-07-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uyoboye imishyikirano mu Burundi avugwaho kugemurira Intwaro umutwe wa  FDLR

Uyoboye imishyikirano mu Burundi avugwaho kugemurira Intwaro umutwe wa FDLR

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Ubwanditsi 30 Aug 2024
2015: RNC yaranzwe no guhuzagurika, amacakubiri, ubusambanyi, kwikanga baringa no kugaragaza cyane  inyota y’ubutegetsi

2015: RNC yaranzwe no guhuzagurika, amacakubiri, ubusambanyi, kwikanga baringa no kugaragaza cyane inyota y’ubutegetsi

Ubwanditsi 01 Jan 2016
Raporo ya HRW ku matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda irashingira ku miryango n’ itangazamakuru  bibogama – Mbanda

Raporo ya HRW ku matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda irashingira ku miryango n’ itangazamakuru bibogama – Mbanda

Ubwanditsi 25 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi
INKURU NYAMUKURU

Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi

Ubwanditsi 27 Dec 2019
Uganda: Brig Abel Kandiho yongeye gukora u Rwanda mu jisho
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Brig Abel Kandiho yongeye gukora u Rwanda mu jisho

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC
Amakuru

Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC

RUSHYASHYA 31 Jul 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru