• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uwigaga muri Kaminuza ya Makerere ni umwe mu ba FDLR bagabye igitero i Musanze

Uwigaga muri Kaminuza ya Makerere ni umwe mu ba FDLR bagabye igitero i Musanze

Ubwanditsi 07 Oct 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Igipolisi cy’u Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru cyagaragaje abantu batanu bagize uruhare mu bitero byo kuwa Gatanu mu Karere ka Musanze byatwaye ubuzima bw’abasivili 14.

Abafashwe bavuze ko babaga mu mutwe wa FDLR kandi binjiye muri uyu mutwe banyuze muri Uganda.

Aba by’umwihariko babaga mu gice cya RUD Urunana cyitandukanyije na FDLR kikajya kwifatanya na RNC bakaba bari bahuriye muri P5.

Ubwo berekwaga itangazamakuru, uko ari batanu bavuze ko ari bamwe mu bantu 45 bari bagize ibitero byagabwe.

“Njyewe ubwanjye ninjiye muri FDLR muri Werurwe mu mwaka ushize nyuze muri Uganda aho ninjirijwe n’umuntu wari wansezeranyije kumpa akazi mu birombe bya zahabu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,” uyu ni uwitwa Emmanuel Hakizimana w’imyaka 27, ukomoka mu Karere ka Kirehe, mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Hakizimana yakomeje avuga ko ageze muri Congo yisanze muri FDLR agahabwa imyitozo y’amezi atatu. Yongeyeho ko igitero cyabo mu Karere ka Musanze cyateguwe n’uwiyita Major Gavana.

Ati: “Komanda wacu yari yatubwiye ko mission nyamukuru yari ukubohoza u Rwanda. Twari dufite amabwiriza yo kurasa tukica abashinzwe umutekano n’abarinda pariki kugirango bitworohere gucengera.”

Mu batawe muri yombi kandi harimo uwitwa Theoneste Habumukiza, warangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na business. Uyu ukomoka mu Karere ka Burera, avuga ko yinjijwe muri FDLR ubwo yari akurikiranye amasomo ye ku rwego rwa masters muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.

Ati: “Negerewe n’umuntu w’umukire wanshishikarije kujya muri FDLR, avuga ko nibafata igihugu bazampemba akazi gahemba neza.”

Igipolisi cy’u Rwanda cyatangaje ko cyafatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu gufata bamwe muri aba bateye mu gikorwa cyaguyemo abagera kuri 19 abandi batanu bagafatwa.

Polisi mu itangazo ryayo ikaba yavuze ko guhiga abagize uruhare muri ibi bitero bikomeje kandi umutekano wagarutse ahabereye ibyo bintu.

Polisi kandi yashimye umusanzu w’abaturage n’abayobozi b’ibanze mu guta muri yombi abafashwe.

2019-10-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Padiri Mudahinyuka waririmbye “u Rwanda rw’ejo” yatabarutse

Padiri Mudahinyuka waririmbye “u Rwanda rw’ejo” yatabarutse

Ubwanditsi 27 Jan 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA Y’UWITWA HASINGIZWIMANA Jean Berchimas

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA Y’UWITWA HASINGIZWIMANA Jean Berchimas

Ubwanditsi 18 Oct 2022
U Rwanda n’isi hakomeje ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe hagaragara abayipfobya n’abayishyigikiye ku mugaragaro

U Rwanda n’isi hakomeje ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe hagaragara abayipfobya n’abayishyigikiye ku mugaragaro

RUSHYASHYA 07 Apr 2026
Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Ubwanditsi 26 Jan 2018

Igitekerezo kimwe

  1. J. Karemera
    October 9, 20192:41 pm -

    ariko abanyarwanda baciye umugani ngo uwo umwami yahaye amata niwe wamwimye amatwi koko!

    nukuri ntabwo byumvikana umuntu wahawe bourse na leta kubera imiyoborere myiza yo kudaheza iha amahirwe abanyarwanda bose ko yahindukira akaza gusenya ibyiza nk’ibyo abanyarwanda bagezeho kuko abamutumye bahezaga mu mashuri kubera politiki yabo mbi y’irondakoko ,ironda karere n’iringaniza basize bahekuye u Rwanda n’ubu bagikomeza akabayoboka ngo bafatanye gutera u Rwanda

    ibi n’agahoma munwa kuko abo afatanyije nabo harigihe batari gutuma yiga rwose none yituye u rwanda ibyo rwamukoreye koko, nyamwanga iyo byavuye ngo yanze uwamuhayinka rwose kuko amahirwe nkaya twese nti twayabonye yakabaye uwambere gusigasira ibyo byiza byagezweho ariko jye navugako yabonye ubumenyi ariko nta bwenge yarasanganwe kuko umuntu waminuje ajyanwa nk’ihene mw’isoko ngo bamubeshye akazi keza? nuko yafashwe ahubwo ntabwo bamushutse abahungu n’abakobwa bacu bamubaze neza aravugisha ukuri

    arijuse none atwitse ikigega yewe ntituzabyemera twe turi bazima tuzayoboka umudereva(shoferi) wacu Nyakubahwa Paul Kagame murugendo rw’iterambere atubwira buri munsi kandi ntasinzira ngo adakora impanuka abanyarwanda atwaye badapfa gusa Imana imuhe kuramba rwose naho bariya ni yamiyaga ishaka gusubiza indege inyuma ariko baribeshya tuzagera iyo tujya n’indege yacu kuko abanyarwanda benshi bamenye ukuri tukaba dufatanije n’umusaza kandi ntituzacika intege turabimusezeranije twaba dutatiriye igihango rwose kuko utazi aho ava ntamenya aho ajya none urwanda rusubire muri rya curaburindi? ntibishobokaaa!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kamanzi na Maniriho batorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko
POLITIKI

Kamanzi na Maniriho batorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 05 Sep 2018
Igikomangoma Mohammed bin Zayed n’abashoramari bakomeye b’i Dubai na Abu Dhabi bategerejwe mu Rwanda
POLITIKI

Igikomangoma Mohammed bin Zayed n’abashoramari bakomeye b’i Dubai na Abu Dhabi bategerejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera
Mu Rwanda

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Ubwanditsi 06 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru