• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.

Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.

Ubwanditsi 11 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda, SHOWBIZ

Umuraperi w’Umunyamerika Jermaine Lamarr Cole wamamaye nka J. Cole ari mu Rwanda kuva mu minsi ishize nubwo hatazwi neza igihe yagereye mu rwa Gasabo aho yaje kwitabira irushanwa ry’imikino nyafurika y’umukino w’intoki wa Basket izwi nka Basket Africa League(BAL) igomba gutangira mu mpera z’iki cyumweru.

Nubwo uyu muhanzi yaje bivugwa ko azaririmba muri iri rushanwa byamaze kwemezwa ko uyu mugabo ahubwo azagaragara mu kibuga akinira ikipe ya Patriots Basketball Club ihagarariye u Rwanda.

Usibye kuba J Cole ari umuraperi ndetse akaba ari n’umwanditsi w’indirimbo zitandukanye ngo asanzwe afite impano yo gukina umukino wa Basketball, aha bikaba kandi binavugwa ko yigeze kugerageza kuba yafatwa n’amakipe atandukanye akina uyu mukino muri shampiyona ya Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika NBA.

Nk’uko byashimangiwe n’umutoza wa Patriots BBC, yemeje ko uyu muhanzi Jermaine Lamarr Cole ari mu bakinnyi 12 Patriots izakinisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika.

J. Cole ni umuhanzi uzwi cyane muri Leta z’Unze ubumwe z’Amerika kuko yagiye atwara ibihembo bitandukanye ndetse bikomeye mu njyana ya Rap asanzwe akora, aha twavuga ko yatwaye igihembo cya Grammy cy’indirimbo nziza yakoranye na 21 Savage.

Basket Africa League (BAL) ni irushanwa riterwa inkunga na NBA, rigiye guhuza amakipe 12 yo muri Afurika akomoka muri Tunisia, Misiri, Angola, Morocco, Senegal, Nigeria, Algeria, Cameroon, Mali, Mozambique, Madagascar no mu Rwanda.

Kugeza ubu Patriots ihagarariye u Rwanda, iri mu itsinda A ikaba iri kumwe na GNBC yo muri Madagascar, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, iyi kipe ikaba izatangira imikino yayo kuwa mbere tariki 16 z’uku kwezi saa mbili z’ijoro i Kigali, ikaba izakina na Rivers Hoopers.

2021-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Tshisekedi yegetse ibibazo bye byose ku Rwanda, arashaka gusunika amatora

Perezida Tshisekedi yegetse ibibazo bye byose ku Rwanda, arashaka gusunika amatora

Ubwanditsi 21 Sep 2022
Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Ubwanditsi 29 Jan 2024
‘Ntibisaba kuba warize siyansi kugira ngo umenye akamaro kayo’ – Perezida Kagame

‘Ntibisaba kuba warize siyansi kugira ngo umenye akamaro kayo’ – Perezida Kagame

Ubwanditsi 03 Apr 2017
Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Ubwanditsi 17 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urugo rwa Gen Masunzu rwagabweho igitero
HIRYA NO HINO

Urugo rwa Gen Masunzu rwagabweho igitero

Ubwanditsi 27 Jan 2018
Polisi yafashe abacuruza ibiyobyabwenge mu karere ka Huye na Kicukiro.
Mu Mahanga

Polisi yafashe abacuruza ibiyobyabwenge mu karere ka Huye na Kicukiro.

Ubwanditsi 07 Mar 2016
Ikimwaro : Benzinge, Rujugiro  na RNC basohoye ‘Proclamation’, bayitirira ko yanditswe n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa
ITOHOZA

Ikimwaro : Benzinge, Rujugiro na RNC basohoye ‘Proclamation’, bayitirira ko yanditswe n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Ubwanditsi 04 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru