• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda
Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Ubwanditsi 14 Nov 2017 Mu Rwanda

Mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje kwigisha abakoresha umuhanda uburyo bwiza bwo kuwukoresha no kugabanya impanuka ndetsen’abazigwamo, uyu munsi tariki ya 14 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda.

Umuhango wo gutangiza iki cyumweru ukaba watangiriye mu karere ka Musanze.

Gutangiza iki cyumweru bije nyuma y’inama yahuje abakoresha umuhanda n’abasshyiraho amategeko y’ikoreshwa ry’umuhanda n’abafatanyabikorwa babo mu cyumweru gishize, bagafatira hamwe ingamba zitandukanye zo gukumira impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yavuze ko ubu bukangurambaga buzakorwa mu gihugu hose bukamara ukwezi, kandi bukazakorwa mu bice bine.

Yavuze ati:”Icyumweru cya mbere  kizibanda ku gukangurira abanyamaguru gukoresha neza umuhanda, kuko akenshi abagenza amaguru baba bajya ku kazi, abana bajya ku ishuri n’abandi bajya mu bikorwa byabo bibateza imbere, bikaba ari ngombwa ko bakwiye kumenya neza uko bakoresha umuhanda badateje cyangwa ngo bahure n’impanuka.”

Nk’uko imibare itangazwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ibigaragaza, mu mezi 3 ashize (Kanama Nzeri n’Ukwakira) abanyamaguru nibo benshi bahuye n’impanuka, kuko 46 ku ijana baguye mu mpanuka bari abanyamaguru.

Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri raporo yaryo, rivuga ko mu mezi atatu ashize, abibasiwe n’impanuka zirimo n’imfu ari abanyamaguru, kuko biharira 46 ku ijana y’abahitanywe n’impanuka hagati y’amezi ya Kanama n’Ukwakira; aho banagera kuri 21 ku ijana muri 254 bakomeretse bikabije babaruwe muri kiriya gihe.

Aha CIP Kabanda yongeyeho ati:” Turagira inama abanyamaguru gukoresha aho bagenewe ku muhanda, kugendera iteka ibumoso bw’umuhanda aho baba barebana n’ikinyabiziga kibaturutse imbere; gukoresha neza aho bagenewe kwambukira umuhanda kandi bakareba mu byerekezo byose by’umuhanda mbere y’uko bambuka.”

Mu nama yabaye mu cyumweru gishize ku mutekano wo mu muhanda, hanzuwe ko hategurwa inyigisho ku mategeko y’umuhanda ikaba yakwinjizwa mu nteganyanyigisho y’amashuri guhera ku mato kandi ikigishwa mu gihugu hose.

Yagize kandi ati:” Icyumweru cya kabiri kizibanda ku bamotari kizakurikirwa n’icy’abanyamagare ndetse n’abanyamamodoka mu cya kane. Ni ukwezi ko kwigisha ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda, bigishwa uburyo bawukoresha ntawe ubangamiye umwe muri bo.”

Iriya raporo kandi igaragaza ko abamotari bapfuye bagera kuri 17 ku ijana mu gihe abanyamagare bagera kuri 18,5  ku ijana muri ariya mezi yonyine.

Ku rundi ruhande ariko, ikoreshwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi ryagabanyije 65 ku ijana by’impanuka guhera muri Gashyantare uyu mwaka kuko zo, zateje  23 ku ijana by’imfu zo mu mpanuka zazo; aha kandi 76 ku ijana zazo zikaba zarabereye ku mihanda ihuza Umujyi wa Kigali n’izindi ntara.

Gutera ibiti byatangije ibikorwa by’urubyiruko byo guteza imbere abaturageGahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije Polisi y’u Rwanda iherutse gusinyana na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba, yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’icyumweru gishize aho Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing -YVCP) bakoze umuganda bagatera ibiti birenga 30, 000 mu gihugu hose.

Muri aya masezerano, Polisi y’u Rwanda yiyemeje kuzatera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari ibihumbi 22 n’ibindi by’amashyamba kuri hegitari 5,000 mu gihe cy’imyaka itanu.

Ibi biti bikaba byaratewe kuri hegitari zirenga 40. Ibiti 9000 byatewe ku musozi wa Ayabaramba mu kagari ka Nyarurenzi Umurenge wa Mageragere akarere ka Nyarugenge, mu karere ka Ruhango haterwa 8000 kuri hegitari 16, mu kagari ka Gabiro Umurenge wa Gatebe akarere ka Burera hatewe  2153, naho mu mudugudu wa Gashuma akagari ka Nyakagarama Umurenge wa Rukomo akarere ka Nyagatare haterwa ibindi biti 6323.

Ibi bikorwa byo guteza imbere abaturage by’uru rubyiruko byanaranzwe no kugabira amatungo abaturage, kubaka no gusana amazu ndetse n’ubwiherero bw’abaturage batishoboye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uru rubyiruko kandi rwanateguye ahazashyirwa ubusitani, baharura imihanda ihuza imidugudu, banasiza ahazubakwa ibyumba by’amashuri.

Mu karere ka Nyarugenge, uyu muganda wari wanitabiriwe n’umuyobozi w’aka karere Kayisimire Nzaramba, aho yashimye ibi bikorwa by’ubukorerabushake by’uru rubyiruko.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage gutera ibiti hafi y’ingo zabo, no guharanira kugira umujyi ucyeye, utoshye kandi utekanye.

Yabakanguriye kandi kwirinda kubaka mu kajagari kuko biri mu biteza ibiza cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Mutangana Jean Bosco ushinzwe amahugurwa n’ubukangurambaga mu ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing -YVCP), yavuze ko uyu muganda wabo uzajya uba buri wa gatandatu wa kabiri w’ukwezi, ukazajya wibanda ku gutera amashyamba no kwita no kurengera ibidukikije muri rusange, gufasha imiryango itishoboye, ubukangurambaga ku gukumira no kwirinda ibyaha mu baturage, no ku bikorwa by’isuku, isukura n’umutekano.

Kugeza ubu, ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing -YVCP) rifite abanyamryango bagera ku bihumbi magana abiri. (200,000) mu gihugu hose.

2017-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Ubwanditsi 26 Jan 2018
Kenya amatora  ya Perezida agiye gusubirwamo

Kenya amatora ya Perezida agiye gusubirwamo

Ubwanditsi 01 Sep 2017
Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

RUSHYASHYA 13 Jan 2026
Gen Semugeshi wabaga muri FDLR yagejejwe mu Rwanda

Gen Semugeshi wabaga muri FDLR yagejejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 09 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.
Amakuru

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Ubwanditsi 16 Jun 2021
Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri  Rayon Sports ku masezerano y’imyaka 2
Amakuru

Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri Rayon Sports ku masezerano y’imyaka 2

Ubwanditsi 29 Jun 2024
Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Ubwanditsi 08 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru