• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rwamagana: Hatangijwe amahugurwa ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto

Rwamagana: Hatangijwe amahugurwa ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto

Ubwanditsi 19 Jan 2016 Mu Mahanga

​“Hari isano rya hafi hagati y’amahoro n’umutekano ndetse n’amajyambere arambye, amajyambere ntashoboka ahatari umutekano, uyu nawo kandi ugerwaho ari uko habayeho ubugenzuzi bwuzuye ku ikwirakwiza n’icuruzwa ry’intwaro nto zishobora gukoreshwa mu ntambara, iterabwoba, ubujura bw’amatungo n’ibindi nk’ibyo mu karere.”; aya ni amwe mu magambo yavuzwe na Commissionner of Police(CP) Cyprian Gatete akaba n’ umushyitsi mukuru mu muhango wo gutangiza amahugurwa y’iminsi itatu ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto.

Umuhango wo gutangiza ayo mahugurwa y’iminsi 3 ukaba wabereye mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishali mu karere ka Rwamagana, akaba yitabiriwe n’intumwa ziturutse muri za Polisi uko ari 15 iz’ibihugu bihuriye mu Muryango wo mu karere igenzura ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro nto witwa RECSA ari nawo wateguye aya mahugurwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi muri Polisi y’u Rwanda CP Gatete yakomeje abwira abayitabiriye ko ikwirakwizwa ry’intwaro nto ryagiye rihembera intambara mu bihugu byinshi kandi rigahungabanya umutekano wa za Leta zimwe na zimwe, akaba yaboneyeho kubagira inama yo kuzita ku masomo bazabonera muri aya mahugurwa kugira ngo bazajyane impamba ihagije mu bihugu bakomokamo kandi izagire akamaro ku karere kose.

Bwana Dusengimana Samuel, intumwa ya RECSA akaba n’umujyanama mu by’amategeko w’Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango mu ijambo rye, yavuze ko ikwirakwizwa ry’izi ntwaro rituma habaho kujegajega k’umutekano mu karere, iyo ikaba ari imbogamizi ikomeye ku iterambere ryako.

Yagize ati:”Ibibi bizanwa n’ikoreshwa nabi ry’izi ntwaro ntitwabirebera gusa mu mubare w’abo rihitana cyangwa abakomereka, rigira n’ingaruka ku muryango w’abantu, risubiza ubukungu inyuma, zizahaza inzego z’ubuzima kandi zivana ibihumbi byinshi by’abantu mu byabo rigahagarika n’amashuri y’amamiliyoni y’abana.”

Yongeyeho ko ishami rya RECSA rishinzwe amahugurwa ryita ku iterambere ry’amahugurwa mu karere, ibi bikazafasha ibihugu bigize umuryango kuzigisha abapolisi babyo kuzashyira mu bikorwa amaserano ya Nairobi, mu ngingo yayo ya 7, isaba buri munyamuryango guha nimero imbunda za Leta n’izemewe kugirango byoroshye ubugenzuzi, aha RECSA ikaba yarafashije ibihugu biyihuriyemo kubona imashini zikora ako kazi mu myaka icumi ishize;

Yarangije agira ati:”Turashaka ko iki gikorwa cyihutishwa, niyo mpamvu ari ngombwa ko buri gihugu kigirira ubushobozi, iyi ni intambwe ya mbere itewe.”

Polisi y’u Rwanda nayo yatanze ishuri ryayo rya Gishari ngo abe ariho hazabera aya mahugurwa.

RNP

2016-01-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kurubona rwifitemo inyota yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kurubona rwifitemo inyota yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu

Ubwanditsi 27 Jun 2016
‘Bukeye kubera ko yaje kuba iturufu n’igishoro kimeze nk’icy’ubucuruzi ku butegetsi buriho’, barabihindura ‘bati oya ni Jenoside gusa”  -Padiri Nahimana

‘Bukeye kubera ko yaje kuba iturufu n’igishoro kimeze nk’icy’ubucuruzi ku butegetsi buriho’, barabihindura ‘bati oya ni Jenoside gusa” -Padiri Nahimana

Ubwanditsi 22 Nov 2016
Induru yo kwa Rusesabagina ipfuye ubusa, bidasubirwaho Johnson Busingye ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

Induru yo kwa Rusesabagina ipfuye ubusa, bidasubirwaho Johnson Busingye ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

Ubwanditsi 21 Mar 2022
Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Ubwanditsi 12 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR: Col Nizeyimana Evariste yahambaga abantu ari bazima
HIRYA NO HINO

FDLR: Col Nizeyimana Evariste yahambaga abantu ari bazima

Ubwanditsi 17 Jan 2018
COVID-19: RRA yorohereje abasora; itariki ntarengwa yo kwemeza ibitabo by’ibaruramari yimuriwe Gicurasi
UBUKUNGU

COVID-19: RRA yorohereje abasora; itariki ntarengwa yo kwemeza ibitabo by’ibaruramari yimuriwe Gicurasi

Ubwanditsi 26 Mar 2020
Kigali: Abagabo babiri batawe muri yombi bacyekwaho gutemagura inka 3 z’abagenzi babo
Mu Rwanda

Kigali: Abagabo babiri batawe muri yombi bacyekwaho gutemagura inka 3 z’abagenzi babo

Ubwanditsi 05 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru