• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Veterineri w’akarere afungiye kunyereza amafaranga y’inka z’abarokotse batishoboye

Veterineri w’akarere afungiye kunyereza amafaranga y’inka z’abarokotse batishoboye

Ubwanditsi 14 Apr 2016 Mu Mahanga

Umukozi ushinzwe ubworozi (Veterineri) mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi na Polisi akurikiranweho kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka z’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Jean Damascene Hodari Ngemanyi, yabwiye Kigali Today ko uwo mukozi Niyonsaba Oscar yatawe muri yombi akaba afunzwe koko, akekwaho kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka zo muri gahunda ya “Girinka-FARG”.

Yagize ati “Ni byo, Veterineri w’Akarere ka Rusizi Niyonsaba Oscar arafunze kuva ejo tariki ya 13 Mata 2016, akekwaho kuba yarariye amafaranga ya gahunda za Girinka FARG. Amafaranga ntituramenya umubare wayo ariko turacyakurikirana.”

Uyu muvugizi wa Polisi yasabye abaturage n’abafite aho bahurira n’umutungo wa Leta by’umwihariko, kwirinda kuwunyereza kuko bigira ingaruka mbi ku mpande zose zirimo bo ubwabo ndetse bikagera no ku miryango yabo.

Hari hashize iminsi mu Karere ka Rusizi, bivugwa ko uyu mukozi w’Akarere ushinzwe ubworozi yaba yaragize uruhare mu kubura kw’izo nka zari zigenewe abatishoboye nubwo yari atarafatwa ngo abibazwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic avuga ko uwo mukozi akurikiranyweho ibibazo by’inka zabuze muri gahunda ya Girinka – FARG, zagombaga guhabwa abaturage b’Umurenge wa Bweyeye.

Avuga ko muri izo nka, hari izabuze zitigeze zigurwa kandi n’iziguzwe, ugasanga ari ibimasa ndetse ngo hari n’izagiye zipfa zikagurishwa, amafaranga avuyemo akaburirwa irengero. Cyakora ngo ibyo byose biracyakurikiranwa.

Ayo makosa ngo yakozwe muri 2013, aho akarere katanze amafaranga angana na miriyoni zisaga 13Frw kugira ngo bagurire abarokotse Jenoside inka ariko agakoreshwa nabi. Icyo gihe, vetereneri w’akarere ni we wari wemeye gukurikirana icyo kibazo afatanyije n’itsinda bakorana.

Bivugwa ko hagombaga kugurwa inka 30 ariko muri zo, ngo habuzemo inka 10. Ikindi ni uko n’izaguzwe zagiye zigurwa amafaranga make kuko buri nka imwe yari igenewe amafaranga ibihumbi 350Frw ariko ngo hari izagiye zigurwa ibihumbi 150Frw.

Veterineri Niyonsaba ahamwe n’ibi byaha, ashobora guhanishwa igifungo kiva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi muri gereza no gutanga ihazabu ikubye guhera ku nshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’amafaranga yanyereje.

2016-04-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 24 Mar 2025
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Ubwanditsi 18 Feb 2017
Rubavu: Abaturage bashimishijwe na serivisi bahabwa zo gupimisha imodoka zabo

Rubavu: Abaturage bashimishijwe na serivisi bahabwa zo gupimisha imodoka zabo

Ubwanditsi 16 Sep 2016
Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Ubwanditsi 13 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage
POLITIKI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Ubwanditsi 14 Jun 2017
Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018
Amakuru

Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Ubwanditsi 16 Jun 2021
Umunyezamu Olivier Kwizera yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe
Amakuru

Umunyezamu Olivier Kwizera yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe

Ubwanditsi 30 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru