• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kicukiro: Abantu 150 bagize ibyiciro bitandukanye basabwe gushyiraho ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Kicukiro: Abantu 150 bagize ibyiciro bitandukanye basabwe gushyiraho ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 01 Apr 2016 Mu Mahanga

​Abayobozi b’amashuri, ab’amadini, ba nyiri utubare, abafite amahoteri, abafite amazu y’amacumbi, n’abafite ay’uburiro (Resitora) bo mu murenge wa Kanombe, ho mu karere ka Kicukiro basabwe gushyiraho ingamba zo kurwanya inkongi z’imiriro mu nyubako bakoreramo imirimo yabo ndetse n’izo batuyemo.

Ibi babikanguriwe ku itariki 30 Werurwe mu gikorwa cyo kubahugura ku buryo bakwirinda inkongi z’imiriro,n’uko bazizimya igihe zibaye.

Bahuguwe na Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, akaba yarafatanije na Assistant Inspector of Police (AIP) Jonas Rizinde, akaba ashinzwe amahugurwa mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga.

Ubu bumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro no kuzizimya igihe zibaye babuherewe mu kagari ka Rubirizi.

IP Twizeyimana yabwiye abagize ibyo byiciro ati:”Inyubako zanyu zikorerwamo, zibamo, kandi zigendwamo n’abantu benshi. Mukwiye gushyiraho ingamba zo gukumira ko zabamo inkongi z’imiriro, kandi igihe zibaye mukaba mushobora kuzizimya zitarangiza ibintu byinshi.”

Yakomeje ababwira ati:”Inkongi z’imiriro zangiza ibintu, zikomeretsa abantu, ndetse hari n’igihe zihitana bamwe. Abantu barasabwa kwirinda ikintu cyose gishobora kuzitera.”

AIP Rizinde yabasobanuriye ko zishobora guterwa no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge cyangwa bishaje, no gukoresha abantu badafite ubumenyi buhagije mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.

Yababwiye ko zishobora guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, ibyo bikaba bitera sirikuwi ari na yo rimwe na rimwe iba intandaro y’inkongi z’imiriro.

AIP Rizinde amaze gusobanurira abo bagize ibyo byiciro ibishobora gutuma haba inkongi z’imiriro, yabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers) mu nyubako bakoreramo ibikorwa byabo ndetse n’izo babamo, kandi abasaba gukangurira abo bakoresha, abo bayobora, ndetse n’abaturanyi babo kugura bene ibyo bikoresho.

Yababwiye kujya kandi bazimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, mudasobwa, n’ibindi mu gihe batari kubikoresha.

Yabamenyesheje nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari: 111, 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335.

Abo bagize ibyo byiciro beretswe uko bazimya inkongi y’umuriro hakoreshejwe ibikoresho by’ibanze byo kuzizimya (Fire extinguishers), ndetse na bo bakora uwo mwitozo.

Umwe mu bahuguwe, akaba yungirije Pasiteri mukuru wa Paruwasi ya Angirikani ya Remera, Pasiteri Ruzindana John Paul yagize ati:”Nta bumenyi buhagije nari mfite ku bijyanye no kwirinda inkongi y’umuriro no kuyizimya iramutse ibaye. Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko yatumye mbimenya.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yabahaye, kandi ayisezeranya ko azabusangiza abantu batandukanye.

Undi mu bahuguwe ufite inzu y’amacumbi witwa Mukantwari Judith yagize ati:”Nsanzwe mfite ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi y’umuriro (Fire extinguishers) ariko si nari nzi uko bikoreshwa. Nyuma y’aya mahugurwa nabimenye.”

Yavuze ko ubwo bumenyi azabusangiza abo akoresha, ab’iwe mu rugo, n’abandi bantu banyuranye.

RNP

2016-04-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutwe FRB-ABARUNDI wigambye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi

Umutwe FRB-ABARUNDI wigambye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi

Ubwanditsi 21 Nov 2019
Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda

Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 24 Feb 2020
Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Ubwanditsi 11 Jun 2024
Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu

Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu

Ubwanditsi 01 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukura itsinze Musanze, ica kuri Rayon-Kiyovu na Police nazo zitwara neza
IMIKINO

Mukura itsinze Musanze, ica kuri Rayon-Kiyovu na Police nazo zitwara neza

Ubwanditsi 18 Feb 2016
Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda
Amakuru

Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jul 2021
Mu mafoto: Abahanzi baba mu mazu meza kandi ahenze ku isi
IMIKINO

Mu mafoto: Abahanzi baba mu mazu meza kandi ahenze ku isi

Ubwanditsi 16 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru