• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Bwongereza: Minisitiri Wharton yatangariye u Rwanda, ati ‘inkunga ruterwa ntipfa ubusa

U Bwongereza: Minisitiri Wharton yatangariye u Rwanda, ati ‘inkunga ruterwa ntipfa ubusa

Ubwanditsi 30 Sep 2016 Mu Mahanga

Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga w’u Bwongereza, James Wharton, uvuye mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda, yatangaje ko yatunguwe n’uburyo yasanze igihugu cyarateye imbere.

Mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko yiboneye uburyo inkunga u Bwongereza bwateye u Rwanda yavanye abatishoboye mu bukene binyuze muri gahunda ya Vision Umurenge (VUP).

Minisitiri Wharton yonengeyeho ko yanasuye Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro akabona ukuntu ikoranabuhanga ryagabanyije igiciro cy’ibicuruzwa rikazamura imisoro.

Ati” Nasanze u Rwanda rwarateye imbere bitangaje mu myaka 20 ishize. Ntewe ishema no kuba u Bwongereza bwarateye inkunga u Rwanda muri urwo rugendo, none abantu basaga miliyoni 1.5 bakaba baravuye mu bukene. Birashimishije kubona ukuntu ubufatanye twashinze bukomeye.

“ Igihugu cyacu cyiyemeje gukomeza gutanga inkunga kigenera u Rwanda kuko : Ifasha mu guhangana n’ubukene, kuzamura ubukungu, gushyigikira ishoramari no guhanga imirimo, biryo uburumbuke bukiyongera, u Rwanda rugashobora kwifasha. Ni na ngombwa ko dushora imari mu mahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari kuko ari intego u Rwanda n’u Bwongereza bihuriyeho.”

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Minisitiri Wharton yaganiriye n’uw’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete hamwe n’uw’Uburezi, Dr Papias Musafili, ku guhangana n’ubukene, kugeza uburezi kuri bose, kuzamura ubukungu n’ishoramari. Yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

-4204.jpg

Amb Claver Gatete

-4205.jpg

Dr Musafili Papias, Minisitiri w’Uburezi

Mu myaka itanu ishize u Bwongereza rwafashije u Rwanda mu kuvugurura politiki y’ubutaka, gufasha abana 354 000 kwiga amashuri abanza. Gutuma abaturage 355,000 batangira kugana amabanki no guhangira imirimo abakabakaba 400 000 batishoboye kurusha abandi.

Iki gihugu kandi giherutse kurekura miliyari 24 z’amafaranga y’u Rwanda agamije gushakira abahinzi bo mu Rwanda isoko muri gahunda yitwa IMSAR.

-4202.jpg

Umuyobozi wa RRA asobanurira Wharton uko ikoranabuhanga riterwa inkunga n’u Bwongereza rikomeje kuzamura imisoro

Source : Imvaho

2016-09-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Ubwanditsi 27 Jul 2021
Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Ubwanditsi 16 Feb 2016
Abamotari bafatanye urumogi mugenzi wabo

Abamotari bafatanye urumogi mugenzi wabo

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Kayumba Nyamwasa akomeje gushinjwa  uburozi bwahitanye ikigarasha cyo muri RNC.

Kayumba Nyamwasa akomeje gushinjwa uburozi bwahitanye ikigarasha cyo muri RNC.

Ubwanditsi 10 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?
INKURU NYAMUKURU

Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Ubwanditsi 28 Jul 2019
Ese Uwimana Agnès Nkusi yaba agiye kuba Sawuli wo mui Bibiliya, cyangwa yemeye guhinduka bya nyirarureshwa agirango yivire imbere y’umugenzacyaha?
Amakuru

Ese Uwimana Agnès Nkusi yaba agiye kuba Sawuli wo mui Bibiliya, cyangwa yemeye guhinduka bya nyirarureshwa agirango yivire imbere y’umugenzacyaha?

Ubwanditsi 03 Nov 2022
‘ Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye’- Kagame
Mu Rwanda

‘ Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye’- Kagame

Ubwanditsi 17 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru