• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rulindo:Abanyeshuri ba APAPEC-Murambi bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Rulindo:Abanyeshuri ba APAPEC-Murambi bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 09 Feb 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana, mu mpera z’icyumweru gishize, yagiranye inama n’abanyeshuri bagera kuri 400 biga muri Association des Parents pour la Promotion de l’Education et Culture- Murambi (APAPEC-Murambi) abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi zabyo, kandi abakangurira kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.

Iyo nama yabereye muri iri shuri mu kagari ka Mugambazi, mu murenge wa Murambi, ikaba yaritabiriwe n’abayobozi ndetse n’abarezi b’abo.

Nyuma yayo, abo banyeshuri bitabiriye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabo Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakoze ahantu hanyuranye mu bihe bitandukanye mu mezi abiri ashize.

Ibiyobyabwenge byangijwe kuri uriya munsi bigizwe n’ibiro 10 by’urumogi, litiro 73 za Kanyanga, amaduzeni 241 ya Chief Waragi n’amashashi 8 arimo ubu bwoko bw’inzoga itemewe, litiro 10 za Merase, n’ibiro 11 bya Mayirungi.

SSP Bizimana yasobanuriye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge nk’urumogi bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, bukurikirwa rimwe na rimwe n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yababwiye ati:” Nk’uko bivugitse, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, maze, kubera ko nta mutimanama aba afite, agakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize kandi ati:”Ntushobora gutsinda mu ishuri unywa ibiyobyabwenge. Mugomba kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu.”

SSP Bizimana yabwiye kandi urwo rubyiruko kujya rusobanurira rugenzi rwarwo ndetse n’abandi bantu muri rusange ububi bw’ibiyobyabwenge, kandi bakabakangurira kubyirinda.

Yasabye ubuyobozi bw’iri shuri kugena muri gahunda zabwo igihe cyo kuganiriza abanyeshuri babo ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, no kubakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Umuyobozi w’iri shuri, Mbarushimana Prudence, yagize ati: “Inama twagiriwe na Polisi y’u Rwanda zizatuma abanyeshuri bacu barushaho kurangwa n’imyitwarire myiza, bityo bige kandi batsinde mu ishuri”.

Mbarushimana yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo banyeshuri maze abasaba kuzikurikiza.

RNP

2016-02-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda Day Yasize Amasomo menshi mu Rwanda no Mu Mahanga

Rwanda Day Yasize Amasomo menshi mu Rwanda no Mu Mahanga

Ubwanditsi 05 Feb 2024
Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP

Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP

RUSHYASHYA 06 Jul 2026
Kwibohora si inzu nziza…, kwibohora ni ukumenya ngo uragana he – Kagame

Kwibohora si inzu nziza…, kwibohora ni ukumenya ngo uragana he – Kagame

Ubwanditsi 04 Jul 2016
Muhanga: Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka

Muhanga: Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka

Ubwanditsi 12 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Mu mukino wa gucuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe
Amakuru

Amafoto – Mu mukino wa gucuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe

Ubwanditsi 06 Feb 2022
Tomas Nahimana na Politiki ye y’ikinyoma
POLITIKI

Tomas Nahimana na Politiki ye y’ikinyoma

Ubwanditsi 18 Jun 2016
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko inkongi z’imiriro zigenda zigabanuka
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko inkongi z’imiriro zigenda zigabanuka

Ubwanditsi 06 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru