• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Ubwanditsi 23 Feb 2017 Mu Mahanga

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yambitse amapeti abofisiye bashya 478 harimo abakobwa 68, batorezwaga mu Ishuri Rikuru rya gisirikare riri i Gako mu Bugesera.

-5906.jpg

Perezida Kagame aha icyubahiro ba Ofisiye bato

Perezida Kagame yabambitse amapeti kuri uyu wa kane tariki 23 Gashyantare 2017.
Muri abo Bofisiye bashya, abagera kuri 454 bakurikiranye amasomo mu gihe kingana n’umwaka, abandi 24 bize amasomo y’umwihariko mu mahanga bahuguwe mu gihe kingana n’amezi arindwi.

Nyuma yo kubambika amapeti, Perezida Kagame yababwiye ko bagomba kwibuka inshingano yabo ikomeye yo kurinda Abanyarwanda bose.

Agira ati “Abenshi muracyari bato ariko mugomba kumva inshingano iremereye mufite kuko amateka mwarayabwiwe. Ubu nibwo igihugu kikigira ubusugire kuko bivuze kurengera ubuzima bwiza ku Banyarwanda bose”.

-5908.jpg

-5907.jpg

Abasirikare 478 bamaze umwaka n’amezi arindwi ku bafite ubumenyi bwihariye bose bakora imyitozo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, bahawe ipeti rya sous-lieutenant.

Perezida Kagame avuga ko hakenewe umubare munini mu Ngabo z’Igihugu n’ibikoresho bihagije. Ariko ngo ibyo byose bigira umumaro mu gihe hari ubumenyi.
Yakomeje abahamagarira gukoresha ikoranabuhanga kuko isi igenda ihinduka mu buryo bukomeye haba mu bukungu, igisirikare n’ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu Bugesera, Col FT Mpaka avuga ko abashoje imyitozo bagaragaje ubushobozi buhagije mu by’imitekerereze no mu bijyanye n’umubiri, ku buryo ngo ari abo kwizerwa.

Agira ati ”Bubatswemo ubushobozi bwo guhangana n’ibihe uko byaba bikomeye kose.”
Umwe mu barangije kwiga amasomo ya Gisirikare, Emmanuel Ntamugabumwe yagize ati ”Ibi byabanjirijwe no kuvanwa mu buzima bwa gisivili twinjizwa mu buzima bwa gisirikare, aho amezi abiri ya mbere twamaraga igihe tudasizinzira.”

Abanyeshuri batatu ba mbere bahawe igihembo na Perezida wa Repubulika, ni Alexandre Kayitare wabaye uwa mbere, Gilbert Nshimiyimana na Jean de Dieu Rwibutso.

Ni ku nshuro ya gatandatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yambitse amapeti Abofisiye, mu rwego rwo kubaka ubunyamwuga bw’igisirikare cy’u Rwanda.

Imyitozo ya gisirikare bahabwa yibanda ku ntego eshatu ari zo indangagaciro, ubunyamwuga n’ubumenyi rusange; nabyo bigizwe n’amasomo yo kumasha, kwiyereka kwa gisirikare, imyitozo ngororamubiri.

Batozwa kandi kuyobora ingabo mu gihe cy’amahoro no mu gihe cy’imirwano, kurinda umutekano w’igihugu, kwitoza imiyoborere, ubuvuzi bw’ibanze, imicungire y’abantu n’ibintu.

-5909.jpg

Akarasisi

2017-02-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jul 2021
Kigali : Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame arafungura ku mugaragaro inyubako z’akataraboneka CHIC Complex n’iya Kigali Heights

Kigali : Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame arafungura ku mugaragaro inyubako z’akataraboneka CHIC Complex n’iya Kigali Heights

Ubwanditsi 07 Dec 2016
RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa

RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa

Ubwanditsi 09 Apr 2018
Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu

Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu

Ubwanditsi 01 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha
HIRYA NO HINO

Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Kweguza Trump birasaba iki?
POLITIKI

Kweguza Trump birasaba iki?

Ubwanditsi 06 Dec 2019
Kayumba Rugema uzwi ku izina rya Gafirifiri wigamba ibitero by’iterabwoba mbere yuko biba ni muntu ki? Sobanukirwa naho ahuriye nibyo bikorwa
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Rugema uzwi ku izina rya Gafirifiri wigamba ibitero by’iterabwoba mbere yuko biba ni muntu ki? Sobanukirwa naho ahuriye nibyo bikorwa

Ubwanditsi 28 Jun 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru