• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Ubwanditsi 04 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu mujyi wa Charleroi mu Bubligi rwangijwe n’inkoramaraso, rwatashywe ku mugaragaro tariki 20 Gicurasi 2017.

Aha Charleroi ni kamwe mu duce tw’Ububiligi twabereyemo umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, unitabirwa na bamwe mu bategetsi aho mu Bubiligi. Amwe mu magambo yahavugiwe, yarimo gusaba ko abagize uruhare bose muri iyo Jenoside bari mu Bubiligi baryozwa ayo mahano.

Ayo magambo abakorogoshora ndetse n’ ipfunwe ry’amaraso bamennye, ni bimwe mu bituma abajenosideri n’abafana babo bishora mu bikorwa bya giswa na kinyamaswa, nk’ibi byo konona inzibutso.

Nubwo iperereza ritaragaragaza amazina y’abo bagizi ba nabi, ababikurikiranira hafi barahamya ko urwo rwibutso rwaba rwangijwe n’abajenosideri n’ababashyigikiye baba aho mu Bubiligi, dore ko batahwemye kugaragaza ibikorwa bigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo urwibutso rwa Charleroi rwatahwagwa, kimwe n’izindi zimaze no kuba nyinshi mu mijyi inyuranye mu Bubiligi no hirya no hino ku isi, abajenosideri n’ababakomokaho, nk’abibumbiye mu kiswe”Jambo ASBL” , barabyinubiye cyane, dore ko batanemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, bakemeza ko habaye gusa”isubiranamo” ry’Abahutu n’Abatutsi.

Abandi badatandukanye na gato n’abajenosideri, ni abayoboke b’ingirwa-shyaka “FDU-Inkingi” rya Ingabire Victoire, rifitanye isano n’imikoranire ya hafi na FDLR, dore ko buri kwezi bakusanya inkunga yohererezwa Ingabire Victoire ndetse na FDLR.

Kimwe na Jambo ASBL, FDU-Inkingi nayo ifite indiri mu Bubiligi, ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ubutegetsi bw’icyo gihugu bukabirebera, niba atari ukubiha umugisha.

Niba koko hari ubushake bwo gutahura abari inyuma y’ubu bugome, iperereza ryagombye guhera ku bagize ibiguri bya Jambo asbl na FDU-INKINGI, bajijisha abadasobanukiwe neza mateka y’uRwanda, bakwiza ko habaye jenoside ebyiri, iyakorewe Abatutsi, n’iyakorewe Abahutu.

Birumvikana abo ari bo ba mbere bo gukekwa, kuko batahwemye kugaragaza ko batishimiye kuba hariho urwibutso rwa “Jenoside yakorewe Abatutsi” gusa.

Hari impungenge ko ibihugu bicumbikiye abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nibikomeza kubajenjekera, byirengagiza itegeko byishyiriyeho rihana icyo cyaha, ndetse abashinzwe umutekano ntibongere imbaraga mu kubungabunga izi nzibutso, ibyabaye Charleroi bishobora gukorwa n’ahandi.

Izi nyangabirama zirarushywa n’ubusa ariko. Uretse gukomeza kwereka isi yose ubugome n’urwango byamunze imitima yabo, kwangiza urwibutso ntacyo rwose byakungura ubikoze. Ni ubuswa budashobora guhindura amateka, cyangwa kubahanaguraho amaraso y’inzirakarengane bamennye.

Ibigaragaza iyangizwa ry’Urwibutso rwa Charleroi

Urwibutso rwa Charleroi bangije ni ikimenyetso cy’amateka gusa, kuko URWIBUTSO rw’abacu nyarwo rwubatse mu mitima yacu, kandi rwo ntawe uzaruhungabanya, kuko tuzarubungabunga ubu n’iteka ryose.

2024-06-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gakenke : Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bashishakazwa no gukora mu gihe bamutegereje gusa

Gakenke : Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bashishakazwa no gukora mu gihe bamutegereje gusa

Ubwanditsi 26 Mar 2016
Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Ubwanditsi 09 Dec 2022
Inzoka zatumye Perezida wa Liberia yimuka mu biro bye

Inzoka zatumye Perezida wa Liberia yimuka mu biro bye

Ubwanditsi 20 Apr 2019
Ikipe ya As Muhanga yirukanye umutoza wayo Nduwantare Ismael kubera umusaruro muke.

Ikipe ya As Muhanga yirukanye umutoza wayo Nduwantare Ismael kubera umusaruro muke.

Ubwanditsi 13 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko
Mu Mahanga

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi
ITOHOZA

Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 20 Aug 2017
Maj. Dr Rugombwa ushinjwa kwica, yateye utwatsi ubuhamya bw’umugore we
ITOHOZA

Maj. Dr Rugombwa ushinjwa kwica, yateye utwatsi ubuhamya bw’umugore we

Ubwanditsi 06 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru