• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

You are at :Home»IMIKINO»The Ben mu manza n ‘uwamukoreye amashusho y’indirimbo ye ‘ Habibi’

The Ben mu manza n ‘uwamukoreye amashusho y’indirimbo ye ‘ Habibi’

Ubwanditsi 08 Dec 2016 IMIKINO

Ibya The Ben n’umusore witwa Ganza umushinja ubujura n’ubuhemu bikomeje kuba urujijo, nyuma y’uko uyu Ganza atangaje ko ari we wakurishije indirimbo Habibi kuri Youtube, nyuma yasubiyeho maze The Ben we avuga ibindi bitandukanye, ubu biteye urujijo.

Mu minsi ishize ubwo The Ben yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Habibi”, yahise ashinjwa n’umusore witwa Ganza Innocent kuba yaramwibye uburenganzira ku gihangano cye akanamuhemukira ntamukorere ibyo bari barasezeranye. Ganza Innocent, ni umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukora akazi ko gufata amashusho agezweho, akenshi afata ayo mu kirere.

-4952.jpg

-4951.jpg

Umuhanzi The Ben

Ganza Innocent avuga ko The Ben yamusabye kumufatira amashusho meza y’indirimbo ye ’Habibi’ undi akabikora, ariko akamuca amafaranga macye akamusaba ko andi mafaranga ayamurekera akazahwana n’uko azashyira mu mashusho y’iyo ndirimbo amazina ye (Ganza Innocent) n’aya kompanyi ye yitwa Ganza Image Productions kugirango abantu bazamenye uwafashe aya mashusho bityo bizamuheshe akandi kazi kuko yari yiyizeye mu gufata amashusho agezweho.

-4954.jpg

-4953.jpg

Ganza Innocent

Ganza Innocent ariko avuga ko The Ben yaje kumwisubirana, amasezerano bari bateguye ntayasinye ndetse agatungurwa no kubona amashusho y’indirimbo asohotse yanditseho ko yakozwe na Cedru, nta na hamwe hagaragara Ganza Innocent ubwe cyangwa kompanyi ye ya Ganza Image Productions.

Ganza yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko ibi byamubabaje cyane bigatuma atanga ikirego ku buyobozi bw’urubuga rwa Youtube, uru rubuga narwo rukandikira The Ben rumusaba kwisobanura ntabikore, none bakaba bafashe icyemezo cyo gukura indirimbo kuri uru rubuga kandi ngo nayisubizaho azahura n’ibibazo bikomeye.

Iyi ndirimbo yari yakuwe ku rubuga rwa youtube ariko yasubiyeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu. The Ben we avuga ko ari we wari wayihagaritse, naho Ganza akemeza ko yari yakuweho kubera ikirego yari yatanze, kandi yiteguye gukomeza guharanira uburenganzira bwe.

2016-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 

APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 

Ubwanditsi 05 Apr 2025
Rayon sports itsinze Rutsiro 2-0, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona

Rayon sports itsinze Rutsiro 2-0, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona

Ubwanditsi 25 Feb 2023
AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso

AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso

Ubwanditsi 22 Jun 2025
Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Ubwanditsi 02 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali – Polisi
Mu Rwanda

Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali – Polisi

Ubwanditsi 25 Mar 2017
Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi
IMIKINO

Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Goma: Hafashwe imodoka yari itwaye intwaro za gisirikare
Mu Mahanga

Goma: Hafashwe imodoka yari itwaye intwaro za gisirikare

Ubwanditsi 05 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru