• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umugabo usilamuye afite amahirwe 60% yo kutandura virusi itera SIDA

Umugabo usilamuye afite amahirwe 60% yo kutandura virusi itera SIDA

Ubwanditsi 29 Mar 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) bwagaragaje ko igitsina cy’umugabo cyakaswe (bizwi cyane nko gusilamura), aba afite amahirwe angana na 60% yo kutandura agakoko gatera SIDA. Ibi kandi bikaba byemezwa na Muganga HITIMANA Janvier ushinzwe gutanga ubukangurambaga ku kurwanya SIDA mu Karere ka Bugesera

Igitsina cy’umugabo kitakaswe byagaragaye ko kibika imyanda irimo udukoko dutera indwara zitandukanye zirimo kanseri y’igitsina, indwara zifata urwungano rw’inkari. Kibika kandi indi myanda yaba iva mu mubiri cyangwa iva hanze ako gahu ko ku gitsina kakaba gashobora kuba indiri ya za mikorobe zishobora kugirira nabi umubiri kandi iyo myanda kuyivanamo biragorana

Ubusanzwe kugira ngo habeho kwandura agakoko gatera SIDA mu mibonano mpuzabitsina, ni uko amaraso y’umwe ahura n’ay’undi bitewe no gukubanaho hagati y’uwanduye n’utarandure. Igihu cy’utarasilamuye gikomereka vuba kandi n’umubiri we uba woroshye, mu gihe uw’igitsina gisilamuye uba warakomeye ku buryo udakomereka byoroshye.

Ese koko kwisilamuza bigabanya ibyago byo kwandura SIDA?

Nkuko ubushakashatsi bubigaragaza, kwisiramuza bigabanya ibyago byo kuba wakwandura SIDA mu gihe wakoze imibonano idakingiye. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bakoze imibonano idakingiye basilamuye ndetse n’abadasilamuye bwagaragaje ko kwisilamuza bigabanya ibyago byo kuba wakwandura SIDA ku kigero kingana na 60%.

N’ubwo bigabanya ibyago ariko si ijana ku ijana ahubwo bishatse kuvuga ko umuntu aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu wanduye aba afite mahirwe angana na 60% yo kuba atakwandura.

Kwisilamuza ni iki?

Kwisiramuza cyangwa gukebwa ni igikorwa cyo gukuraho agahu kaba gakikije kakanatwikira umutwe w’igitsina cy’umugabo.

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye amahugurwa yo ku rwanya SIDA mu Karere ka Bugesera

Umuntu asilamurwa ku myaka iyo ari yo yose, bikaba byiza k’ umwana ukivuka kuko ashobora gusilamurwa mu gihe cy’amasaha 72 ni ukuvuga iminsi ibiri mu gihe byifujwe n’ababyeyi be.

Umuco wo gusilamurwa wahozeho kuva kera hashize imyaka myinshi, amateka agaragaza ko hashize imyaka irenga Ibihumbi bine (4000) mbere y’ivuka rya Yezu. Akaba ari umuco wihariye w’Abayuda ndetse n’Abayisilamu.

Src :  ABASIRWA 

2019-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO – Police FC yasinyishije abakinnyi batanu bashya icyarimwe, inatangaza Rutsindura Antoine nk’umuyobozi mushya wa Tekiniki

AMAFOTO – Police FC yasinyishije abakinnyi batanu bashya icyarimwe, inatangaza Rutsindura Antoine nk’umuyobozi mushya wa Tekiniki

RUSHYASHYA 03 Jul 2026
Amafoto – Mu mukino wa gicuti ikipe ya AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 4-1, harimo ibitego bitatu bya Hussein Shabalala

Amafoto – Mu mukino wa gicuti ikipe ya AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 4-1, harimo ibitego bitatu bya Hussein Shabalala

Ubwanditsi 29 Sep 2021
Abakuru b’ibihugu by’Afrika 5 mu Burundi

Abakuru b’ibihugu by’Afrika 5 mu Burundi

Ubwanditsi 27 Feb 2016
Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe  yitaba Imana

Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe yitaba Imana

Ubwanditsi 02 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Maria Sharapova n’umukunzi we bahishuye ibihe bidasanzwe bagize ubwo basuraga u Rwanda
UBUKERARUGENDO

Maria Sharapova n’umukunzi we bahishuye ibihe bidasanzwe bagize ubwo basuraga u Rwanda

Ubwanditsi 10 Feb 2020
Hahishuwe uruhare rw’umuryango wa Patrick Karegeya mu bikorwa byo gusiga u Rwanda icyasha
INKURU NYAMUKURU

Hahishuwe uruhare rw’umuryango wa Patrick Karegeya mu bikorwa byo gusiga u Rwanda icyasha

Ubwanditsi 17 Feb 2020
Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa
Mu Rwanda

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Ubwanditsi 24 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru