Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nibwo hamenyekanye amakuru yo guhidura amakipe ku bakinnyi b’Abanyarwanda bahinduye amakipe bakiniraga.
Ku isonga Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad yatandukanye na Kyrvbas FC nu kiciro cya mbere muri Ukraine yerekeza muri Al Ahly Tripoli yo muri Libya.
Ibyo gutandukana na Kryvbas, Djihad yabihamije anyuze kuri Instagram ye aho yagize ati”Nzabakumbura mwese.”
Ati “Ndabashimira cyane ubufasha bwanyu n’ibihe byiza twagiranye. Mbifurije gukomeza gutsinda … byari iby’agaciro gakomeye gukorana namwe, Murakoze cyane.”
Djihad atandukanye n’iyi kipe yagezemo mu mpeshyi za 2023 aho yageze avuye mu ikipe ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze (KMSK Deinze) yo mu Bubiligi.
Nyuma y’igihe kitari kinini nibwo ikipe ga Al Ahly Tripoli yo mu gihugu cya Libya ihise itangaza ko Bizima w’imyaka 28 ari umukinnyi wayo.
Akaba asanze muri iyi kipe kandi undi mu nyarwanda, Manzi Thierry basanzwe bakinana mu ikipe y’igihuhu Amavubi.
Aba bakinnyi kandi bakaba bazatozwa na Didier Gomes Darosa wigeze gutoza muri Rayon Sport ubwo Djihad yayikiniraga.
Undi mukinnyi nawe umaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya w’umunyarwanda ni Rafael York wari uherutse gutandukana na Gefle IF you muri Suwede.
Rafael York we yatangajwe n’ikipe ya ZED FC yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri.
Iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa 11 n’amanota 14 aho imaze gukina imikino 11 muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri.