• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ikamyo yafatiwemo ibiro 400 by’urumogi muri Rubavu

Ikamyo yafatiwemo ibiro 400 by’urumogi muri Rubavu

Ubwanditsi 09 Jun 2016 Mu Mahanga

Ku itariki 7 Kamena, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu yafashe ibiro 400 by’urumogi bitwawe mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nomero ziyiranga RAB721W.

Iyo modoka yari itwawe na Nsababera Emmanuel,ufite imyaka 26 y’amavuko, akaba yari hamwe na boyi shoferi we Sebahizi Ferdinand, ufite imyaka 30 y’amavuko bonyine mu modoka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko aba bagabo bombi bafatiwe mu kagari ka Gisa, ho mu murenge wa Rugerero, ku muhanda Rubavu-Kigali ahagana saa sita zo ku manywa.

Asobanura uko rwafashwe, CIP Kanamugire yagize ati:”Iyo modoka rwarimo ikigera mu kagari ka Gisa, ho mu murenge wa Rugerero, Polisi y’u Rwanda muri aka karere yahise iyihagarika, irayisaka, maze iyisangamo urwo rumogi rwari mu mifuka 12.”

Yavuze ko Nsababera na Sebahizi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gisenyi, kandi ko urwo rumogi ndetse n’iyo modoka nabyo ariho mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane aho rwavaga n’abari barugemuriwe.

Mu butumwa bwe, CIP Kanamugire yagize ati:” Hari abantu bacyishora mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe hakaba n’ababibafashamo barimo abatwara ibinyabiziga. Harageze ko ibyo bikorwa bidasobanutse babivamo kuko amayeri yose bakoresha twayatahuye kubera ubufatanye bwiza dufitanye n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa bacu. Ntituzahwema rero gufata no gufunga abadashaka kuva ku izima.”

CIP Kanamugire yasoje yongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga gusuzuma neza imizigo y’abagenzi kuko igihe cyose bene ibyo biyobyabwenge cyangwa magendu bizajya bifatirwa mu modoka cyangwa kuri moto batwaye bazajya bafatwa nk’abafatanyacyaha.

Gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge biri mu byihutirwa Polisi y’u Rwanda yashyize imbere muri gahunda y’ubufatanye hagati yayo n’abaturage (Community Policing).

RNP

2016-06-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uburengerazuba: Uburenganzira bw’ abagenzi bakoresha moto n’amagare bwagarutsweho

Uburengerazuba: Uburenganzira bw’ abagenzi bakoresha moto n’amagare bwagarutsweho

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Ubwo izo ndonke yashakaga ashatse yazizira. Ntabwo yigeze aba umusirikare, nta mwana wanjye wigeze aba umusirikare. Nta n’umwe-Nsabimana Esdras

Ubwo izo ndonke yashakaga ashatse yazizira. Ntabwo yigeze aba umusirikare, nta mwana wanjye wigeze aba umusirikare. Nta n’umwe-Nsabimana Esdras

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Sobanukirwa impamvu interahamwe n’abambari bazo banga urunuka Perezida Kagame umujinya wabo bakawutura Internet (Igice cya Mbere)

Sobanukirwa impamvu interahamwe n’abambari bazo banga urunuka Perezida Kagame umujinya wabo bakawutura Internet (Igice cya Mbere)

Ubwanditsi 24 May 2021
Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kutagerageza guha ruswa abapolisi

Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kutagerageza guha ruswa abapolisi

Ubwanditsi 15 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yaba yarashyizwe mu bikorwa?
UBUKUNGU

Ese Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yaba yarashyizwe mu bikorwa?

Ubwanditsi 08 Mar 2019
Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu  mu minsi itatu yikurikiranya
INKURU NYAMUKURU

Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu mu minsi itatu yikurikiranya

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Bitewe n’umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z’Ukwakira 2022
Amakuru

Bitewe n’umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z’Ukwakira 2022

Ubwanditsi 20 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru