• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»“Umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wifashe neza kereka uburundi nibwo tugifitanye akabazo” Louise Mushikiwabo

“Umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wifashe neza kereka uburundi nibwo tugifitanye akabazo” Louise Mushikiwabo

Ubwanditsi 10 Feb 2016 Mu Mahanga

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louse Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda n’andi mahanga wifashe neza. Gusa ngo uburundi bwo haracyarimo akantu. Ngo ni ikibazo kibangamiye umutekano w’akarere kose muri rusange ariko yemeje ko nta ruhare na ruto u Rwanda rugifitemo.

Mu nama yagiranye n’abasenateri Louse Mushikiwabo yabagaragarije ishusho rusange u Rwanda rufitanye n’amahanga. Avuga ko umubano w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo urushaho kugenda umera neza kurushaho.

Ni nyuma yaho u Rwanda rwakomeje kugenda rugirana ibibazo na Kongo mu minsi yashize akenshi byabaga bishingiye ku barwanyi ba FDLR bashinjwa kuba barasize bakoze genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994, aba bakaba bibera mu burasirazuba bwa Kongo.

Yagize ati “ Bimwe mu bibazo byaturutse kuri genocide muri 94 byagiye bibonerwa umuti hagati yacu na Kongo, twagiye dukomeza kuganira, ndetse nubwo ikibazo cy’interahamwe kitarabonerwwa umuti, ntago ari ikibazo cya Kongo gusa.”

Kuri Louise Mushikiwabo, ngo ikibazo cy’u Burundi nicyo cyazambije amahoro mu karere akaba ari na cyo cyatambamiye umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi dore ko ngo bukeka ko u Rwanda rugifitemo uruhare ariko Mushikiwabo yongeye kubihakana.

Yavuze ko ngo za raporo zikorwa n’imiryango mpuzamahanga zivuga ko u Rwanda rutoza abantu bashaka gukura ku butegetsi Nkurunziza ko nta gaciro zikwiye guhabwa.

Yagize ati “ abarundi bahunze abenshi ni abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza, rero ntago ari igitangaza kumva amaraporo nkariya, ahubwo mwitegure n’andi menshi.”

U Rwanda rwakomeje kuregwa n’abayobozi batandukanye b’u Burundi kugira uruhare rukomeye mu mvururu zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu batari bake mu Burundi, ariko u Rwanda narwo rwakomeje kubihakana. Imiryango mpuzamahanga ivuga ko ikibazo cy’u Burundi cyatewe na Nkurunziza watangaje ko aziyamamariza kuyobora u Burundi kuri manda ya gatatu.

Source: Imirasire

2016-02-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Ubwanditsi 23 Feb 2022
Uganda: Yicishije mushiki we, asambanya umurambo we mu kujijisha agamije kumuhuguza imitungo

Uganda: Yicishije mushiki we, asambanya umurambo we mu kujijisha agamije kumuhuguza imitungo

Ubwanditsi 09 May 2018
Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo

Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo

Ubwanditsi 15 Jun 2016
Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Ubwanditsi 10 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyambarire y’Abakobwa biki gihe : ‘Kwica umuco, gucumuza abagabo babareba ,Abakobwa babivugaho iki?
Mu Rwanda

Imyambarire y’Abakobwa biki gihe : ‘Kwica umuco, gucumuza abagabo babareba ,Abakobwa babivugaho iki?

Ubwanditsi 11 May 2017
Komisiyo y’amatora yatangaje intsinzi ntakuka ya Perezida Kagame
Mu Rwanda

Komisiyo y’amatora yatangaje intsinzi ntakuka ya Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Aug 2017
FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique
INKURU NYAMUKURU

FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique

Ubwanditsi 22 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru