• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Cya “kiraro” cy’ibikenyeri RBB, gisenyutse bene cyo batarambuka, Ibyihebe byo muri RNC nabyo bisezeye muri RBB, biyishinja kutagira umurongo uhamye

Cya “kiraro” cy’ibikenyeri RBB, gisenyutse bene cyo batarambuka, Ibyihebe byo muri RNC nabyo bisezeye muri RBB, biyishinja kutagira umurongo uhamye

Ubwanditsi 29 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Rwanda Bridge Builders, RBB, ni ikiryabarezi cyari cyashinzwe ngo gihuze amashyaka n’imiryango y’ibigarasha n’abajenosideri bahagurukiye kubangamira inyungu z’u Rwanda. Uko iminsi ishira ariko, ni nako guhuzagurika n’ amacakubiri bigenda bitamaza bene icyo “kiraro” cy’ibikenyeri, none gisenyutse batarambuka!

Abashinze RBB rero bakomeje kuyisohokamo nk’abahunga inzu ihiye. Ubu noneho ikivugwa cyane ni ibaruwa yagiye ahagaragara kuri iki cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, ikaba yashyizweho umukono na Jerome Nayigiziki, umuhuzabikorwa mukuru w’ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba, RNC.

Muri iyo baruwa twashoboye kubonera kopi, Nayigiziki na bagenzi be barashinja RBB kutagira umurongo uhamye wa politiki, igitugu cy’abayitegeka ngo batemera ibitekerezo by’abandi, ubuswa n’imikorere igayitse muri rusange. Ibi rero ngo nibyo bitumye RNC isezera muri RBB, ngo kuko ibyo bari bemeranyijweho ubwo bayishingaga, bihabanye n’ibikorwa ubu.

Iyi nkuru y’incamugongo ku biyita”Opozisiyo nyarwanda”, ije guhuhura n’ubundi icyasambaga. Mu minsi ishize uwitwa Gilbert Mwenedata yasezeye muri RBB ayishinja ingengabitekerezo ya Hutu-power, bidateye kabiri icyihebekazi Charlotte Mukankusi, nyamara cyari mu buyobozi bwa RBB, kiti sinakomezanya n’ababaswe n’ubuterahamwe n’ubuparimehutu. Uwaherukaga kuvanamo ake karenge ni FDU-Inkingi, nayo ushinja RBB “guta umurongo”, nk’aho yo iwufite.

Ikiraro cy’ibikenyeri rero kirarundutse, niba kigeze aho RNC, FDU-Inkingi, Mwenedata Gilbert na Charlotte Mukankusi, bagishinja ubuswa n’amacakubiri, kandi bisanzwe bizwi ko ahubwo aribo begukanye igikombe mu guhuzagurika , inda nini, no kuryanisha Abanyarwanda. Ni ibimene byasetse injyo!

Abasesenguzi bakomeje kuvuga ko abiyita abanyapolitiki”batavuga rumwe na Leta”, ntacyo bagezaho Abanyarwanda kuko bari hasi cyane mu myumvire, ari nabyo bituma nabo ubwabo badashoboye kwiyobora.

Bameze nka za nzige umuhinzi ashyira mu icupa, zigatangira kuryana, zititaye ku mugambi umwe zari zifite wo kumwonera.

Hari amakuru yizewe avuga ko n’abanyamahanga bashyigikiye izi ngirwa mashyaka batangiye gucika intege, kuko imyaka imaze kuba myinshi imigambi yayo mibisha ntacyo igeraho. Urugero ni urwa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, uhora atonganya Kayumba Nyamwasa wa RNC, amuziza kuba ntacyo Uganda itabakoreye, ariko imigambi yabo igapfuba igitekerezwa.

Ese ubundi”opozisiyo” itagira umushinga wa politiki ufatika yagera kuki, ko Umunyurwanda wa none azi ahari inyungu ze, atakiri wa wundi ukurikira buhumyi?

2021-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhuzabikorwa wa DASSO yasabye abagize uru rwego kwita no  kuzuza inshingano zabo

Umuhuzabikorwa wa DASSO yasabye abagize uru rwego kwita no kuzuza inshingano zabo

Ubwanditsi 04 Jun 2016
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

RUSHYASHYA 31 Aug 2026
Addis Ababa : Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Abashoramari n’Abikorera

Addis Ababa : Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Abashoramari n’Abikorera

Ubwanditsi 30 Jan 2018
Rwanda Investigation Bureau ngo ije ‘kurushaho’ mu kugenza ibyaha

Rwanda Investigation Bureau ngo ije ‘kurushaho’ mu kugenza ibyaha

Ubwanditsi 18 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yatsindiye Gor Mahia muri Kenya, yigarurira icyizere cyo kurenga amatsinda
IMIKINO

Rayon Sports yatsindiye Gor Mahia muri Kenya, yigarurira icyizere cyo kurenga amatsinda

Ubwanditsi 20 Aug 2018
Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe
Mu Rwanda

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Ubwanditsi 13 Oct 2017
Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)
IMIKINO

Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Ubwanditsi 04 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru