• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Umunyemari Rujugiro Tribert urupfu ruramugera amajanja

Umunyemari Rujugiro Tribert urupfu ruramugera amajanja

Ubwanditsi 06 Feb 2017 ITOHOZA

Amakuru agera kuri Rushyashya.net aravuga ko Rujugiro Ayabatwa Tribert umuherwe w’umunyarwanda ukorera ubucuruzi mu bihugu bitandukanye, kuri ubu arembye cyane bikomeye aho ari mu bitaro mu gihugu cya Portugal.

Aya makuru avuga ko Rujugiro yatangiye kuremba mu minsi mike ishize aho abaganga baje kumusangamo indwara ya Cancer yatewe nibiyobyabwenge afata birimo n’urumogi. Iyi ndwara ngo ikaba ishobora no kumuviramo Strock kubera umuvuduko ukabije w’amaraso afite, nkuko bitangazwa nabamwe mu muryango we.

-5605.jpg

Rujugiro Tribert

Rujugiro ni umucuruzi uzwiho amanyanga menshi bikaba bivugwa ko yaba yaragize uruhare murupfu rw’umuherwe Miko Rwayitare muri Afrika y’epfo. Aya makuru avuga ko Rujugiro yaba yaraguririye umuganga wavuraga Miko Rwayitare amuha iritubutse kubera ibibazo bari bafitanye bishingiye k’ubucuruzi. Miko Rwayitare yaguye i Brussels mu gihugu cy’u Bubiligi kuya 24 Nzeli 2007.

-5607.jpg

Nyakwigendera Miko Rwayitare

Miko Rwayitare ni we wari nyiri isosiyete y’itumanaho ya Telecell, kandi, akaba yaraciye agahigo ko kuba ariwe mwirabura wa mbere w’umunyafurika wabashije gutunga umurima w’inzabibu, muri Cape Town mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Uru ruzabibu rwa Franschoek, ruzwi cyane mu mateka kubera abagiye basimburanywa mu kurutunga, akaba yarabashije kurwegukana rumuhagaze miliyoni 17 z’amarandi (rand) akoreshwa muri Afurika y’Epfo, ni ukuvuga hafi miliyali n’igice y’amanyarwanda.

Uru ruzabibu yaguze n’umuzungu witwa Graham de Villiers, inzabibu zihera zikaba arizo zengwamo divayi izwi cyane ya Mont Rochelle.

Kugira amafaranga ukabura igihugu.

Ntagihe gishize umuhungu wa Rujugiro witwa Patrick Rujugiro yitabye Imana aguye mu gihugu cy’u Bubiligi umurambo we bawuzererana mu kirere mundege babuze aho bawushyingura, kubera ko adashobora gukandagiza ikirenge mu Rwanda kandi n’Impapuro ze z’inzira ( Passport ) ni uz’umuryango we zikaba zarahagaritswe na Leta y’u Rwanda.

-5606.jpg

Nyakwigendera Patrick Rujugiro

Byabaye ngombwa ko umurambo wa Patrick bawujyana Kampala ngo abe ariho ushyingurwa, biba iby’ubusa kuko Perezida Museveni yahise awirukana ngo bitamuteranya n’igihugu cy’inshuti cy’u Rwanda, bawuvanayo bawujyana muri Afrika y’Epfo. Kuva ubwo kugeza ubu umugore wa Rujugiro nyina wa Patrick yataye ubwenge, bahora bamufungiranye munzu.Bivuze ko nawe ubuzima bwe bugerwa ku mashyi.

Rujugiro wabaye umucuruzi wiyubashye yaje gutakaza agaciro ubwo yatabwaga muri yombi mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2008, i Londres mu Bwongereza, bisabwe n’ubushinjacyaha bw’Afurika y’Epfo, yaje kurekurwa by’agateganyo, yiyemeje kuzishyura akayabo ka miliyoni 57 z’ama rand yari yararigishije muri Afrika y’Epfo, akwepa imisoro ku bikorwa by’ubucuruzi yahakoreraga.

-5604.jpg

Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert

Rujugiro yaje guhunga kuri ubu ashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR n’andi mashyaka ya Opozisiyo arwanya Leta y’u Rwanda harimo na RNC ishyaka rya Kayumba Nyamwasa.

Cyiza Davidson

2017-02-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Ubwanditsi 17 Nov 2024
Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda

Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Nov 2018
Bombori bombori muri RNC: Lea Karegeya, Jean Paul Turayishimiye, Emile Rutagengwa n’abandi.. bahaye integuza Kayumba Nyamwasa bamusaba kwegura, amazi atararenga inkombe

Bombori bombori muri RNC: Lea Karegeya, Jean Paul Turayishimiye, Emile Rutagengwa n’abandi.. bahaye integuza Kayumba Nyamwasa bamusaba kwegura, amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 23 Jan 2020
Urutonde rw’amashuri ariguhindura mu ibanga abanyeshuri abayoboke ba illuminati rwashyizwe ahagaragara

Urutonde rw’amashuri ariguhindura mu ibanga abanyeshuri abayoboke ba illuminati rwashyizwe ahagaragara

Ubwanditsi 17 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo
INKURU NYAMUKURU

Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo

Ubwanditsi 12 Jan 2020
Nyanza: Polisi ifunze umugabo ukekwaho kwiyita umukozi wa WASAC
Mu Rwanda

Nyanza: Polisi ifunze umugabo ukekwaho kwiyita umukozi wa WASAC

Ubwanditsi 30 Sep 2017
Kim Jong Un yagiriye uruzinduko mu Bushinwa mu ibanga rikomeye
POLITIKI

Kim Jong Un yagiriye uruzinduko mu Bushinwa mu ibanga rikomeye

Ubwanditsi 27 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru