• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Ese Museveni yaba atariwe vunja rikwiye guhandurwa muri politiki ya Uganda?

Ese Museveni yaba atariwe vunja rikwiye guhandurwa muri politiki ya Uganda?

Ubwanditsi 26 Sep 2018 ITOHOZA

Perezida Museveni amaze iyi minsi mu bitangamakuru yiyerurutsa cyane cyane k’umutekano muke urangwa mu gihugu cye.

Taliki 15 Nzeli 2018, ubwo yaganirizaga itangazamakuru k’umutekano wa Uganda yavuze ko nta mpungenge afite k’umutekano wa Uganda, ibi kandi yakomeje kubigaragaza biciye muri leta ye bagenda bandika ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko Uganda nta kibazo cy’umutekano ifite.

Ibi byose bitera kwibaza niba uburyo leta ya Uganda yashyize ingufu mu kwisobanura ku kibazo cy’umutekano atari ikibazo ubwabyo, binagaragaza impungenge abaturage ba Uganda bafite kuri leta yabo.

Abahanga mw’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga bavuga uburyo bunogeye bwo kugarurira icyizere abaturage ari ukugaragaza uruhare rwa leta mu bibazo bihari ariko iki kiri gukomeza kubera ingutu Museveni udakozwa  kugaragaza intege nke cyangwa uruhare rwa leta mu bibazo byugarije Uganda muri iyi minsi.

Abazi neza Museveni bavuga ko ari umuntu utarigeze narimwe wirengera ingaruka z’ibyo yakoze cyangwa akora arika agafata iya mbere mu kwiyitirira ibyakozwe n’abandi.

Ibi rero biri muri bimwe bimutera gushakira impamvu mu ‘baturanyi’ yakwegekera ibibazo bya leta ya Uganda bikagera naho kubita ‘amavunja’ nkaho ari hazaboneka igisubizo ku bibazo bimwugarije.

Hari igihe abaturage ba Uganda bagwaga mu mutego we wo gutwerera ibibazo ‘abaturanyi’ariko muri iyi minsi siko bikiri kuko amayeri ye yaravumbuwe amenyekana wese ntaho yihishe. Abaturage benshi ba Uganda ntibacyemera ko ibibazo bya Uganda biterwa n’abaturanyi cyangwa undi muntu wese uretse leta yabo yananiwe.

Abenegihugu ubu barafungutse amaso basigaye bamusaba kugaragaza ibimenyetso kubyo ashinja abaturanyi be. Benshi bamaze kurambirwa bakivugira mu rurimi rwabo ngo “Abantu bakoowu! Kiki ekilala ekitawulilizika?” bivuze ngo “abantu barambiwe! N’iki gishya kitunvikana?

Abagande birirwa biruka mu mihanda barasaba ko haba impinduka bagahandura “amavunja” ndetse ngo bagatera imiti yica udusimba twamunze leta yabo twirirwa tunyunyuza amaraso y’abanya Uganda.

Abagande barishwe ndetse abandi bakorerwa iyica rubozo bashaka guhindura amatwara mu gihugu cyabo. Abagande ubu baravuga ko bageze k’urwego rwo kubwira leta yabo ko ibibazo bya Uganda bidaturuka hanze ahubwo bituruka imbere muri leta yabo.

Ikindi gikomeye nuko abagande benshi batagishidikanya ko leta ya Museveni itagifite ubwoba bwo kwica cyangwa kugirira nabi abayirwanya haba mu mahoro cyangwa mu myigaragambyo isigaye yarabaye akarande muri Uganda.

Abagande ubu barakubitwa nk’inka, ibintu ngo batigeze banakorerwa n’abakoloni cyangwa abakurambere, ariko bamwe mu bategetsi muri Uganda nka Gen Tumwine, Ministiri w’umutekano mu gihugu bashyigikira ibyo bikorwa byo gutoteza abaturage bakanabishakira ‘ubusobanuro’.

AIGP Andrew Kaweesi na depite Ibrahim Abiriga bo bamaze kwibagirana. Kirumira na Yasin Kawuma nabo leta yarabivuganye ariko noneho ikigezweho n’ugukurikirana Robert Kyagulanyi Bobi Wine’s bakamutesha ngo aceceke, ariko ikigaragara nuko leta izagorwa kuko uyu mugabo (Bobi Wine) akunzwe n’abagande benshi cyane cyane urubyiruko.

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ahretutse kubwira Perezida Museveni ko atagomba kumuhutaza kubera badahuje ibitekerezo, anenga n’inzego zishinwe umutekano zikorera iyicarubozo abasivili badafite intwaro.

Yabajije Museveni icyo yatekerezaga ku bantu bakorewe iyicarubozo, abandi bakicwa mu byumweru bishize ubwo hari umwuka mubi wa politiki cyane mu bice bya Arua, Gulu Mityana. Ati “Wumva bitemeze bite iyo ukorera abantu bawe ibintu nk’ibi Perezida? Biba bimeze gute iyo ukandagije inkweto zawe ku majosi y’abaturage bawe?” Avuga ku buryo Museveni ajya yita abaturage abuzukuru be, yahise anamubwira ko atari ko basekuru b’abantu bitwara.

Impungenge Museveni asigaranye nuko abona ko yamaze kugaragara atagishoboye kujijisha abagande abahuma amaso ku mabi ari gukorerwa muri Uganda.

2018-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

RUSHYASHYA 11 Mar 2026
Abanyarwanda babiri bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside muri Mali barekuwe

Abanyarwanda babiri bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside muri Mali barekuwe

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Ubwanditsi 08 Mar 2020
Ibiri mu mutwe wa Twagiramungu Alias  Rukokoma  ( VIDEO )

Ibiri mu mutwe wa Twagiramungu Alias Rukokoma ( VIDEO )

Ubwanditsi 26 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu
Mu Mahanga

Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Ubwanditsi 20 Sep 2016
Impinduka  zitunguranye mu buyobozi bw’Itorero  ‘ZION TEMPLE’
Mu Mahanga

Impinduka zitunguranye mu buyobozi bw’Itorero ‘ZION TEMPLE’

Ubwanditsi 07 Feb 2017
Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi
INKURU NYAMUKURU

Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Ubwanditsi 04 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru