• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Inzego z’umutekano muri Uganda zakwirakwije ikinyoma cy’uko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo

Inzego z’umutekano muri Uganda zakwirakwije ikinyoma cy’uko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo

Ubwanditsi 26 May 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Inzego z’umutekano muri Uganda, itangazamakuru na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri icyo gihugu, ku wa Gatandatu byakwirakwije amakuru avuga ko abasirikare b’u Rwanda bambutse umupaka bakarasira abaturage ku butaka bwayo.

Ni igikorwa kigamije gusiga icyasha u Rwanda no kwenyegeza umuriro mu mubano utifashe neza hagati y’ibihugu byombi ku buryo amahanga arubona nk’urushotoranyi ku muturanyi.

Nk’Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko saa Mbili z’ijoro ryo ku wa Gatanu ari bwo aba baturage barasiwe mu Gasanteri ka Habusavu, kari muri metero 50 uvuye ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, akaba ari mu Karere ka Rukiga.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yo yari yatangaje ko ibyakozwe n’u Rwanda ari igikorwa cy’ubwicanyi ndetse ko biyihangayikishije cyane.

Yagaragazaga ko ubutaka bwa Uganda bwavogerewe n’Ingabo z’u Rwanda zakoreye ibikorwa by’ubwicanyi ku baturage b’abasivili badafite intwaro.

Gusa u Rwanda rwashyize umucyo ku byabaye, ruvuga ko bitabereye ku butaka bwa Uganda ndetse ko n’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zabyemeje.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yababajwe n’urupfu rw’abantu babiri barimo umuturage warwo n’undi wa Uganda, barashwe binjiranye ibiyobyabwenge mu Rwanda banyuze ahatemewe; yongera gushimangira umuhate wayo mu mibanire myiza y’ibihugu byombi cyane mu baturiye imipaka.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu, mu Murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare, inzego z’umutekano z’u Rwanda zari mu bugenzuzi zigahagarika uwakekwagaho gutwara magendu wari kuri moto yambutse aturutse muri Uganda, anyuze ahantu hatemewe.

Mu gusobanura uko byagenze, u Rwanda rwavuze ko yahagaritswe akanga ahubwo agatera amahane, bagenzi be bafite imihoro bagaba igitero ku bashinzwe umutekano b’u Rwanda, ubwo bashakaga gusubira muri Uganda bahunga, inzego z’umutekano zirasamo abantu babiri, umwe w’Umunyarwanda wahise apfa n’Umunya-Uganda washizemo umwuka nyuma.

Nyuma y’iri nsanganya, mu itangazamakuru rya Uganda hakwiriye amakuru ko abasirikare b’u Rwanda binjiye muri Uganda bakarasa abaturage.

Mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyikirije iya Uganda, yasubizaga ibaruwa iki gihugu cy’igituranyi cyanditse ku wa 25 Gicurasi 2019, yamaganye ibyavuzwe ko iri nsanganya ryabereye ahitwa Kiruhura mu gace ka Kamwezi mu Karere ka Rukiga ku wa 24 Gicurasi 2019.

2019-05-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwahakanye ibyo gushyirwaho igitutu ku kibazo cy’abimukira bo muri Israel

U Rwanda rwahakanye ibyo gushyirwaho igitutu ku kibazo cy’abimukira bo muri Israel

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi

Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi

Ubwanditsi 31 Oct 2016
Ibisobanuro by’amafoto amaze iminsi  yitirirwa ingabo za FLN akwirakwizwa n’abiyita abanzi b’igihugu

Ibisobanuro by’amafoto amaze iminsi yitirirwa ingabo za FLN akwirakwizwa n’abiyita abanzi b’igihugu

Ubwanditsi 25 Jul 2018
Abo kwa Paul Rusesabagina bongeye gukama ikimasa. Bari bizeye ko Umunyamabanga w’ Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken uri mu Rwanda, amutahana ariko azarangiza igihano cye!

Abo kwa Paul Rusesabagina bongeye gukama ikimasa. Bari bizeye ko Umunyamabanga w’ Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken uri mu Rwanda, amutahana ariko azarangiza igihano cye!

Ubwanditsi 11 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni
Mu Mahanga

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha

Ubwanditsi 04 Dec 2021
Uko Jakaya Kikwete yabuze igihembo cya Mo Ibrahim
Mu Rwanda

Uko Jakaya Kikwete yabuze igihembo cya Mo Ibrahim

Ubwanditsi 16 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru