• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Burundi: Willy Nyamitwe ashishikariza Abarundi bahunze gutaha mu gihe umuryango we uheze mu buhungiro

Burundi: Willy Nyamitwe ashishikariza Abarundi bahunze gutaha mu gihe umuryango we uheze mu buhungiro

Ubwanditsi 08 Jan 2018 POLITIKI

Abarundi bahungiye mu mujyi wa Portland, ho muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaganye uruzinduko rw’Umujyanama muri perezidansi y’u Burundi, Willy Nyamitwe, muri uyu mujyi bivugwa ko wanahungiyemo umuryango we.

Umwe mu barundi bateguye imyigaragambyo yo kwamagana uru rugendo, Philemon Dushimire, avuga ko Abarundi bose bari muri uyu mujyi bahunze ubutegetsi Willy Nyamitwe ahagarariye ku rwego rwo hejuru, akavuga ko bashakaga kwereka ababahaye ubuhungiro impungenge bafite ku makuru bumva hirya no hino avuga ko Willy Nyimitwe ashobora kuba yari agiye gusura umuryango we uba muri Portland.

Aba barundi rero ngo bakaba barashakaga kwerekana kwivuguruza kumvikana mu mvugo z’abayobozi b’u Burundi, aho kuba umuyobozi wo ku rwego nk’uru umuryango we warahunze ari ikimenyetso cy’uko ibyo bahunze ari ukuri mu Burundi nta mutekano uhari.

Abajijwe niba bizeye ko ubutumwa bashakaga gutanga bwageze ku bo bashakaga kubugezaho, uyu Murundi yasubije ko hari abanyamakuru kubw’ibyo ibyo babonye babitangaje abashinzwe guta ubuhungiro muri Amerika bakaba barabonye ko abahunze bari bafite impamvu.

Mu kiganiro yahaye Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, umujyanama mukuru muri perezidansi y’u Burundi, Willy Nyamitwe, yasubije ko abitabiriye iyi myigaragambyo bari bakeya kandi banze gufotorwa, akemeza ko aba icyo baharanira nabo batakemera.

Umwe mu bari bateguye iyi myigaragambyo yabaye kuwa 06 Mutarama 2018, we avuga ko kuba hari abanze gufotorwa ari ikindi kimenyetso cy’uko batinya umutekano w’imiryango yabo iri mu Burundi.

Naho ku ruhande rwe, Willy Nyamitwe avuga ko iyi atayifata nk’imyigaragambyo. Ati: Urebye uko bari bagerageje gutumira abantu, biragaragara ko atari ibintu Abarundi bari bifuje gukora,kuko iyo banze kubyitaba, n’uko biba bitari ku mutima.”

Yongeyeho ko abateguye iyi myigaragambyo ari agatsiko bazi k’abantu bagiye babeshya babeshyera igihugu bavuga ko hari jenoside, ahubwo bikaba byarafashije ko ukuri kwahise kujya ahagaragara kuko byabaye ngombwa ko basobanurira abanyamakuru ko abo bantu ari abirirwa babeshya ko mu Burundi hari kuba jenoside. Ati: “Mu gihe mu Burundi tuzi ko Abarundi bishyira bakizana, hari amahoro nta jenoside ihari.”

Yabajijwe icyo avuga ku kuba umugore we n’abana nabo bari mu buhungiro mu gihe avuga ko mu Burundi hari amahoro, asubiza ko ari byo ariko avuga n’impamvu yabyo.

Yagize ati: “Murabizi neza ko habayeho gushaka kunyica, icyo gihe umugore rero n’abana bari mu rugo  bagize ubwoba babonye ko hari abarimo kubakurikirana…ibyo rero nibyo byatumye umugore ahita agira ubwoba amera nk’uwegeyeyo gatoya, aba rero muri uyu mujyi.”

Philemon Dushimire afashe ibendera ry’u Burundi mu myigaragambyo yo kuwa 06 Mutarama 2017 muri Portland

Umunyamakuru yamubajije uko ahuza uku kwegerayo k’umuryango we no kuvuga ko Abarundi bari muri Maine babeshya mu Burundi hari umutekano, abazwa nib anta kwivuguruza kurimo, asubiza ko abo Barundi yavuze atari bose ahubwo hari agatsiko gafite aho gahuriye n’abashatse guhirika ubutegetsi karimo kuvugira Abarundi bose.

Ikinyamakuru pressherald cyatangaje ko Willy Nyamitwe yari yagiye gusaba umuryango we gutaha ariko umugore agakomeza gutsimbarara avuga ko yumva yaba adatekanye, we avuga ko ari ibisanzwe, kuko yabonye umugabo we agiye kwicwa agakizwa n’Imana ndetse akabona abantu bagenda bicwa hirya no hino baterwa amagrenade cyangwa hari abagerageza kwihorera, bikaba byatuma yumva mu mutima we adatekanye kandi ngo ibi byaba ku Murundi wese n’ibisanzwe.

 

2018-01-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mugabe wayoboraga Zimbabwe yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko

Mugabe wayoboraga Zimbabwe yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 24 May 2018
U Rwanda na Uganda biravuga ko byiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Luanda

U Rwanda na Uganda biravuga ko byiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Luanda

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Ubwanditsi 13 Aug 2025
“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

Ubwanditsi 04 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.
Amakuru

Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Ubwanditsi 16 Apr 2021
Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo  by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka

Ubwanditsi 18 Feb 2019
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Infantino uyobora FIFA
IMIKINO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Infantino uyobora FIFA

Ubwanditsi 26 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru