• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ategerejwe i Kigali

Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ategerejwe i Kigali

Ubwanditsi 06 May 2018 Mu Rwanda

Perezida w’Inteko Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye, Miroslav Lajčák, ategerejwe mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 8 Gicurasi, aho azitabira inama ya Transform Africa 2018, itangira kuri uyu wa Mbere.

Uyu ni umwe mu bayobozi bategerejwe mu nama ikomeye ya Transform Africa 2018, itegerejwemo abayobozi n’abikorera basaga 4000 bazaturuka mu bihugu 80, bazakoranira muri Kigali Convention Centre, mu minsi ine baganira ku nsanganyamatsiko yo “kwihutisha ishyirwaho ry’isoko rimwe mu ikoranabuhanga”.

Lajčák azagera i Kigali aturutse mu yindi nama muri Suède, aho azageza ijambo ku bazitabira inama yiga ku mahoro n’iterambere, 2018 Stockholm Forum on Peace and Development. I Kigali naho azageza ijambo ku bazitabira Transform Africa 2018.

Itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko “Ateganya kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda, agasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Icyicaro cy’Ikigo kizafasha Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye, ‘Sustainable Development Goals Center for Africa.’”

Azaba aherekejwe n’Umujyanama wihariye akaba n’Umuhuzabikorwa w’ibijyanye na politiki, Lenka Miháliková; umuvugizi we Brenden Varma; n’umujyanama we mukuru Mateus Luemba. Biteganywa ko uyu muyobozi azasubira i New York kuwa 9 Gicurasi.

Mu bandi bazageza ijambo kuri Transform Africa Summit 2018, barimo Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Rob Shuter; Uwashinze Mara Group, Ashish Takkar; Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Haolin Zhao; Uwashinze OneWeb, Gregory Wyler; Umushoramari wa Econet, Strive Masiyiwa, Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi n’abandi.

Iyi nama kandi izitabirwa n’abaminisitiri bashinzwe ikoranabuhanga mu bihugu bisaga 15, barimo Jean De Dieu Rurangirwa w’u Rwanda; Moustapha Diaby wa Guinea; Abdoulaye Bibi wa Sénégal: Alain Claude wa Gabon n’abandi.

Hazaba kandi hari abaminisitiri b’ikoranabuhanga mu bihugu bya Cote d’Ivoire, Bruno Nabagné Koné; Cina Lawson wa Togo; Michael Makuei wa Sudani y’Epfo; Arouna Modibo Toure wa Mali; Aurélie Adam wa Benin na Joe Mucheru wa Kenya, Jose Carvalho wa Angola, Yasser ElKady wa Misiri n’abandi.

2018-05-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Ubwanditsi 17 Jul 2025
Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Ubwanditsi 17 Oct 2022
Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

RUSHYASHYA 11 Mar 2026
Gasabo: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we akamushyingura mu rugo

Gasabo: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we akamushyingura mu rugo

Ubwanditsi 16 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nkunshuro ya mbere umuhango  wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga 8500 ugiye kuyoborwa na Perezida Kagame
Mu Mahanga

Nkunshuro ya mbere umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga 8500 ugiye kuyoborwa na Perezida Kagame

Ubwanditsi 28 Jul 2016
Diamond Platnumz ari mu mazi abira, arasabwa kuriha Mobetto akayabo ku indezo y’umwana
Mu Mahanga

Diamond Platnumz ari mu mazi abira, arasabwa kuriha Mobetto akayabo ku indezo y’umwana

Ubwanditsi 02 Nov 2017
Incamake y’ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru
IMIKINO

Incamake y’ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru

Ubwanditsi 21 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru