• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Rubavu: Umuryango AHF – Rwanda wagobotse Abagizweho ingaruka n’iyangirika ry’amazu ry’atewe n’imitingito

Rubavu: Umuryango AHF – Rwanda wagobotse Abagizweho ingaruka n’iyangirika ry’amazu ry’atewe n’imitingito

Ubwanditsi 04 Jun 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyarutse ku wa 22 Gicurasi 2021, nyuma hakurikiraho imitingito yashegeshe bikomeye ibice birimo n’Akarere ka Rubavu. Mu ngaruka iruka ryacyo ryagize harimo kuba igice cy’Akarere ka Rubavu cyangijwe n’ibikoma biva mu nda y’ikirunga. Imitingito kandi yakurikiyeho yasenyeye abaturage aho inzu zirenga 1200 zangiritse.

Ibi nibyo byatumye umuryango AHF-Rwanda(AIDS Healthcare Foundation),usanzwe umenyerewe mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida ndetse n’izindi ndwara, utera intabwe maze ujya mu karere ka Rubavu ku goboka abagizweho ingaruka n’iruka ry’iki kirunga.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Kamena 2021, aho AHF-Rwanda yatanze inkunga y’ibiryo, ibikoresho byo mu gikoni, amasabune , udupfukamunwa ndetse n’impapuro z’isuku (Sanitary Pads). Ibishyimbo, umuceri, kawunga, amavuta yo guteka.byose bifite agaciro kangana na Miliyoni 21, 736 Frw.

Umwe mu baturage bari baje kwakira inkunga y’ibiryo bagenewe na AHF-Rwanda, ni Nzarusaza Joel utuye mu Murenge wa Gisenyi, we avuga ko yishimiye inkunga bahawe na AHF kuko umutingito waje atiteguye bituma inzu ye isenyuka. Bityo kubona ibyo kurya bikabagora.
Agira ati”Ndishimye cyane kuba AHF-Rwanda itugobotse, nukuri kubona ibyokurya byari ingorabahizi ariko ibi biryo bampaye birimo, ibishyimbo, kawunga, umuceri ,amasabune yo kwoga, ndetse n’amasahane n’amasafuriya yemwe sinabivuga ngo mbirangize gusa, Imana ibahe umugisha utagabanyije”.

Akimana Josephine, uri mu kigero cy’imyaka 35 avuga ko inzu ye yasenyutse bikabije bityo akaba acumbikiwe n’abavandimwe be, ashima inkunga yahawe na AHF-Rwanda kuko igiye kumufasha kwitegura ngo asubire mu kazi yakoraga.
Yagize ati “Inzu yanjye yaraguye kubera ibiza byatewe n’imitingito, nari nsanzwe ncuruza ubuconco mbuvana mu Rwanda mbujyana Congo none, inzu isenyutse Ndashima AHF-Rwanda yatwibutse ikaduha ibyo kurya kuko ubuzima bwanjye n’abanjye bwari bugoye’’.

Umuyobozi wa AHF-Rwanda (AIDS Healthcare Foundation) Dr. Brenda Asiimwe-Kateera, avuga ko n’ubwo uyu muryango usanzwe w’ibanda cyane ku gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida ndetse n’izindi ndwara

Bahisemo kuza gutanga inkunga y’ibiryo ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni n’iby’isuku muri rusange kugira ngo barusheho kwirinda icyorezo cya Covid-19 Ati:”Nyuma yo kubona Akarere ka Rubavu kakiriye impunzi nyinshi z’Abanyecongo n’abaturage bako bagizweho ingaruka n’imitingito Twabonye ko hari umusanzu twatanga kuko ubuzima bw’abaturage benshi bwasubiye inyuma.

Ni muri urwo rwego twabazaniye inkunga y’ibishimbo, amasahani, amasafuriya n’ibikombe, amavuta yo guteka, umuceri , kawunge , amasabune, udupfukamunwa ndetse n’ibikore by’isuku (Pads) kugira ngo babe babyifashisha muri ibi bihe barimo bitoroshye batwe n’iruka ry’ikirunga”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yashimiye AHF-Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’aka karere, bo badahwema kubafasha mu buzima bwa buri munsi.

Agira Ati “Turashimira AHF-Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’Akarere bakomeje kudufasha guhangana n’ingaruka z’iruka ry’ikirunga, mu byukuri dufite abaturage bagizweho ingaruka n’imitingito. Abaturage bafite inzu zangiritse ni benshi, ubu tugiye kugerageza tubasaranganye ibi biryo mu duhaye ndetse n’izi (Pads) kubo zagenewe kugira ngo buri wese agire icyo abona.”

2021-06-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri gahunda yiswe ‘Umuhuro mu Amahoro’, Rayon Sports irakina na APR FC basogongera Sitade Amahoro

Muri gahunda yiswe ‘Umuhuro mu Amahoro’, Rayon Sports irakina na APR FC basogongera Sitade Amahoro

Ubwanditsi 11 Jun 2024
Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu gihe cy’Imyaka ine iri imbere

Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu gihe cy’Imyaka ine iri imbere

Ubwanditsi 30 Aug 2025
Ni gute umutwe w’iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka ‘grenades” yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi

Ni gute umutwe w’iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka ‘grenades” yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi

Ubwanditsi 10 Mar 2021
AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y’umunsi wa 10

AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y’umunsi wa 10

Ubwanditsi 21 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DONALD TRUMP  abaye Perezida wambere urahiriye  gutegeka Amerika adakunzwe
ITOHOZA

DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika adakunzwe

Ubwanditsi 24 Jan 2017
Kwibuka24:”Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora”-Aline Gahongayire
Mu Rwanda

Kwibuka24:”Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora”-Aline Gahongayire

Ubwanditsi 07 Apr 2018
Polisi yakuye mu rujijo abiyandikishiriza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga
Mu Mahanga

Polisi yakuye mu rujijo abiyandikishiriza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga

Ubwanditsi 12 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru