• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ni gute umutwe w’iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka ‘grenades” yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi
Ifoto y'urwibutso hagati ya RNC na FDU Inkingi

Ni gute umutwe w’iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka ‘grenades” yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi

Ubwanditsi 10 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Abantu batandukanye bakomeje kutwandikira binubira amateshwa wa mutwe w’terabwoba, RNC, kuri uyu wa kabiri tariki 09 Werurwe, wiriwe wohereza muri telefone zabo, bakadusaba ko twibutsa Kayumba Nyamwasa n’ibigarasha bigenzi bye ko Abanyarwanda bahumutse, batagikeneye ubatesha igihe abarohamo ibitekerezo bitagira epfo na ruguru.

Mu nyandiko ya RNC yiriwe icicikana ku mbuga nkoranyambaga  nka roho mbi, Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bagarutse muri ya ndirimbo bahoramo  itagira inyikirizo, ko ngo mu Rwanda hatubahirizwa uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Abasomye ibyo RNC yanditse, bagize bati:”Ni gute abo batekamutwe, abagome ruharwa, abanyakinyoma, bashinja ubuyobozi bw’u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, kandi aribwo bwatwamuruyeho “grenades” za RNC zatewe hirya no hino mu gihugu, abatari bake bakicwa abandi bagakomereka? Ese abica abaturage b’inzirakarengane mu bitero iyo mitwe y’iterabwoba igaba ku butaka bw’u Rwanda, nibo bakwiye gutanga amasomo y’uburenganzira bwa muntu. Niba RNC yarahisemo kwifatanya na FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’abasize bahekuye u Rwanda, ni gute yahindukira ikigira umuvugizi w’uburenganzira bwa muntu?

Uwitwa Munyaneza Patrick yatwandikiye ubutumwa ku mbunga nkoranyambaga za Rushyashya agira ati:” Ese kwigarurira amasambu y’abaturage ku mbaraga nk’uko Kayumba Nyamwasa yabikoze mu Ntara y’Uburasirazuba, nibyo yita kubahiriza uburenganzira bwa muntu? Niba mu Rwanda batubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kuki abarwanyi ba RNC, nka Maj Habib Mudasiru n’abandi bagizi ba nabi  amagana bafatiwe ku rugamba, batakaniwe urubakwiye, ngo bicwe nk’uko bari bagambiriye kwica abandi, ahubwo bagashyirwa mu butabera, ubu bakaba batangwaho amafaranga ava mu misoro y’abaturage bashakaga kugirira nabi?”

Ubutumwa bwa Munyaneza burasa n’uwa Nkurikiye David nawe wibaza niba RNC ishobora kuvuganira uburenganzira bwa muntu, yirengagije ibitambambuga yohereza ku rugamba izi neza ko itarutsinda, benshi bakahatikirira, abandi bagahungabana bikomeye kubera akaga bahurira nako mu mashyamba ya Kongo. Nkurikiye David kandi yibukije Kayumba Nyamwasa ko ku rutonde rw’umugizi wa nabi ntawamuza imbere, ngo urebye ibyo yakoze mu majyaruguru y’u Rwanda, aho kuzuza inshingano zo kurwanya abacengezi, agahohotera abagore , abana n’abandi banya ntege nke. Nkurikiye uvuga ko yanakoranye na Nyamwasa mu gisirikari, ahamya ko no mu byatumye ayabangira ingata, harimo no gutinya kuzabazwa iby’ubwicanyi yakoreye abaturage b’inzirakarengane.

Munganyinka Spésiose nawe yatwandikiye yamagana ibirego bya RNC bidafite ishingiro, akibaza niba gushyikiriza ubutabera abantu nka Idamange Yvonne bica amategeko nkana, aribyo byakwitwa kubuza abantu ubwigenge bwo kuvuga, kabone n’iyo baba bavuga ibibangamiye ituze n’umutekano by’Igihugu. Munganyika akongeraho ati:”Waba utagendera ku mategeko, maze abajenosideri n’abandi bicanyi ruharwa aho kubashyira aho baba bagomba kujya, ukabashyira mu nkiko, ukabagaburira, ukabambika, ukabakingira Covid-19!

Uretse   ubutumwa twahawe n’abantu banyuranye, hari n’imiryango mpuzamahanga yashyimiye u Rwanda kwita ku baturage bayo. Twavuga nk’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Buzima,OMS, Komisiyo y’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Ibihugu by’ Uburayi n’ Umuryango w’ Ibihugu bivuga Ururimi rw’ Igifaransa, banyuzwe n’uburyo uRwanda rwateguye rukanashyira mu bikorwa hagunda yo gukingira abaturage COVID-19.

Hatanzwe urugero ko mu minsi 3 gusa u Rwanda rwari rumaze gukingira abantu barenga ibihumbi magana abiri(200.000), nyamara ibihugu nk’ Ububiligi n’ibindi  byakataje mu iterambere, byasabye nibura iminsi 20 ngo babe bakingiye abangana n’abakingiwe mu Rwanda mu minsi 3 gusa. Si uko u Rwanda rufite amikoro kurusha ibihugu duturanye, ahubwo ubushake n’ubushishozi by’abayobozi nibyo bitanga uyu musaruro

Mu cyo bise itangazo, RNC irashinja u Rwanda guteza umutekano muke mu  karere k’ibiyaga bigari. Ariko natwe reka dusesengure. RNC koko  niyo ikwiye kuvuga ibi, izi neza amarorerwa abarwanyi bayo bakora mu burasirazuba bwa Kongo? Kwica, gusahura no gusambanya abagore ku ngufu nibyo byatumye RNC n’impanga yayo  FDLR, kimwe n’indi mitwe ikorera mu mashyamba ya Kongo isi yose iyamagana, ndetse ubu ingabo za FARD zikaba ziyirwanya zivuye inyuma  kuko  ihungabanya umutekano muri icyo gihugu no mu karere muri rusange.

Mu gusoza ibitekerezo bigaya cyane amahomvu ya RNC, abatwandikiye barasaba icyo kiryabarezi kureka gukomeza gutayanjwa, kibeshya ko giharanira ineza y’Abanyarwanda, kandi mu by’ukuri ikigamijwe ari ukwikusanyiriza imisanzu, ngo ba Kayumba Nyamwasa na muramu we Evode Ntwari biyuzurize ibifu, baniyubakire imiturirwa za Uganda, Amerika n’uburayi, nyamara abatanga iyo misanzu bicira isazi mu jisho.

Koko rero, ntibisaba kuba uri igitangaza muri politiki ngo ubone ko RNC  kimwe n’abandi biyita ko bari muri”opozisiyo”, ari udutsiko tw’abagome, abamamyi n’inzererezi zahunze ubutabera. Nabo ubwabo barabyivugira, ndetse bakaba baracitsemo ibice utabara, bashinjanya ibyaha tumaze kuvuga.

RNC nirwo rugero rwa hafi. Izatubwire uko ishaka kubaka mu Rwanda  “Ubumwe nyabwo no gukorera mu mucyo”, kandi muri yo imbere benda kumarana bapfa ubusambo no kugambanirana. Harya Kayumba Nyamwasa, ubu uracyacana uwaka na Gahima Gerard, Theogene Rudasingwa, Tabitha Gwiza, Jean Paul Turayishimiye n’ibindi bigarasha mwafatanyije gushinga ikiryabarezi RNC? Abanyarwanda barabamenye, nimusubize amerwe mu isaho!

 

2021-03-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC inyagiye Rutsiro FC 6-1, Police FC ihagarikwa na Kiyovu SC – Uko umunsi wa 22 wa shampiyona wagenze

APR FC inyagiye Rutsiro FC 6-1, Police FC ihagarikwa na Kiyovu SC – Uko umunsi wa 22 wa shampiyona wagenze

Ubwanditsi 04 Mar 2023
Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana

Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana

Ubwanditsi 19 Feb 2019
Madamu Jeannette Kagame arahurira na Perezida Trump mu masengesho yo gusengera Amerika

Madamu Jeannette Kagame arahurira na Perezida Trump mu masengesho yo gusengera Amerika

Ubwanditsi 08 Feb 2018
Geoffrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa FRVB asimbuye Jado Castar, ibyavuye mu nama y’intekorusange y’umukino wa Volleyball

Geoffrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa FRVB asimbuye Jado Castar, ibyavuye mu nama y’intekorusange y’umukino wa Volleyball

Ubwanditsi 18 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Profesa Malonga yabonye umudali wo guteza imbere Igiswahili
Mu Rwanda

Profesa Malonga yabonye umudali wo guteza imbere Igiswahili

Ubwanditsi 12 Oct 2016
Babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’amiganano
ITOHOZA

Babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’amiganano

Ubwanditsi 08 Oct 2016
Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri
Amakuru

Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri

Ubwanditsi 10 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru