• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD yatawe muri yombi

Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD yatawe muri yombi

Ubwanditsi 03 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Kanyankore Alex wahoze ayobora Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere, akurikiranyweho ibyaha birimo itonesha.

Mu butumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, bugira buti “ Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) Kanyankore Alex yatawe muri yombi kubera ibyaha akekwaho by’itonesha no kwakira impano kugira ngo atange serivisi mu gihe yari umuyobozi wa BRD.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye itangazamakuru  ko Kanyankole yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ukwakira.

Yanemeje kandi ko uyu mugabo kuva yava ku buyobozi bwa BRD yitabaga ubugenzacyaha mu iperereza kuri ibi byaha akekwaho.

Kanyankole yavuye ku buyobozi bwa BRD mu Ukuboza 2017 nyuma y’imyaka ine ari umuyobozi.

Muri icyo gihe ni nabwo yaje kugabanywamo kabiri, igice cyayo cy’ubucuruzi (BRD Commercial Bank) kikagurwa na Atlas Mara, gihuzwa na Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

Ku buyobozi bwe Kanyankole kandi iyi banki yubatse gahunda y’ibikorwa ya 2016-2020, ari nabwo guverinoma yayeguriye inshingano zo gutanga no gukurikirana inguzanyo ihabwa abanyeshuri biga muri kaminuza za leta, iyo bamwe bazi nka buruse.

Mbere yo kujya muri BRD, Kanyankole yabanje kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga, NAEB (2011- 2013), mbere akaba yarayoboraga ikigo gishinzwe Kawa, OCIR-CAFE (2008 -2011) mu gihe mbere yaho yayoboye OCIR-THE (2005-2008).

BRD ni banki ya leta yashinzwe muri Kanama 1967 nubwo yahawe ibyangombwa bitangwa na Banki Nkuru y’u Rwanda muri Kanama 2009. Ifite imari shingiro igera kuri miliyari 7.8Frw.

BRD ifitwemo imigabane n’inzego zitandukanye zirimo Guverinoma y’u Rwanda, Ibigo bya leta (Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB na NAEB), inzego zigenga n’abantu ku giti cyabo. Harimo kandi n’inzego z’abanyamahanga barimo na Guverinoma y’u Bubiligi.

2018-10-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe

Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe

Ubwanditsi 12 Oct 2018
Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Jul 2022
Leta ya Uganda ikomeje kotswa igitutu ibazwa irengero ry’abantu

Leta ya Uganda ikomeje kotswa igitutu ibazwa irengero ry’abantu

Ubwanditsi 28 Dec 2017
David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?

David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?

Ubwanditsi 19 Nov 2020

Igitekerezo kimwe

  1. humura
    October 4, 20187:04 am -

    nakurikiranwe nahamwa nibyaha akekwaho abihanirwe kuko kugirango igihugu cyacu kigume gutera imbere ntagutoneshwa kugomba kugaragara mukazi ndetse nomumitangire ya sirevice

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Me Ndikumana Vincent yitandukanije n’ibikorwa bibi bya murumuna we Rudasingwa Alexis uri muri RNC
ITOHOZA

Me Ndikumana Vincent yitandukanije n’ibikorwa bibi bya murumuna we Rudasingwa Alexis uri muri RNC

Ubwanditsi 20 Jul 2016
Peter Vrooman wagizwe Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ni muntu ki ?
HIRYA NO HINO

Peter Vrooman wagizwe Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ni muntu ki ?

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa UR yasimbujwe
Mu Rwanda

Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa UR yasimbujwe

Ubwanditsi 09 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru