• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yasabye ko abitabiriye itorero basubizwayo bakigishwa ibya gisirikare

Perezida Kagame yasabye ko abitabiriye itorero basubizwayo bakigishwa ibya gisirikare

Ubwanditsi 20 Jul 2016 Mu Mahanga

Perezida Paul Kagame arasaba ko abanyeshuri bose bagiye bajya mu ngando kuva mu cyiciro cya mbere kugeza mu cya cyenda, basubirayo bagahurizwa hamwe bakigishwa imyitozo ya gisirikare.

Umukuru w’Igihugu avuga ko we ku giti cye, agiye gusaba ko abanyeshuri bose baciye muri izi ngando bahurizwa hamwe mu cyiciro cya cumi ubwo kizaba gitangiye kandi yizera adashidikanya ko bazamwemerera.

Ibi Perezida Kagame yabivuye mu Karere ka Gatsibo mu Kigo cya Gabiro, aho yasozaga Itorero cy’indangamirwa icyiro cya cyenda, ryari rimaze ibyumweru bibiri, rihuje abanyeshuri 345 biga mu mahanga, n’abo mu Rwanda batsinze neza ibizamini bya Leta.

Mu ijambo Umukuru w’Igihugu yagejeje kuri aba banyeshuri, yavuze ko ibijyanye n’uko batozwaga asanga bikwiye guhinduka, ku buryo noneho abaciye mu byiciro icyenda byabanje bahurizwa hamwe, bakajya banigishwa igisirikare.

Perezida Kagame yagize ati “Nahoze nganira n’abayobozi b’ingabo dusubira no mu mateka uko izi ngando zagiye zigenda, turavuga ngo ariko ko zimaze kuba 9, ku ya 10, twagize igitekerezo rero ko ubutaha twagira ikintu kinini cyane kirenze hano, twasanze ko ku nshuro ya mbere kugeza ku ya cyenda twabashyira hamwe kandi tukabazamura ku rundi rwego.”

Yakomeje agira ati “Twabaganyamo mu byiciro bitandukanye dukurikije ibyiciro by’imyaka yabo, icyo tuzakora, tuzagabanya bya bipindi bya Rucagu ahubwo tubahe bya bindi mukunda cyane.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko ubu aba banyeshuri bazigishwa kurasa.

Yunzemo ati “Tuzagabanya ibyo bavugaga tuzamure ibiri mu kuri, tubigishe igisirikare kandi bitabavunnye, hari abibira ko imyitozo ya gisirikari ivunanye, ubu twarabyoroheje, tuzabigisha kumasha no kumenya imbunda z’ubwoko bwose, no kumenya kuzirinda aho ziba ziri mu gihe utazifite, aha ndavuga cyane cyane nkamwe muba hanze tubagirira impungege kubera ko kuko dusigaye tubona barasa abantu ku muhanda.”

Perezida Kagame yavuze ko abona kubwira ababanje mu byiciro byabanje kuza bitazamugora. Yagize ati “Ndabona muzizana ntawe ubasunitse.”

Perezida Kagame yasabye uru rubyiruko kuva muri iri torero ruhavanye ubumenyi buzarufasha gukomeza kwiyubaka, kubaka igihugu no kwirinda kuba ibigwari.

-3351.jpg

Perezida Kagame yashimishijwe n’imyitwarire y’aba bana

2016-07-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imibereho myiza n’iterambere bishingira ku mutekano – Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro

Imibereho myiza n’iterambere bishingira ku mutekano – Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro

Ubwanditsi 01 Mar 2016
Gasabo: Afunzwe akurikiranweho ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo adakora

Gasabo: Afunzwe akurikiranweho ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo adakora

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Ubwanditsi 13 Jun 2016
Abanyamakuru basobanuriwe imikorere ya RNIT Iterambere Fund benshi barahira yuko bagomba kuyijyamo

Abanyamakuru basobanuriwe imikorere ya RNIT Iterambere Fund benshi barahira yuko bagomba kuyijyamo

Ubwanditsi 25 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zambia : RNC iravugwaho kwiyitirira abafana b’Amavubi ibita abayoboke bayo
INKURU NYAMUKURU

Zambia : RNC iravugwaho kwiyitirira abafana b’Amavubi ibita abayoboke bayo

Ubwanditsi 21 May 2018
Burundi-Cibitoke: Habonwe imirambo y’abantu 14 bishwe bari kungoyi
HIRYA NO HINO

Burundi-Cibitoke: Habonwe imirambo y’abantu 14 bishwe bari kungoyi

Ubwanditsi 03 Sep 2019
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Ubwanditsi 09 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru