• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»FRC, umutwe w’inyeshyamba uri mu nzira zo gucumbukura ikivi cya M23

FRC, umutwe w’inyeshyamba uri mu nzira zo gucumbukura ikivi cya M23

Ubwanditsi 29 May 2018 Mu Mahanga

Hari hashize imyaka itanu umutwe w’inyeshyamba za M23 (Mouvement du 23 Mars) zarwaniraga ku butaka bwa Congo, ushyize intwaro hasi. Ubu haravugwa undi urimo gutegurwa ngo ube wacumbukura ikivi M23 yacumbitse witwa FRC (Front pour la Restauration du Congo).

Iby’uyu mutwe w’inyeshyamba byagaragaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gatanu, ubwo umugore witwa Brigitte Safari Misabiro, w’umwe mu bahoze ari abayobozi muri M23, Désiré Rwigema yatabwaga muri yombi n’inzego z’iperereza z’igisirikare cya Congo.

Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique kibitangaza, ubwo Misabiro yatabwaga muri yombi, ngo yasanganwe isakoshi irimo impapuro  zigaragaza itegurwa ry’uwo mutwe w’inyeshyamba.

Mu gihe hari ibihugu by’ibituranyi na Congo, byagiye bishinjwa gutera inkunga umutwe wa M23, Kuri iyi nshuro inzego z’iperereza za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitangaza ko umuherwe Moise Katumbi, acyekwa ku isonga mu baba bari inyuma y’itegurwa ry’uyu mutwe w’inyeshyamba FRC.

Moise Katumbi urimo gushyirwa mu majwi kuba inyuma y’uyu mutwe mushya w’inyeshyamba, ni umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Kabila, by’umwihariko wagaragaje ko afite inyota yo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ya Perezida. Leta yo ikaba imushinja ibyaha birimo kugambanira leta, kwinjiza abacanshuro, kugurisha inzu mu buryo butemewe,… ku buryo ubu ashakishwa n’inkiko zaho. Ariko ku ruhande rwe akavuga ko ibyaha ashinjwa ari ibihimbano, hagamijwe kumuheza mu kibuga cya politiki.

Ese M23 yatsinzwe urugamba?

M23, ni umwe mu mitwe y’inyeshyamba zabayeho muri Congo, mu gihe gito ikaba yarahangayikishije Leta iriho, kugeza n’aho amahanga ahagurutse akayiviraho inda imwe, kugeza aho yemeye imishyikirano no gushyira hasi intwaro.

Bamwe mu bayobozi b’izi nyeshyamba, bagiye bagaragaza ko ibyakubiwe mu masezerano hagati ya Leta ya Kabila n’izi nyeshyamba bitashyizwe mu bikorwa, aho bamwe bagiye bahungira mu Rwanda na Uganda, bakaba bahora bahonda ahatoki ku kandi.

Mu mvugo za bamwe mu bayobozi ba M23 zagiye zumvikana mu itangazamakuru, bagiye bashimangira ko batatsinzwe ahubwo ko bashyize hasi intwaro, batanga integuza ko icyo baharaniraga nikitagerwaho bazabyutsa urugamba.

Iyo ugiye kwica inzoka uyimenagura umutwe

Iyi ni imvugo ya Bishop Jean Marie Vianney Runiga, umwe mu bayobozi ba M23 wahungiye mu Rwanda; mu mvugo yakoresheje mu itangazamakuru yavuze ko bagikomeje guharanira ko ibyo bemeranyije na leta ya Congo byashyirwa mu bikorwa, nibidakorwa bazataha mu bundi buryo.

Aho yagize ati: “M23 yari yarazengereje Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ni umutwe ugendera ku mahame ateguye neza, kuvuga ngo twaratsinzwe ntacyo bivuze kuko ntabwo iyo ugiye kwica inzoka wica umurizo, ugomba kwica umutwe kuko utabikoze ishobora kukurya,…”.

Umutwe w’inyeshyamba za M23 wavutse mu 2012, urwanira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gushyira intwaro hasi bamwe barahunze abandi bashyikiriza Leta ya Congo.

2018-05-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tombola y’igikombe cy’Isi 2022 yagaragaje ko Portugal iri mu itsinda rimwe na Ghana na Uruguay ndetse na South Korea – Uko tombola yose yagenze

Tombola y’igikombe cy’Isi 2022 yagaragaje ko Portugal iri mu itsinda rimwe na Ghana na Uruguay ndetse na South Korea – Uko tombola yose yagenze

Ubwanditsi 04 Apr 2022
RDC/Beni: Abantu12 bishwe n’inyeshyamba za ADF

RDC/Beni: Abantu12 bishwe n’inyeshyamba za ADF

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa

Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa

Ubwanditsi 17 Sep 2016
Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Ubwanditsi 23 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Imana y’ I Rwanda mu Buhinde’-Prof. MALONGA Pacifique
Amakuru

‘Imana y’ I Rwanda mu Buhinde’-Prof. MALONGA Pacifique

Ubwanditsi 26 Oct 2016
Uko u Burundi na Uganda byafashije Kayumba Nyamwasa kurema umutwe wa gisirikare muri RDC
INKURU NYAMUKURU

Uko u Burundi na Uganda byafashije Kayumba Nyamwasa kurema umutwe wa gisirikare muri RDC

Ubwanditsi 03 Oct 2019
Amavubi y’abagore bari munsi y’imyaka 20 basezerewe na Ethiopie mu guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi itsinzwe ibitego 4-0
Amakuru

Amavubi y’abagore bari munsi y’imyaka 20 basezerewe na Ethiopie mu guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi itsinzwe ibitego 4-0

Ubwanditsi 07 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru