• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»FRC, umutwe w’inyeshyamba uri mu nzira zo gucumbukura ikivi cya M23

FRC, umutwe w’inyeshyamba uri mu nzira zo gucumbukura ikivi cya M23

Ubwanditsi 29 May 2018 Mu Mahanga

Hari hashize imyaka itanu umutwe w’inyeshyamba za M23 (Mouvement du 23 Mars) zarwaniraga ku butaka bwa Congo, ushyize intwaro hasi. Ubu haravugwa undi urimo gutegurwa ngo ube wacumbukura ikivi M23 yacumbitse witwa FRC (Front pour la Restauration du Congo).

Iby’uyu mutwe w’inyeshyamba byagaragaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gatanu, ubwo umugore witwa Brigitte Safari Misabiro, w’umwe mu bahoze ari abayobozi muri M23, Désiré Rwigema yatabwaga muri yombi n’inzego z’iperereza z’igisirikare cya Congo.

Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique kibitangaza, ubwo Misabiro yatabwaga muri yombi, ngo yasanganwe isakoshi irimo impapuro  zigaragaza itegurwa ry’uwo mutwe w’inyeshyamba.

Mu gihe hari ibihugu by’ibituranyi na Congo, byagiye bishinjwa gutera inkunga umutwe wa M23, Kuri iyi nshuro inzego z’iperereza za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitangaza ko umuherwe Moise Katumbi, acyekwa ku isonga mu baba bari inyuma y’itegurwa ry’uyu mutwe w’inyeshyamba FRC.

Moise Katumbi urimo gushyirwa mu majwi kuba inyuma y’uyu mutwe mushya w’inyeshyamba, ni umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Kabila, by’umwihariko wagaragaje ko afite inyota yo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ya Perezida. Leta yo ikaba imushinja ibyaha birimo kugambanira leta, kwinjiza abacanshuro, kugurisha inzu mu buryo butemewe,… ku buryo ubu ashakishwa n’inkiko zaho. Ariko ku ruhande rwe akavuga ko ibyaha ashinjwa ari ibihimbano, hagamijwe kumuheza mu kibuga cya politiki.

Ese M23 yatsinzwe urugamba?

M23, ni umwe mu mitwe y’inyeshyamba zabayeho muri Congo, mu gihe gito ikaba yarahangayikishije Leta iriho, kugeza n’aho amahanga ahagurutse akayiviraho inda imwe, kugeza aho yemeye imishyikirano no gushyira hasi intwaro.

Bamwe mu bayobozi b’izi nyeshyamba, bagiye bagaragaza ko ibyakubiwe mu masezerano hagati ya Leta ya Kabila n’izi nyeshyamba bitashyizwe mu bikorwa, aho bamwe bagiye bahungira mu Rwanda na Uganda, bakaba bahora bahonda ahatoki ku kandi.

Mu mvugo za bamwe mu bayobozi ba M23 zagiye zumvikana mu itangazamakuru, bagiye bashimangira ko batatsinzwe ahubwo ko bashyize hasi intwaro, batanga integuza ko icyo baharaniraga nikitagerwaho bazabyutsa urugamba.

Iyo ugiye kwica inzoka uyimenagura umutwe

Iyi ni imvugo ya Bishop Jean Marie Vianney Runiga, umwe mu bayobozi ba M23 wahungiye mu Rwanda; mu mvugo yakoresheje mu itangazamakuru yavuze ko bagikomeje guharanira ko ibyo bemeranyije na leta ya Congo byashyirwa mu bikorwa, nibidakorwa bazataha mu bundi buryo.

Aho yagize ati: “M23 yari yarazengereje Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ni umutwe ugendera ku mahame ateguye neza, kuvuga ngo twaratsinzwe ntacyo bivuze kuko ntabwo iyo ugiye kwica inzoka wica umurizo, ugomba kwica umutwe kuko utabikoze ishobora kukurya,…”.

Umutwe w’inyeshyamba za M23 wavutse mu 2012, urwanira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gushyira intwaro hasi bamwe barahunze abandi bashyikiriza Leta ya Congo.

2018-05-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga

Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Avuga kuri Rugwabiza Perezida Kagame Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

Avuga kuri Rugwabiza Perezida Kagame Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Perezida Kagame yakiriye Umwami wa Maroc, Mohammed VI

Perezida Kagame yakiriye Umwami wa Maroc, Mohammed VI

Ubwanditsi 19 Oct 2016
Uganda: Abanyarwanda bakomeje kwegeranya amafaranga yo kubaka urwibutso muri Mpigi

Uganda: Abanyarwanda bakomeje kwegeranya amafaranga yo kubaka urwibutso muri Mpigi

Ubwanditsi 10 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAN 2019: Maroc yatsinze Namibia mu mukino wasifuwe n’Umunyarwanda
HIRYA NO HINO

CAN 2019: Maroc yatsinze Namibia mu mukino wasifuwe n’Umunyarwanda

Ubwanditsi 24 Jun 2019
EU igiye guhagarika inkunga yageneraga abasirikare b’u Burundi bari muri Somalia
Mu Rwanda

EU igiye guhagarika inkunga yageneraga abasirikare b’u Burundi bari muri Somalia

Ubwanditsi 31 Mar 2016
Pastor Fifi Cameron wari Inkingi ya mwamba  muri Zion Temple yanditse ibaruwa isezera kuri Gitwaza
ITOHOZA

Pastor Fifi Cameron wari Inkingi ya mwamba muri Zion Temple yanditse ibaruwa isezera kuri Gitwaza

Ubwanditsi 15 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru