• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»EU igiye guhagarika inkunga yageneraga abasirikare b’u Burundi bari muri Somalia

EU igiye guhagarika inkunga yageneraga abasirikare b’u Burundi bari muri Somalia

Ubwanditsi 31 Mar 2016 Mu Rwanda

Umuryango w’Ibihugu bw’Ubumwe bw’Iburayi (EU), wafashe umwanzuro wo guhagarika amwe mu mafaranga wahaga abasirikare b’u Burundi bari muri Somalia.

Uyu muryango uravuga ko ibi ari ibihano birebana n’uko Perezida Pierre Nkurunziza yanze kwitabira ibiganiro by’amahoro, bigamije guhagarika ubwicanyi.

Kugeza ubu u Burundi bufite abasirikare 5,400 bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, mu mutwe wa AMISOM.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), biravuga ko aba basirikare ubusanzwe bahabwaga amadorali miliyoni 53 buri mwaka bikozwe n’uyu muryango.

Naho u Burundi bwo bwabonaga miliyoni 13 z’Amadorali aturutse kuri aba basirikare.

Ikinyamakuru Reuters kivuga ko buri musirikare uri muri ubu butumwa muri Somalia, ahabwa amadorali 1,000 buri kwezi harimo n’ibyo akoresha byose, akayahabwa n’uyu muryango. Kuri Leta y’u Burundi ho kuri aya madolari ahabwa umusirikare, amadolari 200 ajya muri leta, umusirikare agasigaragana amadorali 800.

Kugeza ubu rero ngo ingabo za AMISOM zishobora kuba zashakisha abandi baterankunga, mu gihe uyu muryango ugiye kuvanamo akawo karenge.

Hagati aho umwe mu basirikare b’u Burundi uri muri ubu butumwa, yavuze ko ababajwe n’iki cyemezo. Yagize ati “Byibuze buri kwezi nabonaga amadorali 312, nubatsemo inzu, ubu ubuzima bushobora kuba bubi ndetse imyitwarire mu gisirikare ikaba mibi cyane.”

Naho Alain Nyamitwe umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi, yavuze ko ngo ibi ntacyo biri bubatware. Yagize ati “Kuba uyu muryango uhagaritse inkunga, ntabwo biri bubuze leta gukomeza kubaho.”

Ibihugu bitandukanye bikomeje gufatira ibihano bikomeye ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

-2559.jpg

Umwe mubasilikare babarundi baba muri Somaliya

Muri Werurwe uyu mwaka, u Bubiligi bwahagaritse inkunga ingana n’amadorali miliyoni 480, yagombaga kugeza mu mwaka wa 2020, nyuma yo gushinja ubutegetsi kwica abaturage barenga 470 mu gihe cy’umwaka, no kunanirwa kujya mu biganiro by’amahoro.

2016-03-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Ubwanditsi 23 Oct 2023
APR FC na Mukura VS zakuye amanota 3 hanze y’ikibuga cyazo, AS Kigali inganya na Etincelles FC – Uko imikino ibanza yose yagenze

APR FC na Mukura VS zakuye amanota 3 hanze y’ikibuga cyazo, AS Kigali inganya na Etincelles FC – Uko imikino ibanza yose yagenze

Ubwanditsi 05 Apr 2022
Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo  za M23

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za M23

Ubwanditsi 07 Feb 2017
Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ubwanditsi 24 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa azabazwe urupfu rwa nyirabukwe, amuziza amafaranga yari muri BACAR
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa azabazwe urupfu rwa nyirabukwe, amuziza amafaranga yari muri BACAR

Ubwanditsi 13 Nov 2018
Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri Pariki y’Akagera
UBUKERARUGENDO

Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri Pariki y’Akagera

Ubwanditsi 22 Apr 2019
Minisitiri Ndagijimana yatangaje icyadindije intego yari yihawe ko mu 2020 umunyarwanda azaba yinjiza $1240
UBUKUNGU

Minisitiri Ndagijimana yatangaje icyadindije intego yari yihawe ko mu 2020 umunyarwanda azaba yinjiza $1240

Ubwanditsi 27 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru