• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago

Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago

Ubwanditsi 05 Feb 2018 HIRYA NO HINO

Ndayishimiye Innocent uzwi nka “Ganza” amenyerewe mu kazi ko gutunganya amashusho y’ indirimbo z’ abahanzi, yakoze izizwi nka Habibi’, ya The Ben ndetse na ‘Merci’ ya Alpha Rwirangira. Muri week end basanze yapfuye aho yari atuye. Police iracyakora iperereza ku rupfu rwe mu gihe hakekwa cyane ko yiyahuye.

Ganza wari ufite imyaka 25, yagiye muri Amerika mu mwaka wa 2015 avuye mu Rwanda,  yari atuye mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois. Azwi mu gutunganya amashusho y’indirimbo ndetse yakoranaga bya hafi na Cedru undi mu nyarwanda uba USA.

Kuwa gatandatu nijoro ngo nibwo bamusanze mu nzu yabagamo yapfuye.

Mbere y’urupfu rwe yari yanditse kuri Instagram ye avuga ko abantu bavuga neza uwaofuye aho kumushima akiriho.

Yaranditse ati “Kuki abantu bishimira gu Posting umuntu yapfuye yaba akiri muzima hakabura unashima ibikorwa bye.”

Aha yavugaga ku muhanzi Radio uheruka gupfa abaza abantu bose bagiye bamu ‘Posting’ ngo niba hari indirimbo ye bigeze basangiza inshuti zabo mu buryo bwo kumushyigikira.

Ganza yakomeje avuga ko muri iyi minsi abantu bishimira kumva inkuru mbi kuruta kumva ibyiza umuntu aba yagezeho.

Nyuma y’urupfu rwa Ganza  bamwe mu nshuti ze bakorana kenshi,  bavuga ko bakeka ko  yaba yiyahuye nubwo bwose iperereza rikiri gukorwa.

Adrien Misigaro umwe mu bakoranaga avuga ko icyo bazi ubu ari uko Ganza yiyahuye gusa bataramenya icyabiteye.

Misigaro ati “Ubu ntabwo turamenya icyabiteye ariko Police iri gukora iperereza ngo bamenye icyaba cyarabimuteye”.

Ganza yari afite umugore wo muri Korea babyaranye umwana umwe ariko ubu bari baratandukanye. Ganza yibana, gusa inshuti ze zemeza ko nta kibazo cyangwa umuntu bazi bari bagifitanye byamugeza ku kwiyahura.

Yavuye mu Rwanda 2015, yakoze indirimbo nziza twamenye nka "Habibi" ya The Ben na "Merci" ya Rwirangira

Yavuye mu Rwanda 2015, yakoze indirimbo nziza twamenye nka “Habibi” ya The Ben na “Merci” ya Rwirangira

2018-02-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Judi Rever yajyanye mu nkiko inzu y’ubwanditsi yanze gusohora igitabo cye gipfobya Jenoside

Judi Rever yajyanye mu nkiko inzu y’ubwanditsi yanze gusohora igitabo cye gipfobya Jenoside

Ubwanditsi 25 May 2019
Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Ubwanditsi 02 Jul 2019
RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be

RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be

Ubwanditsi 10 Dec 2018
Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Ubwanditsi 29 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15
Amakuru

Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15

RUSHYASHYA 27 Feb 2026
‘ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa ‘- Perezida Kagame
Mu Rwanda

‘ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa ‘- Perezida Kagame

Ubwanditsi 06 Oct 2017
Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro
HIRYA NO HINO

Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Ubwanditsi 15 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru