• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»U Rwanda na Congo Brazzaville bigiye gutangira guhererekanya abanyabyaha

U Rwanda na Congo Brazzaville bigiye gutangira guhererekanya abanyabyaha

Ubwanditsi 14 Aug 2017 Mu Rwanda

U Rwanda na Repubulika ya Congo bigiye kujya byohererezanya abakekwaho ibyaha n’abahamwe nabyo, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje burundu amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyirizweho umukono i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, ku wa 9 Ugushyingo 2013, ariko amategeko abigena agateganya ko iryo hererekanya ry’abanyabyaha ribanza kwemezwa mu nteko z’ibyo bihugu.

Nkuko The East African yabyanditse, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, yatangaje ko kwemeza aya masezerano ari intambwe nziza iganisha ku bufatanye mu by’amategeko hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko mu guhangana n’abanyabyaha.

Yagize ati “Mu myaka 10 ishize twohereje ibirego n’ubusabe bwo kutwoherereza abakekwaho ibyaha 15 muri Congo, turizera ko aya masezerano azabyihutisha.”
Akomeza avuga ko ubusabe bwose batanze ari ubw’abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yavuze ko bizafasha u Rwanda cyane cyane mu kwihutisha kuzana abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari muri Repubulika ya Congo.

Yagize ati “U Rwanda rufitemo inyungu cyane cyane muri aya masezerano kuko nk’uko mubizi, hari abantu tugishakisha bakoze ibyaha bya Jenoside hano mu Rwanda na n’ubu bakihishahisha hirya no hino mu bindi bihugu, muri byo harimo na Congo.”

Aya masezerano azakuraho inzitizi z’amategeko zajyaga zibaho, aho hari aho bajyaga bashaka kuzana abakekwaho ibyaha cyangwa abashaka kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda cyangwa muri Congo ariko bikabangamirwa n’uko nta masezeraho yo guhererekanya abanyabyaha ariho.

Ibihugu bitandukanye byanze kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside ku mpamvu zirimo ko nta masezerano bifitanye na rwo agenga icyo gikorwa.

Imibare ya Minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi (Midimar), igaragaza ko muri Congo habarurwa impunzi z’abanyarwanda bagera ku bihumbi 10.

Kugeza ubu Congo nta wukekwaho ibyaha bya Jenoside irohereza mu Rwanda cyangwa ngo imuburanishe, icyakora yataye muri yombi babiri bashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).

Abo ni Jean-Baptiste Gatete wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Murambi mu yahoze ari Byumba na Ildephonse Hategekimana wahoze ari umusirikare mu ngabo zatsinzwe bombi bakatiwe gufungwa burundu.

Abategetsi ba Repubulika ya Congo bigeze gutangaza ko barimo gushaka Protais Mpiranya wahoze ari umuyobozi w’umutwe warindaga Habyarimana.

-7602.jpg


Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, yatangaje ko kwemeza aya masezerano ari intambwe nziza iganisha ku bufatanye mu by’amategeko hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko mu guhangana n’abanyabyaha

2017-08-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu gihe habura iminsi 7 ngo irushanwa rya CECAFA U23 ribe, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu wasojwe kubera ubwiyongere bwa koronavirusi

Mu gihe habura iminsi 7 ngo irushanwa rya CECAFA U23 ribe, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu wasojwe kubera ubwiyongere bwa koronavirusi

Ubwanditsi 10 Jul 2021
RDC: Imvururu zimaze guhitana abantu 31 muri iyi minsi ine

RDC: Imvururu zimaze guhitana abantu 31 muri iyi minsi ine

Ubwanditsi 22 Dec 2016
Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Ubwanditsi 21 Jul 2017
AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yemerewe na Minisiteri ya Siporo gutangira imyitozo yubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi

AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yemerewe na Minisiteri ya Siporo gutangira imyitozo yubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi

Ubwanditsi 02 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda isiganwa rizazenguruka igihugu muri Gashyantare 2023
Uncategorized

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda isiganwa rizazenguruka igihugu muri Gashyantare 2023

Ubwanditsi 16 Jan 2023
GASABO : Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore we
Mu Rwanda

GASABO : Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore we

Ubwanditsi 22 Jun 2018
Rusesabagina yabujijwe gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Berkeley University muri California
ITOHOZA

Rusesabagina yabujijwe gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Berkeley University muri California

Ubwanditsi 13 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru