• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda yasobanuye iby’ ihohoterwa ryavuzwe ku banyamakuru bagiye gutara inkuru murugo kwa Rwigara

Polisi y’u Rwanda yasobanuye iby’ ihohoterwa ryavuzwe ku banyamakuru bagiye gutara inkuru murugo kwa Rwigara

Editorial 04 Sep 2017 Mu Rwanda

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, abanyamakuru bane bagaragaje ko basagariwe n’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu mu Mujyi wa Kigali.

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko nta hohoterwa ryabayeho ahubwo habayeho kutumvikana hagati y’impande zombi.

Aba banyamakuru bashakaga kwinjira mu rugo rutuyemo Umuryango wa Rwigara Assinapol mu Kiyovu, agace gahora karinzwe kubera ko gaherereyemo urugo rw’umukuru w’igihugu.

-7872.jpg

Robert Mugabe uyobora Great Lakes Voice, Ntwali John Williams wa IREME.net, Ivan Mugisha wa NMG / The East African, Eric Bagiruwubusa wa Radio Ijwi ry’Amerika I Kigali

Nyuma y’aho abasirikare bagize impungenge z’urujya n’uruza rw’abantu babonaga muri ako gace begereye abarimo abanyamakuru barabibwira, barabaganiriza ariko habaho kutumvikana nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege.

Yagize ati “ Mu bigaragara habayeho ukutumvika hagati y’abasirikare n’abanyamakuru, bikaba bitari bikwiriye kuko bose bari mu kazi kabo mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Yakomeje agira ati “Abanyamakuru bihutiye kumenyesha Polisi y’igihugu ikibazo cyabaye. Nta mpamvu n’imwe ihari yo kuvuga ko habayeho ihohoterwa.”

ACP Badege yavuze ko Polisi y’igihugu izirikana kandi igaha agaciro uburenganzira bw’abanyamakuru bwo gutara inkuru igihe bakora mu buryo bwubahirije amategeko, bityo ko muri ubu buryo nta tegeko ryabangamiwe.

Polisi kandi yabeshyuje amakuru akwirakwizwa ko abo mu muryango wa Rwigara bafunzwe, yemeza ko nta n’umwe muri bo ufunzwe, ko bavugana bakanasurwa n’umunyamategeko wabo, ndetse bitaba iyo bahamagajwe mu gihe iperereza kuri bo rikomeje.

Kuri ubu ngo basabye ko ihamagarwa ry’ubutaha ryasubikwa kugira ngo babanze bagishe inama abanyamategeko babo polisi irabibemerera.

-7871.jpg

ACP Badege

2017-09-04
Editorial

IZINDI NKURU

Abarwanyi benshi ba CNRD bitandukanyije na FDLR biciwe mu mirwano yabahuje na Nyatura

Abarwanyi benshi ba CNRD bitandukanyije na FDLR biciwe mu mirwano yabahuje na Nyatura

Editorial 13 May 2017
Padiri Mudahinyuka waririmbye “u Rwanda rw’ejo” yatabarutse

Padiri Mudahinyuka waririmbye “u Rwanda rw’ejo” yatabarutse

Editorial 27 Jan 2018
Abaturage ba RDC baburiye Perezida wabo kutarenza igihe ntarengwa

Abaturage ba RDC baburiye Perezida wabo kutarenza igihe ntarengwa

Editorial 20 Oct 2016
Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi 2022

Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi 2022

Editorial 07 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bobi Wine agiye kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare nyuma yo gufatanwa imbunda
POLITIKI

Bobi Wine agiye kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare nyuma yo gufatanwa imbunda

Editorial 15 Aug 2018
Kigali: Perezida W’u Bushinwa, Xi Jinping N’umufasha We Bakiriwe Muri Village Urugwiro
POLITIKI

Kigali: Perezida W’u Bushinwa, Xi Jinping N’umufasha We Bakiriwe Muri Village Urugwiro

Editorial 23 Jul 2018
Umwarimu yatewe inda  n’Umwana  yigisha
ITOHOZA

Umwarimu yatewe inda n’Umwana yigisha

Editorial 18 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru