• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n’ Igihugu muw’1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n’ Igihugu muw’1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga.

Ubwanditsi 01 May 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Kuwa gatanu tariki 30 Gicurasi 2021, ubwo yatangizaga inama ya Biro Politike yaguye y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi , Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba na Chairman w’Umuryango, yagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze asaba Abanyarwanda kwigaya cyane kuko bakoze ibidakorwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagije ko basangiye Igihugu n’Ubunyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari abanyamahanga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aba mbere bakwiye kugawa ari Abanyarwanda ubwabo, kuko bitumvikana uburyo umuntu yagushuka kugeza aho wishe uwo mwashakanye cyangwa umwana wawe, umuhoye gusa uko yavutse.  Yasobanuye ko icyo abanyamahanga bakoze  ari ukongerera ikibi  ubukana, aka  wa mugani ngo:”Usenya urwe umutiza umuhoro”.

Mu gukomeza kwibutsa Abanyarwanda ko bagomba kunga ubumwe, bagashyira imbere ikibahuza aho kwita ku kibatanya,Perezida wa Repubulika yerekanye ko hari abitwara nk’isenene ziryanira mu icupa ugiye kuziteka azitwayemo, zikirengagiza ko ziri buhurire mu isafuriya bazikarangiramo. Ibi rero birashushanya Abanyarwanda bashyamirana kubera ibintu bidafite ishingiro, birengagije ko basangiye umwanzi uhora ashaka kubasenyera Igihugu.

Izi mpanuro za Perezida Kagame zije mu gihe hari bamwe mu Banyarwanda bakomeje kugambanira uRwanda n’Abanyarwanda bene wabo, bigaha urwaho abanyamahanga batarwifuriza ineza, kandi ingaruka z’iyo myitwarire igayitse zikagera ku Banyarwanda bose.

Urugero ni Interahamwe n’ibigarasha byirirwa bisebya u Rwanda, bikibeshya ko urwanga bo aba abakunda. Umukuru w’Igihugu yashoje asaba Abanyarwanda muri rusange, n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi by’umwihariko gushyira hamwe, bakubaka uRwanda rutagira uwo ruheza, kuko aribwo inzira y’iterambere ryihuze kandi rirambye izashoboka.

2021-05-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Ubwanditsi 10 Mar 2025
Aba “contre-succès” nibashakishe ibindi birego, naho icyo gusambanya abagore ku ngufu nticyafata RDF

Aba “contre-succès” nibashakishe ibindi birego, naho icyo gusambanya abagore ku ngufu nticyafata RDF

Ubwanditsi 17 Oct 2024
Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yatsembeye abana ba Kabuga basaba gusubizwa imitungo yagwatiriwe kuko bayikoresha mu kugura abatangabuhamya

Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yatsembeye abana ba Kabuga basaba gusubizwa imitungo yagwatiriwe kuko bayikoresha mu kugura abatangabuhamya

Ubwanditsi 01 Oct 2021
Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika

Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika

RUSHYASHYA 28 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022
Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko abanyamahanga bongerwa bakaba 5 , shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022 izatangira hagati mu kwezi k’ Ukwakira 2021
Amakuru

Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko abanyamahanga bongerwa bakaba 5 , shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022 izatangira hagati mu kwezi k’ Ukwakira 2021

Ubwanditsi 03 Aug 2021
Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique baratabaza
Mu Mahanga

Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique baratabaza

Ubwanditsi 22 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru