• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Methodiste: Rurageretse hagati y’abakristo n’Umushumba Pasiteri Sekimonyo Fidele wabagurishirije urusengero n’ibikoresho by’ubuvuzi

Methodiste: Rurageretse hagati y’abakristo n’Umushumba Pasiteri Sekimonyo Fidele wabagurishirije urusengero n’ibikoresho by’ubuvuzi

Ubwanditsi 27 Jun 2017 ITOHOZA

Mu gihe hirya no hino mu matorero yo mu Rwanda hakomeje kugaragara umuyaga uhuha, kuri ubu nabwo rurambikanye hagati y’umushumba mukuru Sekimonyo Fidele n’abayoboke b’iri Torero Methodiste Unie International baramurega kugurisha urusengero rwa Kabaya ho mu Karere ka Ngororero, akanaregwa kwimakaza icyene wabo mu buyobozi bw’Itorero aho atanga amasoko hatabaye ipiganwa ndetse no gucunga nabi umutungo w’Itorero yahinduye akarima ke.

Ibi biravugwa mu gihe ikirego cyamaze gushyikirizwa ikigo cy’imiyoborere myiza RGB, abamureze bagatanga na Kopi mu zindi nzego za Leta zinyuranye. Abakristo b’Itorero Methodiste Unie International rifite icyicaro mu Kagali ka Kagugu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo batifuje ko twatangaza amazina yabo baratakamba basaba kurenganurwa bakagarurirwa ibyabo byatejwe icyamunara n’uyu Mushumba Sekimonyo Fidele batabizi kandi bakanasaba ko bafashwa gukurikirana umutungo w’Itorero akoresha uko yishakiye mu gihe abakristo biyushye akuya batanga imisanzu yo kubaka ibi bikorwa remezo birimo amashuri, insengero n’ibindi bigakagurishwa rwihishwa.

Abakristo b’Itorero Methodiste Unie International bakomeza bavuga ko uyu Mushumba Mukuru Sekimonyo Fidele atonesha bamwe bavuna umuheha bakongezwa undi, aho abaha amasoko nta mapiganwa abaye. Muri abo havugwamo uyobora uburezi akaba anahagarariye ikigo cy’amashuri abanza cy’i Batsinda atabifitiye ububasha kuko ngo afite ibyangombwa bihimbano. Iyo umukristo abajije ikibazo ku miyoborere mibi ahita amuca mu itorero kuko yagaragaje ibitagenda neza mu Itorero.

Itorero Methodiste Unie International rifite ibikorwa remezo bidatanga umusaruro birimo nk’ikigo cy’amashuli yisumbuye cya Rushashi n’amashuli abanza ya Batsinda ku kicaro gikuru, n’ikigo cya mashuri abanza cya Ndobogo giherereye i Rubavu kuri ubu cyanamaze gutezwa icyamunara nacyo bivugwa ko uyu mushumba asaruramo yishyirira ku mufuka, yewe n’ikigo bakodesha ubuyobozi bw Akarere ka Rubavu aho bigishiriza abana bahoze ku muhanda.

Andi makuru atugeraho nuko hagurishijwe ibikoresho by’ubuvuzi byari byatanzwe n’abagira neza byuzuye Kontineli aho ibitaro byagombaga kuba aha ku cyicaro gikuru i Batsinda, kuri ubu aya mazu yari agenewe kuzakorerwamo ibi bitaro ubu yabaye amacumbi.

Pasiteri Sekimonyo Fidele avuga ko ayo ari amakuru ashaje ngo bityo ngo nta mpamvu yo kugira icyo yabivugaho.

Iyi nkuru tuzakomeza kuyibakurikiranira mu minsi iri mbere kuko ikirego kuri izi ngingo cyamaze kugera mu nzego birera, abakristo b’iri Torero bakaba bizeye kuzabona imitungo yabo igaruzwa.

-7118.jpg

Pasiteri Sekimonyo Fidele uregwa n’abayoboke be kuba yaragurishije urusengero

2017-06-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Ubwanditsi 03 Aug 2019
BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

Ubwanditsi 29 Dec 2023
DRC: Col Minani JMV wa FDLR nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC I Rucuro.

DRC: Col Minani JMV wa FDLR nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC I Rucuro.

Ubwanditsi 16 Apr 2020
Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge

Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge

Ubwanditsi 09 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Hatawe Muri Yombi Ukekwaho Uruhare Mu Iyicwa Rya Muhammad Kirumira Wari Komanda Wa Polisi
Mu Mahanga

Uganda: Hatawe Muri Yombi Ukekwaho Uruhare Mu Iyicwa Rya Muhammad Kirumira Wari Komanda Wa Polisi

Ubwanditsi 12 Sep 2018
Burundi: Habaye imyigaragambyo yo kwamagana ONU n’u Bufaransa
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Habaye imyigaragambyo yo kwamagana ONU n’u Bufaransa

Ubwanditsi 03 Jun 2018
Ethiopia: Perezida Kagame yagabiwe  inka n’inyana yayo
INKURU NYAMUKURU

Ethiopia: Perezida Kagame yagabiwe inka n’inyana yayo

Ubwanditsi 26 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru