• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umuhungu wa Osama bin Laden yashyizwe ku rutonde rw’abahigwa Bukware kubera iterabwoba

Umuhungu wa Osama bin Laden yashyizwe ku rutonde rw’abahigwa Bukware kubera iterabwoba

Ubwanditsi 06 Jan 2017 ITOHOZA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize ku rutonde rw’abahigwa bukware kubera ibikorwa by’iterabwoba, umwe mu bana 11 ba Osama bin Laden washinze ndetse akayobora umutwe wa Al Qaeda.

Hamza bin Laden yashyizwe ku rutonde rw’ibyihebe mpuzamahanga nyuma yo gutangaza ko ateganya kugaba ibitero by’ubwiyahuzi kuri Amerika.

Osama bin Laden niwe wateguye ibitero byagabwe kuri Amerika ku itariki 11 Nzeri 2001, byahitanye abagera ku 3000; yaje kwicwa tariki ya 2 Gicurasi 2011.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ku wa kane, Hamza yahawe izina ry’ikihebe mpuzahanga bituma afatirwa ibihano bihabwa umunyamahanga wakoze cyangwa ushobora gukora ibikorwa by’iterabwoba bifite ingaruka ku nyungu z’iki gihugu.

Abasesenguzi ba politiki kuri CNN, bavuga ko Hamza Bin Laden wavutse mu 1989 ariwe uhabwa amahirwe menshi yo kuba yayobora umutwe wa Al Qaeda.

Uyu musore wakunze kugaragara mu mashusho avuga ku bikorwa bitandukanye by’uyu mutwe ngo yari afitanye umubano udasanzwe na se, wamutoje ibijyanye n’intambara ntagatifu.

-5275.jpg

Muri Kanama 2015 nibwo Umuyobozi Mukuru muri Al Qaeda, Ayman al-Zawahiri yatangaje ko Hamza bin Laden asigaye ari umuyoboke.

Muri uriya mwaka kandi al-Zawahiri yashyize hanze andi mashusho, Hamza bin Laden asaba abarwanyi b’uyu mutwe kugaba ibitero kuri Amerika, u Bufaransa na Israel.
Muri Nyakanga 2016, uyu musore yongeye kumvikana avuga ko afite umugambi wo guhorera se kandi azibasira abanyamerika haba mu gihugu cyabo cyangwa mu mahanga.

-5274.jpg

Osama bin Laden niwe wateguye ibitero byagabwe kuri Amerika ku itariki 11 Nzeri 2001

Gushyirwa ku rutonde rw’ibyihebe mpuzamahanga byatumye imitungo yose iri muri Amerika ifite aho ihuriye na Hamza bin Laden ifatirwa ndetse abanyamerika babuzwa gukorana nawe ubucuruzi.

2017-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC

RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC

Ubwanditsi 17 Jan 2020
Super Cup: Hemejwe ko umukino wasubitswe kubera ibura ry’umuriro uzakomereza aho wari ugeze

Super Cup: Hemejwe ko umukino wasubitswe kubera ibura ry’umuriro uzakomereza aho wari ugeze

Ubwanditsi 25 Sep 2017
CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 14 May 2019
Yoweri K.Museveni arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi

Yoweri K.Museveni arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi

Ubwanditsi 04 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Brian Kagame wasoje Itorero ry’Indangamirwa yashyigikiwe n’umuryango wose
Mu Mahanga

Brian Kagame wasoje Itorero ry’Indangamirwa yashyigikiwe n’umuryango wose

Ubwanditsi 23 Jul 2016
Ntabwo dukeneye abatugirira impuhwe, dukeneye uburenganzira- Jeanne d’Arc Ntigurirwa
Mu Rwanda

Ntabwo dukeneye abatugirira impuhwe, dukeneye uburenganzira- Jeanne d’Arc Ntigurirwa

Ubwanditsi 14 Aug 2017
Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame
UBUKUNGU

Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame

Ubwanditsi 26 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru