• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abikorera bo mu gihugu cya zimbwabwe bashimye iterambere basanze mu Rwanda

Abikorera bo mu gihugu cya zimbwabwe bashimye iterambere basanze mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Jan 2018 Mu Rwanda

Abikorera bo mu gihugu cya Zimbabwe bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda banashima ibyo u Rwanda rugezeho mu iterembere nyuma yo gusobanurirwa uko urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ruhagaze n’intego rufite kugeza mu mwaka wa 2020.

N’igikorwa  cyabaye Kuri uyu wa gatatu tariki 24 mutarama  I Kigali ubwo hateraniye inama y’abikorera  baturutse mu gihugu cya Zimbabwe bakiriwe n’abikorera bo mu gihugu cy’u Rwanda baganira ku ishoramari riri hagati yibi bihugu byitezwe ko buri ruhande ruzigira ku rundi ibyo rwagezeho mu rwego rwo kuzamura imikoranire .

Benjamin Gasamagera peresida w’ Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) yashimye uburwo aba banyazimbabwe batekereje kuza mu Rwanda ko ari amahirwe akomeye abanyarwanda bakwiye kubyaza umusaruro bahana ibitekerezo ku cyakorwa kugirango ishoramari rikomeze kuzamuka dore ko abanyazimbabwe bafite ubunararibonye mu bucuruzi n’inganda busaga imyaka ijana .

Akomeza avuga ko aba bacuruzi baturutse muri zimbwabwe bafite ubunararibonye butandukanye cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi ,ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ati”batekereje u Rwanda kugirango bongere ubushobozi bwabo kuko babona ko u Rwanda rukataje mu iterambere”.

Gasamagera yakomeje avuga amahirwe menshi n’ubufatanye bw’imikorere hagati y’u Rwanda na Zimbabwe bazakorana mu nzego zitandukanye ,by’umwihariko  bari kwibanda ku kubaka inozamubano hagati y’abacuruzi ubwabo kubasobanurira no kubereka amahirwe menshi ari mu gushora imari mu Rwanda cyane mu nganda ,mu buhinzi n’ubworozi ,kandi   bizafasha gahunda ya Leta yo tutanga imirimo myinshi y’imyaka irindwi .

Divine Ndhlukura peresida w’ihuriro ry’igihugu ry’ubucuruzi muri Zimbabwe (Zimbabwe national chamber of commerce) yavuze ko aya ari amahirwe hagati y’ibi bihugu uko ari bibiri u Rwanda na Zimbabwe bazakorana cyane mu kuzamura urwego ry’ubucuruzi,kongera ikoranabuhanga mubyo bakora  kukora bwinshi byiza bikurura bamukerarugendo n’abashoramari .

Kandi bakabikora nk’abavandimwe bohereza ibicuruzwa ndetse banakira ibiturutse kuri buri gihugu  cyane cyane muri afurika y’uburasirazuba ,asoza ashishikariza abikorera babanyarwanda gukorera hamwe na bagenzi babo ba Zimbabwe ko bizazamura ubukungu kuri buri gihugu kandi bagakomeza gukataza mu iterambere

Nkundiye Eric Bertrand

2018-01-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire akomeje ibikorwa by’ubushotoranyi, ashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta. Harya amategeko azakomeza arebere ikibi?

Ingabire Victoire akomeje ibikorwa by’ubushotoranyi, ashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta. Harya amategeko azakomeza arebere ikibi?

Ubwanditsi 12 Sep 2022
The Ben yateye utwatsi amakuru yari amaze iminsi avugwa yo kuza gutaramira i Kigali we na Meddy anikoma n’itangazamakuru

The Ben yateye utwatsi amakuru yari amaze iminsi avugwa yo kuza gutaramira i Kigali we na Meddy anikoma n’itangazamakuru

Ubwanditsi 09 Jul 2017
Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe

Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe

RUSHYASHYA 24 Feb 2026
Urubanza Rwa Kizito Mihigo Rwongeye Gusubikwa Rwimurirwa Mu Gihe Kitazwi

Urubanza Rwa Kizito Mihigo Rwongeye Gusubikwa Rwimurirwa Mu Gihe Kitazwi

Ubwanditsi 11 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gatera wa BK  agiye  kuyobora Crystal Ventures Ltd
Mu Mahanga

Gatera wa BK agiye kuyobora Crystal Ventures Ltd

Ubwanditsi 10 Feb 2016
FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!
Amakuru

FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!

Ubwanditsi 23 Feb 2021
Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa
Amakuru

Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Jul 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru