• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Ubwanditsi 06 Sep 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ruvuga ko rufunze uwitwa Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza.

RIB ivuga ko Kazungu afungiye kuri Sitasiyo yayo ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hamenyekane umubare n’umwirondoro w’abo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry agira ati “Igihano yahabwa aramutse ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi, yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”

Ntabwo birasobanuka umubare w’abo Kazungu amaze kwica no gushyingura mu nzu iwe, niba yaricaga umwe umwe, impamvu yabicaga n’igihe yakoreye ibi byaha, ariko ku mbuga zitandukanye harakekwa abantu 12.

RIB ishimira Abaturarwanda kubera ubufatanye mu gutanga amakuru bakomeje kugaragaza, kugira ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwe ubutabera ndetse n’abafite umugambi wo kubikora uburizwemo.

Nyuma yo kumva inkuru zacicikanye hirya no hino Ikigarasha gikuru Jean Paul Turayishimye yahise yirukira kwa Eric Bagiruwubusa nawe wahawe amakuru y’izo mpfu zakozwe na Kazungu Dennis yahise we n’ubundi nkuko asanzwe atangira kubyitirira Leta

None uwabaza Turayishimye mpamvu ki atakumva ko ubugizi bwa nabi butakorwa n’umuntu ku giti cye, yahise yiyamirira ati “nta foto ye twabonye” nyamara yabivuze ifoto ya Dennis itaratangira gucaracara hirya no hino kugeza no kuri ba Kasuku media TV

Jean Paul Turayishimye we akimara kumva iyi nkuru umutwaro yahise awikoreza Leta, gusa nta gitangaje mu Rwanda n’uwishwe na Maralia bamugereka kuri Leta.

Turayishimye we yegeka Kazungu ku butegetsi bwa Kigali nkuko abyivugira, ariko ntiyakoresha ubwenge ngo ashake kumva ko nta nyungu Igihugu cyakura mu kwiyicira abanyagihugu uretse gusiga icyasha igihugu nk’u Rwanda ndetse ngo arebe ko yakwibonera views za Youtube ahoraho nk’imburamukoro zisebanya gusa

Turayishimye birasanzwe ko anenga gahunda zose za Leta kuko ibyo byose abivugira ku mizindaro ye irimo East Africa Daily aho anyuza ibinyoma byose abeshya ko ari umusesenguzi, nyamara bigaragara ko icyo ashinzwe ari uguharabika yita Kazungu Denis umukozi w’agatsiko k’amabandi (imvugo akoresha asebya ubuyobozi bw’igihugu) akagaragaza impuhwe nk’iza Bihehe avuga ko bizarangira Denis apfuye ngo agerageza kurwanya inzego z’umutekano

Jean Paul Turayishimye ni muntu ki?

Jean Paul Turayishimye ni mwene Karama na Mukamusoni akaba yaravukiye Tanzania Ku italiki 6/08/1971,  ariko akurira ahitwa Bwisha muri Nord Kivu. Yinjiye igisirikare cya RPA  akaba afite numero ya AP 49346 yatorotse afite ipeti rya Sergeant. Yatorotse amaze kumenya ko hari iperereza riri kumukorwaho aho yaregwaga gukorana na Kayumba Nyamwasa wari Shebuja bityo akanamufasha gutoroka anyura i Bujumbura mu Burundi kugeza ageze muri Amerika.

Ibikorwa bya Jean Paul Muri RNC

Jean Paul Turayishimye nkumwe mu batangije RNC yagiye arangwa no kuba igikoresho cya Kayumba Nyamwasa nkuko byari bimeze kuva bagikorana mu Rwanda kuko niwe Kayumba yakoreshaga mu kwiba amasambu kugeza ku birombe by’imicanga. Muri RNC yakoreshweje mu kurema uduco twagiye dutera za grenade mu Rwanda muri 2013, ndetse no kurema umutwe wa gisirikare wa RNC aho by’umwihariko yarashinzwe kurema amatsinda muri Uganda.

Mubindi yabaye igikoresho muguharabika bamwe muri bagenzi be batumvikanaga na Shebuja Kayumba  nka Rudasingwa, Ngarambe na Musonera ndetse no kubigizayo. Jean Paul kandi yahawe akazi kadasanzwe muri RNC bitaga « Dossier Diane Rwigara » aho yagombaga gufasha uyu mukobwa kwigumura ndetse no kubiba urwango mu nkambi z’abakongomani cyane cyane mu nkambi ya Kiziba.

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo  inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, iyo Jean Paul yakubitishije ba Rudasingwa, Musonera Ngarambe n’abandi abanenga ubusambo, ubugome no kutagira icyerekezo, ninayo Kayumba Nyamwasa yamukubitishije akoreseheje abantu nka Nayigiziki na Epimaque babuze iyo bagana.

Ubu  Jean Paul Turayishimye isari yasumbye iseseme, asubira ku birutsi nka ya mbwa,  aherutse kurya udufaranga twa Kayumba Nyamwasa we na Deo Nyirigira mu rwego rwo kubareshya ngo bagaruke muri RNC ndetse no gusaba ko haba ubworoherane mu guterana amagambo ku ma Radiyo yo kuri murandasi.

 

 

 

2023-09-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Ubwanditsi 17 Sep 2021
PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu kazu k’imbwa

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu kazu k’imbwa

Ubwanditsi 31 Mar 2017
Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Ubwanditsi 13 Apr 2025
Kabuga Felesiyani nawe ku rutonde rw’abandi ba Jenosideri nka Protais Mpiranya bahawe Pasiporo ya Uganda mu rwego rwo guhunga ubutabera

Kabuga Felesiyani nawe ku rutonde rw’abandi ba Jenosideri nka Protais Mpiranya bahawe Pasiporo ya Uganda mu rwego rwo guhunga ubutabera

Ubwanditsi 24 May 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki
INKURU NYAMUKURU

Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Amasezerano Agizwe N’ingingo 10, Araburira Museveni, Guhagarika Ibikorwa Bigamije Gutera Inkunga, RNC na FDLR  Imitwe Y’iterabwoba
INKURU NYAMUKURU

Amasezerano Agizwe N’ingingo 10, Araburira Museveni, Guhagarika Ibikorwa Bigamije Gutera Inkunga, RNC na FDLR Imitwe Y’iterabwoba

Ubwanditsi 22 Aug 2019
U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo
INKURU NYAMUKURU

U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

Ubwanditsi 14 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru