• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gaspard Musabyimana na Emmanuel Neretse mu kinyoma gikabije ko FAR yari ifite abasirikari bakuru benshi b’Abatutsi

Gaspard Musabyimana na Emmanuel Neretse mu kinyoma gikabije ko FAR yari ifite abasirikari bakuru benshi b’Abatutsi

Ubwanditsi 03 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU

Amateka ni amateka ; ntawe uyahindura. Nyuma yuko Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Nyakanga 1994, ingabo za FAR zigahungira mu bihugu duturanye, ipfunwe ry’ibikorwa byabo no gutsindwa ntabwo bigeze babyakira. Ubwo umunyamakuru wa  Televiziyo y’abafaransa France2 yabazaga uwari Perefe w’umugi wa Kigali Lt Col Tharcisse Renzaho imusanze mu Ruhengeli yemeje ko batavuye mu mugi wa Kigali kubera gustindwa ko ahubwo ari amayeri mu kanya nkako guhumbya baza kuwisubiza.  Ibi Renzaho, ubu wakatiwe gufungwa burundu n’urukiko mpanabyaha rw’Arusha kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, yabivuze amaze kuyobora ubwicanyi mu mugi wa Kigali.

Ku munsi w’ejo uwitwa Musabyimana Gaspard wakuriye ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka kubwa Habyarimana byabarizwaga muri SCR (Services Centrales de Renseignement) Abanyarwanda bitaga seseli, yatumiye uwahoze ari Majoro mu ngabo zatsinzwe Emmanuel Neretse kuri Radio ye ikorera kuri Internet izwi nka Radio Inkingi. Usibye Radio abo bagabo bombi Gaspard Musabyimana wari umwe muri ba maneko bakuru b’ingoma y’akazu ndetse na Maj Emmanuel Neretse wari ukuriye ikigo cya gisirikari cya Kami, biyemeje kugoreka amateka binyuze mu bitabo bandika, bakiyongera kuri Maj Faustin Ntilikina.

Maj Emmanuel Neretse nk’umutumirwa wa Gaspard, yavuzeko FAR atari igisirikari cy’ubwoko bumwe cyangwa akarere kamwe kuko cyari gifite abasirikari bakuru b’Abatutsi ku buryo bukurikira mu mwaka wa 1991. Umwe yari afite ipeti rya Colonel, babiri bafite ipeti rya Lt Col, barindwi bafite ipeti rya Majoro, umwe afite ipeti rya Commandant, batandatu bafite ipeti rya Captaine naho 20 bafite ipeti rya Liyetona. Mu gutsindagira ikinyoma cyabo, bongeyeho ko atari ngombwa kuvuga amazina yabo.

Usibye iki kinyoma gihera mu guhakana amateka yabo na Jenoside yakorewe Abatutsi, ntawe utaziko igisirikari cya Habyarimana nta musirikari w’umututsi warimo, usibye Lt Col Ruhashya nawe wari warashyizwe ku ruhande. Ruhashya nawe yari yarangiwe kujya mu gisirikari ariko kuko yashyizwe mu gisirikari na Mbonyumutwa kuko iwabo aribo bamufashije, bagapfa kumushyira kurutonde batamukoresha. Gushaka kubeshya umubare w’abasirikari bakuru ngo b’Abatutsi, nta numutoya wajyagamo, ni ikinyoma cyo kudashaka kugaragaza isura nyayo ya FAR ndetse n’uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwanga amazimwe abandwa habona, dore abasirikari bakuru ba FAR n’imyanya bari bafite muri 1991, umwaka wavuzwe nabo banyabinyoma aribo Musabyimana na Neretse ;  nibaze batubwire umututsi uwariwe, ahubwo bose bari abahezanguni bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi hafi ya bose.

Uru rutonde ni urwo muri 1991, kuko n’imibare yabo y’ibinyoma bavuzeko ari muri 1991

Umugaba mukuru w’ingabo:  Gen Major Juvénal Habyalimana

Umugaba mukuru w’ingabo wungirije:  Colonel Laurent Serubuga

Ushinzwe abakozi (G1): Lt Col BEM Munyarugarama

Ushinzwe imirwano: (G3)Major BEM Ephrem Rwabarinda

Ushinzwe iperereza: (G2)Lt Col BEMS Anatole Nsengiyumva

Ushinzwe ibikoresho: (G4)Major Ngirumpatse Pascal

-Bataillon de Reconnaissance (Camp Kigali): Major BEMS Ildephonse Rwendeye

-Bataillon Para-Commando (Camp Col Mayuya): Commandant CGSC Aloys Ntabakuze

-Bataillon Artillerie de Campagne (Camp Col Mayuya): Commandant BEMS Aloys Mutabera

-Bataillon LAA (Camp Col Mayuya): Colonel BEMS Théoneste Bagosora

-Cie Genie: Commandant Munyampotore

-Bataillon Commando Huye (Camp Kibungo): Major BEMS Alphonse Nteziryayo

-Bataillon Commando Ruhengeri (Camp Mukamira): Major BEM Augustin Bizimungu

-Bataillon Garde Présidentielle (Camp Kimihurura): Major BEM Léonard Nkundiye

-Ikigo cya  Bigogwe: Commandant David Tulikunkiko

-Ikigo cya Polisi Militaire (Camp Kami): Commandant BEM Emmanuel Neretse

-Ikigo cya Gitarama:  Major Anastase Ntirurashira

-Ikigo cya Butare Butare (Camp Ngoma): Major Claudien Singirankabo

-ESO (BUTARE): Colonel BEM Marcel Gatsinzi

-ESM: Colonel Bonaventure Buregeya

-Ikigo cya Cyangugu: Major Joseph Murasampongo

-Ikigo cya Kibuye: Capitaine Bahizi Innocent

-Ikigo cya Gisenyi: Major BEM Bahufite

-Ikigo cya  Mutara  Gabiro: Major CGSC Stanislas Hakizimana

-Ikigo cya Byumba : Major Pierre Ngirabanyiginya

-Ikigo cya Kigali: Lt Colonel Denis NKIZINKIKO

-Ikigo cya Kanombe  Major Dr Laurent Baransaritse

-Ingabo zo mu kirere Kanombe: Colonel Pilote Sébastien Ntahobali

-Base AR (Camp Col Mayuya): Colonel BEMS Félicien Muberuka

-Ushinzwe amazu ya Gisirikari : Commandant Ntibihora

Ikigo cya Gako : Col Deogratias Nsabimana

Hakaba n’abandi basirikari bari mu mirimo itandukanye ya gisiviri nka Lt Col Renzaho wa Perefe w’umugi wa Kigali, Col Elie Sagatwa, Col Deogratias Rusatira, n’abandi benshi.

Usibye kandi kuba mu bwoko bumwe, igisirikari cya Habyarimana cyangwa icya FAR, cyakomokaga mu gice kimwe cy’igihugu cy’amajyaruguru. Mu rwego rwokujijisha bafashe abasirikari bakuru bagatura mu bindi bice by’igihugu bakavuga ko ariho bakomoka. Urugero ni Lt Col Rwagafilita waturaga i Kibungo akabeshya ko ariho avuka kandi ariwo mu majyaruguru. Gaspard Musabyimana, mu gukomeza ibinyoma bye, yihuje n’umunyabinyoma uvuka ko azi byose, Kayumba Rugema.

2020-06-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya  Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Ubwanditsi 29 Apr 2024
Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)

Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)

Ubwanditsi 02 Apr 2020
Abatahutse bava mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo baricuza igihe bataye, biyemeza kubaka igihugu cyababyaye

Abatahutse bava mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo baricuza igihe bataye, biyemeza kubaka igihugu cyababyaye

Ubwanditsi 19 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022
Amakuru

Amafoto – Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Ubwanditsi 05 Sep 2021
Aba Pasiteri b’ADEPR bongeye gushimutirwa Uganda
INKURU NYAMUKURU

Aba Pasiteri b’ADEPR bongeye gushimutirwa Uganda

Ubwanditsi 11 Feb 2020
Ubwoba bw’ibihano kuri Kayumba na RNC nyuma ya raporo y’impuguke za Loni
INKURU NYAMUKURU

Ubwoba bw’ibihano kuri Kayumba na RNC nyuma ya raporo y’impuguke za Loni

Ubwanditsi 06 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru