• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika

Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika

Ubwanditsi 09 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

U Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afrika, ku rutonde rwerekana uko ibihugu bikurikirana mu kugendera ku mategeko.

Buri mwaka, urubuga mpuzamahanga” World Justice Project Rule of Law Index(WJP)” rushyira ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi rukora, bukerekana uko ibihugu bikurikirana mu kugendera ku mategeko.

Mu gutanga amanota kuri buri gihugu, impuguke za WJP zigendera ku bipimo byinshi, birimo uburyo guverinoma ikorera mu mucyo, ubwigenge bw’urwego rw’ubucamanza, ingamba zo gukumira no guhana ibyaha bya ruswa n’akarengane, uruhare rw’abaturage mu ishyirwaho ry’amategeko abarengera, iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ibanze bw’umuturage, n’ibindi.

Urutonde rwasohowe uyu mwaka wa 2024, rurerekana uko ibihugu byarushanyijwe mu kugendera ku mategeko muw’2023, rukaba rureba ibihugu 137 byakozweho ubushakashatsi.

Nyuma yo kwegeranya amakuru yose rero, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika, rukaba urwa 37 mu bihugu 137 byakozweho ubushakashatsi.

Mu bihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba(EAC), nyuma y’uRwanda, Tanzaniya niyo ipfa kuza hafi, kuko iri ku mwaka wa 96 ku isi.

Kenya ni iya gatatu muri EAC, ikaba iy’103.

Uganda ni iya 4, ikaza ari iy’123 ku isi, naho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ni iya 5 muri EAC, ikaba iy’134 ku isi, mu bihugu 137 biri ku rutonde.

Ibihugu bya Sudani y’Epfo n’u Burundi byo ntibiri ku rutonde, ngo kuko abashakashatsi ba WJP batabashije kubona amakuru yizewe abyerekeye.

Ku birebana n’u Rwanda by’umwihariko, World Justice Project Rule of Law 2024 ivuga ko ubwiyongere bw’abaturage buri ku muvuduko ukabije, bikaba bisaba imbaraga kubabonera iby’ibanze nkenerwa, nk’ibiribwa, ubuvuzi, uburezi, amacumbi aboneye, amazi meza, amashanyarazi, n’ibindi.

WJP isoza ishimira ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’icyo kibazo,
zirimo gukangurira abaturage uburyo bunyuranye bwo kuboneza urubyaro.

Ikindi u Rwanda rushimirwa ni uburyo rwashoboye guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyiraho no kubahiriza amategeko arengera uburenganzira bwa buri wese ngo bikaba byarafashije cyane mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

2024-07-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kim Jong-un agiye gutumira Papa Francis muri Korea ya Ruguru

Kim Jong-un agiye gutumira Papa Francis muri Korea ya Ruguru

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Musanze: 300 bahawe ubumenyi ku nkongi z’imiriro

Musanze: 300 bahawe ubumenyi ku nkongi z’imiriro

Ubwanditsi 23 Aug 2016
Ibihugu Bigize AU Byashyigikiye Kandidatire Ya Minisitiri Mushikiwabo Wiyamamariza Kuyobora OIF

Ibihugu Bigize AU Byashyigikiye Kandidatire Ya Minisitiri Mushikiwabo Wiyamamariza Kuyobora OIF

Ubwanditsi 03 Jul 2018
Abayoboke ba PL  bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Abayoboke ba PL bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Ubwanditsi 16 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ‘ -Perezida Kagame
Mu Rwanda

‘Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ‘ -Perezida Kagame

Ubwanditsi 10 Mar 2017
Ubukeca bwa Rudasingwa ntibwakwirengagizwa-Willis SHALITA
INKURU NYAMUKURU

Ubukeca bwa Rudasingwa ntibwakwirengagizwa-Willis SHALITA

Ubwanditsi 11 Mar 2019
“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri  Kagame
INKURU NYAMUKURU

“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri Kagame

Ubwanditsi 11 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru