• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Police FC yatangiye neza urugamba rwo guhatanira igikombe nyafurika

Police FC yatangiye neza urugamba rwo guhatanira igikombe nyafurika

Ubwanditsi 15 Feb 2016 Mu Mahanga

​Ikipe ya Police FC yatangiye umukino wa mbere mu marushanwa nyafurika (CAF Confederation Cup), itsinda akipe ya Athalabal yo muri Sudani y’Epfo ku bitego 3-1.
Ku mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, ikipe ya Police yarushije iya Athalabal ku buryo bugaragara haba mu gice cya 1 n’icya 2.

Ku munota wa 10, umukinnyi Usengimana Danny yaboneye Police FC igitego cya 1, ku mupira mwiza yari aherejwe na Kapiteni Habyarimana Innocent nyuma y’uko yari amaze gucenga ba myugariro ba Athalabal.

Ikipe ya Police FC yakomeje kotsa igitutu iya Athalabal ishaka kubona igitego cya 2, ariko nyuma ahagana ku munota wa 33, iza kwishyurwa igitegoari nako igice cya mbere cyarangiye.

Nyuma ariko, ibintu byaje gukomerana ikipe ya Athalabal mu gice cya 2 kuko ikipe ya Police FC yatangiye iki gice isatira cyane kugeza ubwo ku munota wa 58 yaje gutsindwa igitego cya 2 cyatsinzwe ku mutwe na Twagizimana Fabrice, ku mupira wari uturutse muri koroneli watewe neza na Kapiteni Habyarimana.

Mu gice cya 2, umutoza wa Police FC yakoze impinduka aho yaje gukura mu kibuga Mushimiyimana Mohammed amusimbuza Kalisa Rashid yasimbuye naho Jean Paul Niyonzimba akaba yasimbuwe na Ngendahimana Eric.

Ku munota wa 72, Songa Issae nyuma yo guherezwa umupira neza na Usengimana Danny ukina mubo hagati, yaje kubonera ikipe ya Police FC igitego cya 3, umukino ukaba warangiye ari ibitego 3 bya Police FC kuri 1 cya Athalabal FC.

Andre Cassa Mbungo, umutoza mukuru wa Police FC, yabwiye itangazamakuru nyuma y’umukino, ko intsinzi abonye ayishimira Imana avuga kandi ibyiza byose babikesha Imana.

Yanavuze ko impinduka yakoze mu gice cya 2, azanamo amaraso mashya yabafashije kongera imbaraga bityo ikipe inabasha kwegukana intsinzi.

RNP

2016-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gakenke : Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bashishakazwa no gukora mu gihe bamutegereje gusa

Gakenke : Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bashishakazwa no gukora mu gihe bamutegereje gusa

Ubwanditsi 26 Mar 2016
Tanzaniya yanze inkunga ya Banki y’Isi

Tanzaniya yanze inkunga ya Banki y’Isi

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Ubwanditsi 28 Apr 2018
Congo-Kinshasa: AFC/M23 yatangaje ibikenewe byose mbere y’uko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa

Congo-Kinshasa: AFC/M23 yatangaje ibikenewe byose mbere y’uko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa

RUSHYASHYA 27 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibihugu 7 byahuriye mu Rwanda aho bigiye gutangira guhatana mu mikino y’ irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket
Amakuru

Ibihugu 7 byahuriye mu Rwanda aho bigiye gutangira guhatana mu mikino y’ irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket

Ubwanditsi 16 Oct 2021
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022
U Burundi: Imiryango itari iya leta yabujijwe gukora mu mezi atatu
INKURU NYAMUKURU

U Burundi: Imiryango itari iya leta yabujijwe gukora mu mezi atatu

Ubwanditsi 28 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru