• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gushaka ibyuma bishaje bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru– Polisi y’u Rwanda

Gushaka ibyuma bishaje bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru– Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 26 Sep 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko ibikorwa byo gushaka ibyuma bishaje byo kugurisha bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru.

Irakangurira kandi ababyeyi gukurikirana abana babo mu rwego rwo kubarinda gukinisha ibisasu babyitiranya n’ibyuma bisanzwe.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje, aho ku itariki 24 Nzeri, ahagana saa tanu n’igice zo ku manywa , abana bane bashakaga ibyuma bishaje byo kugurisha mu kagari ka Butare, ho murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza, batoraguye gerenade, hanyuma barayikinisha bayitiranya n’icyuma gisanzwe, kugeza ibaturikanye, maze yica umwe muri bo, abandi basigaye barakomereka.

Polisi y’u Rwanda irasaba abacuruzi kudakoresha abana muri iyo mirimo yo gushaka ibyuma bishaje, ikaba ndetse inibutsa ko gukoresha umwana imirimo ivunanye bihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André yavuze ko batatu muri abo bana ari ab’uwitwa Faustin Kamanzi, uyu akaba na we yarakomerekejwe n’iyo gerenade, naho umwana wa kane akaba yitwa Chris Igiraneza.

Asobanura uko byagenze, CIP Hakizimana yagize ati:” Ubwo abo bana barimo bashaka ibyuma bishaje byo kugurisha, batoraguye gerenade, barayikinisha bibwira ko ari icyuma gisanzwe kugeza ibaturikanye, maze ihitana umwe muri bo witwa Olivier Niyomugisha wari ufite imyaka 12 y’amavuko, ndetse ikomeretsa Fulgence Niyigena wari ufite imyaka 10 y’amavuko, Kevin Iradukunda wari ufite imyaka 8 y’amavuko na Igiraneza wari ufite imyaka ine y’amavuko.”

Yongeyeho ko usibye Niyomugisha wahitanywe na yo, abandi bane; barimo se wa batatu muri abo bana; bari koroherwa.

Ubusanzwe, ahantu higeze kuba ibigo bya gisirikare n’ahabereye imirwano ni ho hakunze kugaragara ibisasu.

Mu butumwa bwe, CIP Hakizimana yagize ati:”Gushaka ibyuma bigomba gukorwa n’umuntu mukuru kuko we ashobora kugira amakenga ku buryo yirinda gukora ku kintu akeka ko ari igisasu. Nta mwana ukwiriye gushorwa muri iyo mirimo kubera ko afite ugushishoza guke.”

Yibukije ko umuntu utanze igisasu cyangwa utanze amakuru ahari igisasu ku bushake adakurikiranwa n’amategeko, hanyuma asaba buri wese kudakora ku kintu cyose akeka ko ari igisasu, ahubwo agahita abimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zikihavane.

RNP

2016-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyeshuri wa UNILAK yasanzwe mu icumbi yapfuye

Umunyeshuri wa UNILAK yasanzwe mu icumbi yapfuye

Ubwanditsi 14 Jul 2016
APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Mar 2022
Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger

Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger

Ubwanditsi 18 Sep 2024
Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n’urubuga rwa Youtube

Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n’urubuga rwa Youtube

Ubwanditsi 25 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka
Amakuru

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Ubwanditsi 26 Nov 2020
Indimi ebyiri za  Perezida Museveni  mugihe cy’urugamba rwa RPF  rwo kubohora igihugu [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

Indimi ebyiri za Perezida Museveni mugihe cy’urugamba rwa RPF rwo kubohora igihugu [ VIDEO ]

Ubwanditsi 11 Sep 2018
IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw
UBUKUNGU

IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw

Ubwanditsi 17 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru