• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Indimi ebyiri za Perezida Museveni mugihe cy’urugamba rwa RPF rwo kubohora igihugu [ VIDEO ]

Indimi ebyiri za Perezida Museveni mugihe cy’urugamba rwa RPF rwo kubohora igihugu [ VIDEO ]

Ubwanditsi 11 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yakunze kwiyitirira urugamba rwo kubohora u Rwanda nyamara bisa no gushaka kwitaka no kwigira miseke igoroye imbere y’amahanga.

Muri Mutarama 2018, Museveni yatangarije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), ko ari we warwanyije ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal bwacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavugaga ko ngo yafashije FPR guhagarika Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100.

Aya magambo yaratunguranye kuko yakurikiye imyaka myinshi y’ubuhakanyi bw’uruhare rwe mu byabaye mu Rwanda, iturufu yakoresheje yikiza Abanya-Uganda bamushinjaga ko arukomokamo.

Ibinyamakuru byo muri Uganda byakunze guhitisha inyandiko zigaragaza ko Museveni yafashije Ingabo za FPR kubohoza igihugu cyari mu kangaratete.

Kuva muri Guverinoma za kera muri Uganda, impunzi z’Abanyarwanda zashakaga gutaha mu gihugu, zaje kwinjira mu ngabo ariko zifite intego yo kwiyungura ubumenyi bwa gisirikare zikanashinga umutwe wazo.

Ku butaka bwa Uganda Abanyarwanda barahigwaga cyane mu gihe bo bashakanaga n’ingoga gutahuka ku butaka bwabibarutse.

Guhigwa bukware Abanyarwanda byarakomeje kugeza mu bihe bya Coup d’états zashegeshe Politiki ya Uganda.

Ivuka rya National Resistance Movement (NRM), ishyaka rya Museveni riri ku butegetsi muri Uganda, ryabaye umugisha ku Banyarwanda bakoreraga mu bwihisho nubwo intego yabo yari ubwiru. Museveni ntiyari azi ibanga bakenyereyeho nubwo yarikekaga.

Nyuma yo gufasha Museveni mu rugamba rw’imyaka itanu, agatsinda Milton Obote, impunzi z’Abanyarwanda zatangiye kwisuganya ndetse mu 1989 zitangiza Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Abanyarwanda bari mu ngabo za Museveni bavuye mu birindiro bya Gisirikare muri Uganda bahurira aho bari bumvikanye.

Byakozwe mu ibanga rikomeye kuko buri wese yari yabwiwe aho bahurira n’isaha. Ibikorwa byose byatangirijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Ukwakira 1990.

Iminsi ya mbere y’igitero cyagabwe Kagitumba yari igoye kuko Ingabo za FPR zokejwe igitutu n’iza Guverinoma yahozeho yari ishyigikiwe n’Ingabo z’u Bufaransa zirwanira mu Kirere.

Nyuma y’urupfu rw’uwari uyoboye urugamba Fred Rwigema, FPR yari ifite icyizere mu buyobozi bwa Paul Kagame wahageze agahindura uburyo bw’imirwanire.
Ni icyemezo cyafashwe nta tegeko rya Museveni ritanzwe. Izi ngabo zamaze imyaka ine zihanganye n’iza Leta ya Habyarimana yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside ariko Museveni nta bufasha na buke yatanzemo.

Muri Kamena 1994, Perezida Museveni yari hafi kuzuza imyaka 10 yicaye ku butegetsi yafashijwe kugeraho n’abanyarwanda.

Muri icyo gihe kandi FPR yari imaze gufata igice kinini cy’u Rwanda irwana n’ingabo za Guverinoma yahozeho n’Interahamwe zakoze Jenoside.

Ubwo ingabo za Habyarimana zari hafi gutsindwa, abajenerali n’abaminisitiri ba Museveni bamushinje gufasha FPR.

Mu kiganiro, Museveni yagiranye n’umunyamakuru wa Associated Press (AP) muri Kamena 1994 yavuze ko nta bufasha yahaye FPR mu rugamba rwayo rwo kubohora igihugu.

Ikiganiro gito cya Museveni n’umunyamakuru wa AP mu 1994

Umunyamakuru: Ni uruhe ruhare rwa Uganda mu rugamba rwatangijwe na FPR?

Museveni: Uruhare Uganda yashoboraga kugira mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ni ukurubera icyitegererezo. Natwe dufite ibyacu bibazo. Twarwanyije ubutegetsi bw’igitugu, tunabukuraho.

Bari kumwe natwe (FPR), babonye ibyo twakoraga. Nk’abantu bafite ibibazo baravuze bati “Natwe dushobora kubikora mu gihugu cyacu.” Uzi uburyo ibitekerezo bishobora kwaguka bwangu.

Umunyamakuru: Umwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda yagushinje kugurisha intwaro kuri FPR. Ese urabikora?

Museveni: Ntidufasha FPR. Ni ibirego bya kera. Twasabye Ingabo za Loni gukambika ku mipaka kandi ubu zirahari. Ibi bivugwa ni umwanda.

Umunyamakuru: Uratekereza ko FPR yanesha uru rugamba ikabona intsinzi?

Museveni: Birashoboka ko bafata ubutegetsi ariko bagomba kubikora bitonze kuko badafite ibikoresho bihagije. Iyo tuza kuba tubafasha nkuko bivugwa, bagombaga kuba bafite ibikoresho bigezweho, bibafasha kurwana babangutse. Amakuru mfite ni uko ibikoresho byabo bitabemerera kwihuta ku rugamba. Bashobora kuba ari abarwanyi beza, bashobora kuzatsinda ariko bizabasaba igihe.

Reba amashusho ya Museveni mu kiganiro na AP mu 1994

2018-09-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana

Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana

Ubwanditsi 09 Jan 2025
Umujenosideri kabombo, Kabuga Felisiyani, aritaba urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020.Ese aratinyuka guhakana ibyo isi yose ifitiye ibimenyetso ?!

Umujenosideri kabombo, Kabuga Felisiyani, aritaba urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020.Ese aratinyuka guhakana ibyo isi yose ifitiye ibimenyetso ?!

Ubwanditsi 11 Nov 2020
Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame

Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame

Ubwanditsi 03 Dec 2021
U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

Ubwanditsi 28 Jan 2021

3 Ibitekerezo

  1. Jay
    September 11, 20189:23 am -

    Nonese mbibarize, izo ndimi ebyiri ubu nibwo mwazitahura? Umudari w’ishimwe yambitswe kuri Stade amahoro wari uwiki?

    Subiza
  2. KATSIBWENENE
    September 11, 201810:38 am -

    JAY reka imikino ya Politiki, iyo urwana uva k’ubutaka bw’igihugu uri inyeshyamba ntibagufate ngo bagufunge imisanzu igaca muri icyo gihugu, umusada wundi uba ushaka ni uwuhe? iyo abarwanya akabarasa abaturutse inyuma nk’abatorotse igisirikare cye ubu baba bavuga ibi? Aca dirty game wa munyamakuru we. Vuga ko wenda ubu atakiri incuti y’u Rwanda ibindi ubibeshye abana batarageza 12

    Subiza
    • Sunday
      November 13, 20184:27 pm -

      Uwamushizeho niwe uzamukuraho mumenye ko ari professor muntambara babibaze Somalia, Sudan, Rwanda ndetse nibindi bihugu muri Africa

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyakenya akurikiranweho gutanga ibyangombwa bihimbano ku mpunzi z’Abanyarwanda
ITOHOZA

Umunyakenya akurikiranweho gutanga ibyangombwa bihimbano ku mpunzi z’Abanyarwanda

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Umusirikare w’u Rwanda yahitanwe n’impanuka y’imodoka
Mu Mahanga

Umusirikare w’u Rwanda yahitanwe n’impanuka y’imodoka

Ubwanditsi 07 Jul 2016
Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?
Mu Mahanga

Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?

Ubwanditsi 27 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru