• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»” Ntabwo Museveni yahakana ko yafashe Ubuganda, adafite ubufasha bwa Habyarimana ” – Twagiramungu Faustin

” Ntabwo Museveni yahakana ko yafashe Ubuganda, adafite ubufasha bwa Habyarimana ” – Twagiramungu Faustin

Ubwanditsi 12 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyapolitiki Faustin Twagiramungu, avuga ko kuba Perezida Museveni wa Uganda, yarafashe igihugu mu 1986, Perezida Habyarimana wari uw’u Rwanda, yamuteye inkunga.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ikorera ku mugabane w’u Burayi, Twagiramungu, yagarutse ku mateka n’umubano w’u Rwanda na Perezida Museveni ataranafata ubutegetsi. Ashimangira ko nyuma yo kubugeraho yagambaniye Habyarimana wamufashije.

Ati “Njyewe nabwiwe n’uwari Diregiteri wa Cabinet wa Perezida, arampamagara ati ‘intambara Museveni yateye mu gihugu cye, twiyemeje kumushyigikira, igisubizo yampaye ngo ni ukubagarira yose, ati ‘hari amakamyo abiri yikoreye intwaro ava i Burundi ni ukohereza umuntu akayakorera transit,  akinjira mu Rwanda kugirango tuyamwoherereze.

Ikindi hari indege zagwaga i Konombe zifite intwaro, ntabwo nshaka kuvuga umusirikare wari ubishinzwe kandi nawe yarabinyibwiriye, avuga ati ‘natwe twapakururaga izo ndege ndetse na Perezida ahari twohereza intwaro muri Uganda, dufasha Museveni”.

Ku bwe, Twagiramungu ubu avuga ari amakosa bagiye bakora ubwo bafashaga Museveni, ko yasubiye inyuma agafasha Inkotanyi, zigatera u Rwanda, bityo Leta ya Habyarimana igatungurwa, mu gihe yari izi ko ifite inshuti Museveni.

Ati “izo erreur twagiye dukora, nizo zatumye duterwa dutunguwe, kubera ko abantu bagiye batugusha mu mitego wenda simbizi,… ntabwo Museveni yahakana ko yafashe Ubuganda adafite soutien ya Habyarimana, Oya”.

Twagiramungu, avuga kandi ko hari akagambane Perezida Habyarimana yagiriwe n’abayobozi bo mu Karere, ahereye kuri Museveni, avuga ko yafashije Inkotanyi gufata igihugu.

 Ati “hari akagambane kakozwe n’abayobozi bo mu karere, nk’ab’i Bugande bo navuga ko basa nk’abagambaniye Habyarimana. Uti kuki? Habyarimana yizeye Museveni cyane, amwizera igihe yarwanaga, arwana ashaka gufata Uganda, … Najyanye na Perezida Habyarimana i Kabale, kubera ko nakoraga mu bintu bya transport, binyuzwa muri Uganda, nanjye banshyize mu itsinda ryajyanye na we.

Icyo Mobutu [Wari Perezida wa Zayire] yatubwiye, yaratubwiye ati ‘ hari abantu bari hariya, bajyanwa mu mashyamba kurwana’, ati ‘abo bantu nimutabitondera bizabakoraho namwe’, ati ‘ibyiza ni uko twashyira hamwe tukareba ukuntu twabazitira, ibyo ntabwo byabaye”.

Twagiramungu Faustin, ni umusaza w’umunyapolitiki w’imyaka 72, ubwo abasirikare ba FPR/Inkotanyi bari bamaze gufata igihugu ndetse bakanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi,  yagizwe Minisitiri w’Intebe, nyuma y’umwaka umwe abuvaho.

Mu 2003 nibwo Twagiramungu yiyamamarije umwana wa Perezida, atsindwa amatora afite amajwi 3.62% . ni nabwo yahize ajya kuba i Burayi, atangira kutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

2018-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ishyamba si ryeru mu mpuzamashyaka ‘CNARED’ y’abarwanya Leta ya Nkurunziza

Ishyamba si ryeru mu mpuzamashyaka ‘CNARED’ y’abarwanya Leta ya Nkurunziza

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Interahamwe ruharwa  Kabuga Felicien yatawe muri Yombi mu gihugu cy’u Bufaransa

Interahamwe ruharwa  Kabuga Felicien yatawe muri Yombi mu gihugu cy’u Bufaransa

Ubwanditsi 16 May 2020
Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame

Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Jun 2018
Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Ubwanditsi 25 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Vision FC yatangaje Winner Bet Rwanda nk’umufatanyabikorwa wayo mu gihe cy’imyaka ibiri
Amakuru

Amafoto – Vision FC yatangaje Winner Bet Rwanda nk’umufatanyabikorwa wayo mu gihe cy’imyaka ibiri

Ubwanditsi 08 Nov 2024
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Abajyanama be
Mu Mahanga

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Abajyanama be

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Kampala : Umuhanzi Theo Bosebabireba Yakubiswe n’ abagizi ba nabi  Bataramenyekana
SHOWBIZ

Kampala : Umuhanzi Theo Bosebabireba Yakubiswe n’ abagizi ba nabi Bataramenyekana

Ubwanditsi 30 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru