• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»” Ntabwo Museveni yahakana ko yafashe Ubuganda, adafite ubufasha bwa Habyarimana ” – Twagiramungu Faustin

” Ntabwo Museveni yahakana ko yafashe Ubuganda, adafite ubufasha bwa Habyarimana ” – Twagiramungu Faustin

Ubwanditsi 12 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyapolitiki Faustin Twagiramungu, avuga ko kuba Perezida Museveni wa Uganda, yarafashe igihugu mu 1986, Perezida Habyarimana wari uw’u Rwanda, yamuteye inkunga.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ikorera ku mugabane w’u Burayi, Twagiramungu, yagarutse ku mateka n’umubano w’u Rwanda na Perezida Museveni ataranafata ubutegetsi. Ashimangira ko nyuma yo kubugeraho yagambaniye Habyarimana wamufashije.

Ati “Njyewe nabwiwe n’uwari Diregiteri wa Cabinet wa Perezida, arampamagara ati ‘intambara Museveni yateye mu gihugu cye, twiyemeje kumushyigikira, igisubizo yampaye ngo ni ukubagarira yose, ati ‘hari amakamyo abiri yikoreye intwaro ava i Burundi ni ukohereza umuntu akayakorera transit,  akinjira mu Rwanda kugirango tuyamwoherereze.

Ikindi hari indege zagwaga i Konombe zifite intwaro, ntabwo nshaka kuvuga umusirikare wari ubishinzwe kandi nawe yarabinyibwiriye, avuga ati ‘natwe twapakururaga izo ndege ndetse na Perezida ahari twohereza intwaro muri Uganda, dufasha Museveni”.

Ku bwe, Twagiramungu ubu avuga ari amakosa bagiye bakora ubwo bafashaga Museveni, ko yasubiye inyuma agafasha Inkotanyi, zigatera u Rwanda, bityo Leta ya Habyarimana igatungurwa, mu gihe yari izi ko ifite inshuti Museveni.

Ati “izo erreur twagiye dukora, nizo zatumye duterwa dutunguwe, kubera ko abantu bagiye batugusha mu mitego wenda simbizi,… ntabwo Museveni yahakana ko yafashe Ubuganda adafite soutien ya Habyarimana, Oya”.

Twagiramungu, avuga kandi ko hari akagambane Perezida Habyarimana yagiriwe n’abayobozi bo mu Karere, ahereye kuri Museveni, avuga ko yafashije Inkotanyi gufata igihugu.

 Ati “hari akagambane kakozwe n’abayobozi bo mu karere, nk’ab’i Bugande bo navuga ko basa nk’abagambaniye Habyarimana. Uti kuki? Habyarimana yizeye Museveni cyane, amwizera igihe yarwanaga, arwana ashaka gufata Uganda, … Najyanye na Perezida Habyarimana i Kabale, kubera ko nakoraga mu bintu bya transport, binyuzwa muri Uganda, nanjye banshyize mu itsinda ryajyanye na we.

Icyo Mobutu [Wari Perezida wa Zayire] yatubwiye, yaratubwiye ati ‘ hari abantu bari hariya, bajyanwa mu mashyamba kurwana’, ati ‘abo bantu nimutabitondera bizabakoraho namwe’, ati ‘ibyiza ni uko twashyira hamwe tukareba ukuntu twabazitira, ibyo ntabwo byabaye”.

Twagiramungu Faustin, ni umusaza w’umunyapolitiki w’imyaka 72, ubwo abasirikare ba FPR/Inkotanyi bari bamaze gufata igihugu ndetse bakanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi,  yagizwe Minisitiri w’Intebe, nyuma y’umwaka umwe abuvaho.

Mu 2003 nibwo Twagiramungu yiyamamarije umwana wa Perezida, atsindwa amatora afite amajwi 3.62% . ni nabwo yahize ajya kuba i Burayi, atangira kutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

2018-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR

“FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR

Ubwanditsi 28 May 2025
Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Ubwanditsi 17 Sep 2021
Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Ubwanditsi 21 Sep 2018
Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ubwanditsi 18 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

MTN yinjiye mu bufatanye buzafasha abakiliya bayo gukoresha Facebook nta kiguzi
IKORANABUHANGA

MTN yinjiye mu bufatanye buzafasha abakiliya bayo gukoresha Facebook nta kiguzi

Ubwanditsi 16 Dec 2018
Uganda: Umuhungu wa Rujugiro arindiwe umutekano mu buryo bukomeye
ITOHOZA

Uganda: Umuhungu wa Rujugiro arindiwe umutekano mu buryo bukomeye

Ubwanditsi 10 Dec 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru